Blog

  • Kenya ishobora kuburanisha urubanza rw’ibyaha byakorewe muri Sudani

    Kenya ishobora kuburanisha urubanza rw’ibyaha byakorewe muri Sudani

    Urukiko rwo muri Kenya rushobora kuburanisha bwa mbere ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu kindi gihugu nyuma y’aho imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ireze abantu 10 bo mu mutwe witwaje intwaro wa RSF urwanya ubutegetsi bwa Sudani.

    Iki kirego cyatanzwe n’Abanya-Sudani 12, umuryango LAW (Legal Action Worldwide), ikigo ACJPS gikora ubushakashatsi ku butabera n’amahoro, bahagarariwe n’abanyamategeko bo muri Kenya barimo Me Otieno Ogola, gishyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Kenya ku wa 9 Kamena 2026.

    Aba Banya-Sudani bavuga ko bafunzwe bazira gushyigikira ingabo za Leta, baratotezwa, bafatwa ku ngufu, banabona abo mu miryango yabo bicwa n’abarwanyi ba RSF, ibyo bikaba byarakorewe mu bice byo mu Mujyi wa Khartoum birimo gereza ya Soba, mu nyubako za Al-Riyadh n’ahandi hantu hafungiwe abantu bitemewe n’amategeko.

    Harimo umuturage uvuga ko abarwanyi ba RSF bamufungiye mu mwijima ibyumweru byinshi, bamuhata ibibazo, banamuhatira gufata ku ngufu umugabo mugenzi we bari bafunganywe kandi ngo icyo gihe bari bamutunze imbunda.

    Abatanze ikirego basabye ubutabera bwa Kenya gukurikirana iyi dosiye bushingiye ku bubasha inkiko zihabwa n’itegeko mpuzamahanga bwo kuburanisha ibyaha bikomeye byakorewe ku butaka bw’ikindi gihugu.

    Iyi miryango yasabye Ubushinjacyaha bwa Kenya gukora iperereza ku barwanyi 10 ba RSF barimo abashinjwa gukorana n’ubutegetsi bw’i Nairobi, hakarebwa ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe mu Mujyi wa Khartoum no mu nkengero zawo hagati ya Mata 2023 na Werurwe 2025.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACJPS, Mossaad Mohamed Ali, yagize ati “Abazize ibyaha n’ababirokotse bamaze igihe kinini bategereje ubutabera ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga. Igikorwa cyakozwe uyu munsi giha Abanya-Sudani benshi icyizere cyo kurwanya umuco wo kudahana ibyo byaha n’ubugizi bwa nabi, bitari kuri RSF gusa, ahubwo no ku ngabo za Sudani.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAW, Antonio Mulvey, yatangaje ko RSF yakoze Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu kandi ko ibyo n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zabishimangiye.

    Mulvey yagize ati “RSF yakomeje kwangiza ubuzima bw’amamiliyoni y’abantu muri Sudani, yica abantu ibihumbi n’ibihumbi, ibicisha inzara, igira abarimo abana abacakara b’imibonano mpuzabitsina…Kenya ntikwiye kuba icumbi ritekanye ry’abakoze ibyaha by’intambara.”

    Umunyamategeko Dr Owiso Owiso yatangaje ko iki kirego kizagaragaza ubushake Kenya ifite bwo guha ubutabera abakorewe ibyaha mu kindi gihugu, cyane mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje kubatererana mu kaga barimo.

    Biteganyijwe ko mu minsi 30 uhereye igihe iki kirego cyatangiwe, Ubushinjacyaha bwa Kenya buzemeza niba buzatangiza iperereza cyangwa ntiburikore. Burikoze, yaba ari intambwe ikomeye iganisha ku kuburanisha urubanza rutamenyerewe muri iki gihugu.

    Abatanze ikirego bashinja RSF kubafungana ubugome, kubafata ku ngufu no kubatoteza

    Ubwo ikirego cyari kimaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Kenya

    Abahagarariye iyi miryango bagaragaje ko bategereje kubona ubutabera bwa Kenya burenganura Abanya-Sudani

  • Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye uko Ingengo y’imari yavugruwe

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye uko Ingengo y’imari yavugruwe

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026/27 ingana na miliyari 7796,3 Frw, ugereranyije na miliyari 6952,1 Frw ari mu ngengo imari ivuguruye y’umwaka wa 2026.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko iyi ngengo y’imari yiyongereyeho miliyari 844,2 Frw ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026 yari miliyari 6952,1 Frw.

    Ati “Iri zamuka rishingiye ku cyerekezo cya Guverinoma cyo gukomeza gushora imari mu bikorwa byihutisha iterambere ry’ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kongera ubushobozi bw’inzego zitandukanye”

    Minisitiri Murangwa yagaragaje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka Leta iteganya gushyira imbaraga mu bikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubuzima, guhanga imirimo no guteza imbere gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Minisitiri Murangwa yavuze ko ingengo y’imari ya 2026/2027 yubakiye ku ntego zo gukomeza kuzahura ubukungu no kongera umusaruro mu nzego zitandukanye zifatiye runini abaturage.

    Yanagaragaje ko Guverinoma ikomeje gushyira imbere imikoreshereze inoze y’umutungo wa Leta, gukomeza gukusanya neza imisoro no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kwigira.

    Ministiri Murangwa yavuze ko kubera ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati Leta izakomeza gukaza ingamba zo guhangana n’izamuka n’ihindagurika ry’ibiciro byo ku masoko kugira ngo bidakomeza kugira ingaruka ku baturage no ku gihugu.

    Ati“Muri iyi ngengo y’imari tuzanita cyane ku guhanga n’ihindagurika y’ibihe kuko twasanze bigira ingaruka cyane ku bukungu bw’ibikomoka ku buhinzi”.

    Minisitiri Murangwa yagaragaje ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azazamuka ku kigero cya 13.1%, mu gihe amafaranga ava hanze azazamuka ku kigero cya 10.2%. Ibi bikaba byerekana byerekana icyerekezo cyiza cyo kwigira k’ubukungu bw’u Rwanda.

  • Watermelon ‘ifite imbaraga nk’iza Viagra’ – Ubushakashatsi

    Watermelon ‘ifite imbaraga nk’iza Viagra’ – Ubushakashatsi

    Watermelon ni mbuto nziza ku mibiri yacu, kandi ifite akamaro kenshi ku mubiri harimo no kuba ikungahaye muri vitamine A na C.

    Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kugereranya watermelon na Viagra, umuti wongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

    Watermelon irimo ikinyabutabire karemano cyitwa citrulline, gifite imiterere isa n’ibinyabutabire nka sildenafil citrate byifashishwa mu gukora Viagra.

    Viagra ni umuti ukoreshwa mu gufasha koroshya ikibazo cyo kunanirwa gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo.

    Viagra, ijya kandi yitwa sildenafil, ifasha umutima, mu gihe runaka, kwakira no kohereza amaraso mu mubiri binyuze mu kwagura imiyoboro y’amaraso.

    Viagra ifasha imiyoboro y’amaraso mu mubiri nk’uko citrulline karemano iboneka mu ibara ry’umuhondo ifasha imiyoboro y’amaraso mu mubiri.

    Citrulline iri muri watermelon iruhura imiyoboro y’amaraso kugira ngo irusheho gutwara neza kw’amaraso.

    Amaraso atembera neza ni yo atuma igitsina gabo gihagarara neza, iyo amaraso ahagije ageze mu mitsi.

    Ubu bushakashatsi kuri watermelon bwakozwe n’ikigo cyo muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwayobowe na Dr. Bhimu Patel, yagize ati:

    “Tuzi ko watermelon ari nziza ku mubiri. Ubushakashatsi buracyakomeje ku bindi byiza byayo. Hari byinshi byiza birimo kugaragara mu kurya watermelon.”

    Izindi nyungu za watermelon

    Kongera amazi: Ni ingenzi cyane ku mubiri w’umuntu kugira amazi ahagije kuko kubura amazi mu mubiri bishobora gutera umunaniro, kuribwa umutwe, kubabara imitsi, n’ibibazo bigendanye n’umuvuduko w’amaraso.

    Watermelon igizwe n’amazi ku rugero rwa 92%, bityo ni byiza kurya watermelon kugira ngo ifashe umubiri.

    Kuringaniza ibiro: Watermelon ifite karori nkeya, bityo nubwo warya watermelon nyinshi, nta ngaruka zo kwiyongera ibiro.

    Amazi menshi atuma wumva uhaze vuba kandi akakurinda kumva ushonje cyangwa kurya cyane.

    Gukesha uruhu no gufasha amaso: Ibara ry’umutuku rya watermelon rikungahaye kuri karotenoide (carotenoids). Izi ni intungamubiri z’ingenzi ku ruhu.

    Carotenoids irwanya ibintu byangiza uruhu, ikarinda imirasire mibi izwi nka UV itera uruhu gusaza vuba, yongera ikorwa rya collagen – proteine zirinda uruhu, yongerera uruhu ubuzima bwiza no kunoga kw’uruhu.

    Watermelon irimo kandi vitamine za beta-carotene, zituma uruhu rurushaho kugira ubuzima bwiza kandi zikongera ubuzima bw’amaso.

    Igabanya ibyago byo kurwara kanseri na diyabete: Watermelon irimo kandi lycopene, ikinyabutabire umubiri winjiza vuba.

    Hari ubushakashatsi kuri lycopene bwerekanye ko iki kinyabutabire ku rugenro runaka kigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye na diyabete, nk’uko bivugwa n’ikigo Integrative Cancer Care.

  • Ishyaka rya Netanyahu ryatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Israel

    Ishyaka rya Netanyahu ryatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Israel

    Ishyaka Likud ryatangaje ko Benjamin Netanyahu azongera guhatanira umwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, mu matora ateganyijwe mu mpera za 2026.

    Icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kwa Netanyahu cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Likud kuri uyu wa Gatatu.

    Amatora yo muri Israel ateganyijwe mu Ukwakira 2026 nubwo itariki itaratangazwa.

    Ni yo matora ya mbere azaba ateguwe muri Israel nyuma y’igitero Hamas yagabye muri iki gihugu ku wa 7 Ukwakira 2023. Iki gitero cyatumye ubutegetsi bwa Netanyahu benshi babunenga kuko batumva uburyo Hamas yabuciye mu rihumye.

    Uretse iki gitero, kuva Netanyahu yasubira ku butegetsi mu Ukuboza 2022, ubuyobozi bwe bwaranzwe n’ibibazo bitandukanye birimo imyigaragambyo, gushoza intambara muri Iran, Gaza na Liban.

    Ibi byose ni byo byatumye ikusanyabitekerezo ryakozwe muri Kamena 2026 rigaragaza ko 61% by’Abanya-Israel badashaka ko yongera kwiyamamaza.

    Mu matora yo muri Israel, abaturage ntabwo batora Minisitiri w’Intebe mu buryo butaziguye, ahubwo batora ishyaka, hagamijwe gutoranywa abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Inteko Ishinga Amategeko ya Israel izwi nka Knesset iba igizwe n’Abadepite 120. Ishyaka ryabonye amajwi menshi niryo rigira ubwiganze mu Nteko.

    Kuko bigoye ko ishyaka rimwe rishobora kubona ubwiganze (61/120), nyuma y’aya matora Perezida wa Israel akorana n’abayobozi b’amashyaka kugira ngo arebe ufite ubushobozi bwo guhuza bagenzi be bagakora impuzamashyaka.

    Iyo mpuzamashyaka imaze gukorwa, ishyiraho Guverinoma. Umuyobozi wayo ni we uhinduka Minisitiri w’Intebe.

  • RDB igiye kwagura ibikorwa byo kwamamaza Visit Rwanda i Burayi

    RDB igiye kwagura ibikorwa byo kwamamaza Visit Rwanda i Burayi

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangiye gushaka ibigo bibifitiye ubushobozi bishobora kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi.

    Ibi bikorwa bizakorwa ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Ambasade y’u Rwanda muri Luxembourg.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ibigo bizatoranywa bizaba bifite inshingano yo kwamamaza Visit Rwanda mu bihugu birimo u Bufaransa, Luxembourg, Monaco, Espagne, u Butaliyani na Portugal.

    Ibyo bikurikiye ibiheruka gutangazwa ko ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze za Amerika hifuzwa abafasha u Rwanda kwamamaza Visit Rwanda muri USA, Bresil, Mexique na Argentine.

    Visit Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu gufatanya n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika.

    Ubu bufatanye kuri ubu bugaragaramo amakipe nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid na Bayern Munich n’amakipe yo muri Amerika nka LA Clippers na LA Rams.

    U Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku ruhando mpuzamahanga ruhereye kuri Arsenal mu 2018 kandi byagiye bitanga umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda no kongera umubare w’abarusura.

    Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Los Angeles Clippers ikina NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL, birugira igihugu cya mbere cya Afurika kibaye umufatanyabikorwa n’amakipe yo muri Amerika.

    Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RBD, yagaragaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2025 bwinjije arenga miliyoni 685$.

    RDB igiye kwagura ibikorwa byo kwamamaza Visit Rwanda i Burayi

    U Rwanda rwagiranye amasezerano na LA Clippers na LA Rams zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impamvu u Burundi ari bwo nyirabayazana y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impamvu u Burundi ari bwo nyirabayazana y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko muri iki gihe u Burundi n’u Rwanda bitabanye neza, bitewe n’iki gihugu cy’igituranyi.

    Umubano w’ibihugu byombi wongeye kuzamo ibibazo guhera mu mpera za 2023, ndetse muri Mutarama 2024 u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, yavuze ko u Burundi ari bwo bwabaye intandaro y’izamba ry’umubano wabwo n’u Rwanda, nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye atangarije i Kinshasa ko ashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Yavuze ko kuba Gitega yarohereje mu burasirazuba bwa Congo ingabo zabwo zimaze igihe zifatanya ku rugamba n’abarimo umutwe wa FDLR bishimangira ko igishyigikiye uwo mugambi ugikomeje.

    Ati: “Ikizwi ni uko ingabo z’u Burundi zikiri muri Congo, ziracyafatanya n’Interahamwe za FDLR kandi n’uwo mugambi [wo gutera u Rwanda] ntaho wigeze ujya.”

    Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bitandukanye byagiye bihuza intumwa z’u Rwanda n’iz’u Burundi Kigali yagiye igaragaza ko yifuza kubana neza na Gitega.

    Mu gihe ibintu biba bigaragara nk’ibishobora gusubira mu buryo, u Rwanda rutungurwa no kuba intambwe iba yatewe isubira inyuma ahanini bitewe n’imvugo zibasira u Rwanda za Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko mu bigaragara, igihugu cy’u Burundi kidafite ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda.

  • Trump: Iran yatinze kugera ku kumvikana, none izishyura ikiguzi

    Trump: Iran yatinze kugera ku kumvikana, none izishyura ikiguzi

    Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran yatinze cyane kugira ngo yumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ubu igomba “kwishyura” ikiguzi cyabyo.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth Social ku wa gatatu, Trump yavuze ko Iran yahuye n’ikibazo gikomeye kandi ko iri gusohora amatangazo gusa nta ngamba zifatika yafashe.

    Trump yagize ati: “Umugome wo mu Burasirazuba bwo Hagati ubu yatsinzwe.”

    Yongeyeho ko Iran yakomeje gutinza ibikorwa byo kugera ku masezerano, nk’uko abivuga, yari kugirira akamaro gakomeye icyo gihugu.

    Yagize ati: “Batinze cyane kugera ku masezerano yari kubabera meza kurushaho. Noneho bizabasaba kwishyura ikiguzi cyabyo.”

    Iri tangazo ryatanzwe mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakomeje kwiyongera kuva mu gitondo cyo kuwa gatatu, aho impande zombi zivuga ko zigabanyeho ibitero.

    Uyu munsi mu gitondo, abakuri b’ingabo za Amerika ishami rya CENTCOM bavuze ko ingabo zabo zafashe ingamba za gisirikare kuri Iran mu rwego rwo guhangana n’ihanurwa ry’indege ya kajugujugu ya gisirikare ya Amerika.

    Mu itangazo CENTCOM yagize iti: “Iki gikorwa ni igisubizo ku bugizi bwa nabi bwa Iran budafite ishingiro.”

    Ingabo zirinda impinduramatwara ya Iran zatangaje ko Amerika yagabye ibitero mu duce twinshi twa Jask, Sark na Qeshm, bikaba byarasenye umunara w’itumanaho n’ibigega bibiri by’amazi byakoreshwaga n’abaturage.

    Mu itangazo ryabo, abasirikare ba Iran bavuze ko bakoze ibitero bine by’ingenzi bya ku birindiro by’igisirikare cya Amerika bakoresheje ibisasu bya misile zirasa kure.

    Ibiro ntaramakuru bya leta ya Iran, IRNA, ryasubiyemo amagambo y’ingabo zirinda impinduramatwara ya Iran zivuga ko ibitero byari birimo ububiko bw’indege z’intambara za F-35 n’ikigo cy’ubuyobozi n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika mu gace ka Al Azraq muri Yorodaniya.

    Amashusho yashyizwe ahagaragara na IRNA yagaragaje ko ibisasu bya Qadr, Emad na Khyber Shakan bikoreshwa mu bitero bya Amerika muri ako gace. Ariko, BBC ntiyashoboye kwemeza mu buryo bwigenga ukuri kw’ayo mashusho.

    Mbere yaho, Trump yari yashinje Iran kurasa kajugujugu y’igisirikare cya Amerika ya Apache.

    Nk’uko CENTCOM ibitangaza, abasirikare babiri bari muri kajugujugu barokowe n’indege y’intambara ya America.

  • Afurika y’Epfo: Abantu bitwaje intwaro bamishije amasasu mu bantu, hapfa 12

    Afurika y’Epfo: Abantu bitwaje intwaro bamishije amasasu mu bantu, hapfa 12

    Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro barashe urufaya rw’amasasu mu gace ka Cleveland ko mu burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo hapfa abantu 12 abandi icyenda barakomereka.

    Johannesburg ni umwe mu mijyi minini ya Afurika y’Epfo yakunze kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikoresha intwaro.
    Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa 9 Kamena 2026 mu gace karangwamo imiturire y’akajagari, inavuga ko yahise itangira guhiga abasaga 10 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

    Amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bagizi ba nabi bageze muri ako gace bari mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota, binjira banyuze mu nzira ebyiri zitandukanye batangira kurasa abaturage bari bari ahantu hatandukanye. Nyuma yo kurasa bahise bahunga bakoresheje iyo modoka bari barimo.

    Kugeza ubu icyateye icyo gitero ntikiramenyekana mu gihe inzego z’umutekano zikomeje iperereza rigamije kumenya abagikoze no kubashyikiriza ubutabera.

    Afurika y’Epfo iri mu bihugu birangwamo ubugizi bwa nabi mu Isi. Imibare igaragaza ko buri munsi muri iki gihugu hicwa abantu 60.

    Abantu 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro muri Afurika y’Epfo

  • Abafata amajwi n’amafoto ku nkiko mu Rwanda baburiwe

    Abafata amajwi n’amafoto ku nkiko mu Rwanda baburiwe

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abitabira imanza ku nkiko zitandukanye mu Rwanda kwitwara neza no kugira ikinyabupfura, yihaniza abafata amajwi n’amafoto y’ababuranyi mu mbago z’urukiko batabiherewe uburenganzira.

    Ni amabwiriza yatangajwe ku wa 10 Kamena 2026.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko ayo mabwiriza yashyizweho, hagamijwe kubungabunga umutekano ugomba kuba mu Rukiko, no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.

    Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko Nᵒ 012/2018 ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 3(4ᵒ); ashingiye ku Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 71.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yasabye abitabira imanza kwitwara neza, bigaragazwa no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza.

    Yabasabye kandi kwirinda gutera icyugazi Inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano wabo no guha inzira ababuranyi n’imodoka zibajyana ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi zarwo.

    Yibukije ko abagana inkiko batagomba gufata amajwi n’amafoto by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza, bitatangiwe uburenganzira na Perezida w’Urukiko no kubahiriza uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amajwi n’amafoto.

    Ubusanzwe Umunyamakuru ushaka gufata amajwi n’amashusho mu gihe cy’iburanisha, yandikira urukiko urwo rubanza ruzaberamo mbere y’amasaha 72 asaba kuzakurikirana urwo rubanza nk’umunyamakuru, kwemererwa gufata amajwi n’amashusho agategereza igisubizo.

    Hari ubwo atemererwa gufata ayo majwi n’amashusho y’iburanisha ryose, akaba yakwemererwa kuyafata mbere na nyuma y’iburanisha.

    Birumvikana ko abanyamakuru n’abandi bagana inkiko bagiye gukurikirana no kwitabira imanza ziburanishwa, mbere yo gufotorera mu mbago cyangwa mu ifasi y’urukiko (umuzenguruko w’aho urukiko rwubatse) agomba kuba afite uruhushya rwatanzwe na Perezida w’urukiko.

    Aya mabwiriza atanzwe mu gihe hari hashize iminsi hagaragara imyitware ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basagarira ababuranyi bashaka kubafotorera hanze y’icyumba cy’iburanisha bakigezwa ku Rukiko bikagaragara nabi.

    Abafata amajwi n’amafoto ku nkiko mu Rwanda bihanangirijwe

  • Trump yashinje Iran kurasa indege y’ingabo za Amerika, ateguza kwihorera

    Trump yashinje Iran kurasa indege y’ingabo za Amerika, ateguza kwihorera

    Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran yarashe indege y’ingabo za Amerika yagenzuraga umutekano mu kirere cy’inzira ya Hormuz, ahamya ko bihorera.

    Indege yarashwe n’ingabo za Iran ni kajugujugu ya gisirikare izwi nka “Apache Helicopter”

    Ati “Namenyeshejwe n’Ingabo zacu ko mu ijoro ryacyeye Abanya-Iran bahanuye kajugujugu yacu y’intambara ubwo yagenzuraga umutekano mu kirere cy’inzira ya Hormuz.”

    Ibitangazamakuru byanditse ko izi kajugujugu ari zo Amerika ikoresha mu kugenzura umutekano hejuru ya Hormuz, zikifashishwa mu guhangana n’ibitero by’ubwato no guhanura drones.

    Trump ati “Uko byagenda kose, Amerika igomba byanga bikunda gusubiza iki gitero.”

    Intambara ya Amerika yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi kubera gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibicuruzwa byinshi na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa muri munsi ku Isi.

    Impande zombi zari ziherutse kwemeranya ku gahenge k’iminsi 60 ariko ntikateye kabiri kuko impande zihanganye zinyuzamo zigakozanyaho.

    Trump yateguje kwihorera ku gitero cya Iran cyahanuye indege ya Amerika