Blog

  • Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran

    Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran

    Donald Trump yanenze bikomeye Israel yagabye ibitero kuri Liban, avuga ko bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yagombaga gushyirwaho umukono kuri iki Cyumweru.

    Umunya-Iran uri muri ibi biganiro byo guhagarika intambara, Mohammad Baqer ‌Qalibaf, yatangaje ko ibitero Israel yagabye mu bice by’amajyepfo y’Umujyi wa Beirut, bigaragaza ko Amerika nta bushake ifite bwo kubahiriza ibyo yiyemeje.

    Ati “Niba nta bushake n’ubushobozi bwo kubahiriza ibyo mwiyemeje, kuvuga ibijyanye no gukomeza inzira [y’amasezerano] ntibishoboka.”

    Ni ibitero byagabwe muri Liban ku wa 14 Kamena 2026, byahitanye abantu batatu abandi 15 barakomereka, icyakora Trump yabinenze cyane.

    Abinyujije kuri Truth Social, Perezida wa Amerika yagize ati “Ibitero byagabwe mu gitondo kuri Beirut ntabwo byari bikwiriye kuba byagabwe, by’umwihariko kuri uyu munsi udasanzwe aho twagombaga gusoza amasezerano y’amahoro na Iran. Turi hafi gusinya amasezerano azazana amahoro mu Karere harimo na Liban ndetse impande zombi zigomba guhagarika imirwano.”

    Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 yahungabanyije ubukungu bw’Isi kuko yafunze inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli.

    Israel ikimara kwica abayobozi bakuru ba Iran barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga, umutwe wa Hezbollah wahise urasa kuri Israel ugamije guhorera Iran, Israel na yo ihita iwugabaho ibitero na n’ubu ikavuga ko ibi bikorwa bitareba amasezerano ya Amerika na Iran.

    Umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za Iran, Mohammad Jafar Assadi, yavuze ko ibyo Israel iri gukora i Beirut batazabirebera.

    Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pakistan batangaje ko bagiye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara na Iran, ndetse bavuga Iran itari yemeza ko iribujye kuyasinya kubera ko muri iki gihugu bakomeje kuyamagana.

    Icyakora Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Esmail Baghaei yavuze ko bigoye ko bayasinya kuri iki Cyumweru, gusa ashimangira ko bashobora kuyasinya mu minsi izakurikiraho.

    Trump yanenze bikomeye Israel yarogoye isinywa ry’amasezerano na Iran

  • Abafite ubumuga bw’uruhu barashima Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana

    Abafite ubumuga bw’uruhu barashima Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana

    Mu gihe abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bifatanyaga n’abo ku isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe, ubuyobozi bwabo mu Rwanda bwashimye Leta y’u Rwanda yabasubije agaciro, bakaba bafashwa kwivuza, kwiga no kurindwa kwicwa bazira uko bavutse.

    Ibi byagarutsweho ku wa 13 Kamena 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu.

    Ni umunsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Nishimira Uruhu Rwanjye: Twese Dufite Agaciro Hatitawe ku Ibara ry’Uruhu.’

    Ingabire Aimée avuga ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu bimufasha guhura no gusabana na bagenzi be, mu gihe mbere yabagaho mu bwigunge.

    Ati: “Uyu munsi iyo ugeze, mba numva ari ibyishimo bidasanzwe kuri njye, kuko ari wo munsi mbonaho ko hari abantu badukunda kandi badutekerezaho.”

    Rukundo Janvier we agira ati: “Ikindi kidushimisha cyane ni uko dufite Guverinoma nziza, ndetse n’abandi bantu batwitaho bakadukorera ubuvugizi ahantu hatandukanye.”

    Umuyobozi w’umuryango uharanira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Akimaniduhaye Dieudonné, ashima uruhare Leta ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga.

    rishimira ko amavuta arinda kanseri y’uruhu yabonetse kandi akaboneka kuri mituweli de santé, akegerezwa abaturage. Mu burezi turishimira ko abana bahabwa ibizamini biri mu nyuguti zigaragara n’ibindi.”

    Yashimiye Leta y’u Rwanda kuba nta muntu wicwa azira kugira ubumuga bw’uruhu, nk’uko bikunze kugaragara mu bihugu bimwe by’abaturanyi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Jean Pierre Niyitegeka, avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo bikibangamira imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bikemuke.

    Ati: “Twabonye ko hari ubwo bahezwa mu muryango; umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu agahezwa, ndetse n’umwana akabuzwa bumwe mu burenganzira bw’ibanze. Icya mbere ni ubuvugizi, icya kabiri ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo babashe guhabwa iby’ibanze bibafasha.”

    Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ubuvugizi no kumenyekanisha uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga, aho barindwa kanseri y’uruhu, bicazwa imbere mu ishuri no guhana abakoresha imvugo zipfobya.

    Abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza ko bifitemo impano nk’abandi
    BashimaLeta ko babona kuri Mituweli amavuta abarinda kanseri y’uruhu
    Abaturutse imihanda yose baje kubashyigikira muri uyu munsi mukuru
    Umuyobozi w’umuryango OIPPA, Akimaniduhaye Dieudonné
  • U Rwanda rwakiriye Abanya-Israel b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana

    U Rwanda rwakiriye Abanya-Israel b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana

    U Rwanda rwakiriye itsinda ry’abaganga batandatu b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima abana, bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite iki kibazo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Iri tsinda ryageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026. Ryazanywe n’Umuryango Save a Child Heart wo muri Israel.

    Save a Child’s Heart yazanye izi nzobere binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bw’umutima mu bana.

    Binyuze muri iyi gahunda, abaganga b’inzobere mu kuvura izi ndwara boherezwa mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo, guhugura abaganga bo mu Rwanda ndetse no kohereza abo bana muri Israel kugira ngo bavurirweyo.

    Kuri iyi nshuro aba baganga baje mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo by’umutima, aho bazabavura hifashishijwe ikoranabuhanga rituma badafungura igituza, ahubwo hakanyuzwa utwuma mu mitsi, rizwi nka ‘catheterization’.

    Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashisha utwuma tujya kumera nk’urusinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini, ikibazo umwana afite kigakosorwa.

    Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.

    Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw, icyiza kikaba ko abavurirwa muri KFH, bifashisha ubwishingizi, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal bavura abana bafite indwara z’umutima bagera kuri 25.

    Ati “Muri iki cyumweru tuzakora ibikorwa byo kuvura indwara z’umutima zifata bana. Tuzafasha byibuze abana bari hagati ya 15 na 25 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”

    Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bazabikora bafatanyije n’abaganga b’Abanyarwanda bahuguriwe muri Israel, ndetse ko ari bo bazaba bayoboye ibi bikorwa byo kuvura indwara z’umutima z’abana.

    Ati “Icy’ingenzi ni uko uru rugendo tujemo rwo kuvura indwara z’umutima zifata abana, mu bikorwa tuzakora byo kubavura bizaba biyobowe n’abaganga b’Abanyarwanda bahawe ubumenyi muri Israel.”

    Muri uru rugendo, aba baganga bazanye n’Umuganga w’Umunyarwanda witwa Nsanzimana Jean de Dieu uri kwihugura ku bijyanye no kubaga umutima w’abana muri Israel.

    Dr. Nsansimana Jean de Dieu, yavuze ko ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihangayikishije Isi kubera ko umwana umwe mu bana 100 akivukana ndetse ko 25% muri byo biba bikenewe kubagwa.

    Ati “Iyo abana bavukanye ibi bibazo by’umutima ntabwo bakura neza, bagira ibibazo byo guhumeka ndetse bakagira n’ibibazo by’ubwenge kuko usanga mu ishuri aba atameze nk’abandi.”

    Yakomeje avuga ko impamvu bakomeza kujya kwihugura hanze y’u Rwanda ari mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira abaganga b’inzobere mu kubaga indwara z’umutima z’abana, kubera ko haba hari benshi bakeneye guhabwa iyi serivisi ariko bikagorana kubera ubuke bw’abaganga babizi.

    Ati “Tuba dufite nk’abana 300 cyangwa 400 batarabagwa kubera ko abaganga bakiri bake, nubwo abo bana baba bategereje dufite icyizere cy’uko mu minsi iri imbere abaganga babifitemo ubunararibonye nibamara kuba benshi, tuzajya tubaga abana benshi ndetse n’aba baganga baturuka hanze baza kudufasha batuma uwo mubare ugenda ugabanyuka.”

    Itsinda ry’abaganga b’inzobere b’Abanya-Israel mu kuvura indwara z’umutima ryageze i Kigali

    Iri tsinda ryakiriwe n’abakozi bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

    Nyuma yo kugera i Kigali, izi nzobere zafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal

  • Centrafrica: Abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika bageze i Bangui

    Centrafrica: Abimukira ba mbere birukanwe muri Amerika bageze i Bangui

    Muri Repubulika ya Centrafrica, nyuma y’iminsi myinshi yo gutegereza no guhwihwisa, indege ya mbere yari itwaye abimukira birukanwe muri Amerika yageze i Bangui ku mugoroba wo ku wa Gatanu, itariki ya 12 Kamena. Iki gikorwa cyakozwe mu ibanga, kandi amakuru yacyo ntaramenyekana neza.

    Mu rugendo rw’amasaha 24 rwatangiriye muri Alexandria, muri Louisiana, indege ihagarara bwa mbere i Accra mbere yo kugera i Bangui ahagana mu ma saa yine z’ijoro. Kuhagera byakozwe mu ibanga rikomeye, kandi abashinzwe umutekano bari boherejwe ari benshi.

    Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege avuga ko abimukira bavugwa baba ari 17 kandi bamaze amasaha agera kuri ane kuri sitasiyo ya polisi yo ku kibuga cy’indege buzuza ibyangombwa by’ubuyobozi.

    Inkuru dukesha RFI ivuga ko baherekejwe mu gicuku, ubu bakaba  bacumbikiwe mu mahoteri abiri yo mu murwa mukuru, Bangui.

    Abategetsi bo muri Centrafrica ntibaratangaza amakuru arambuye kuri iri yoherezwa ry’abimukira.

    Mu by’ukuri, nta makuru yerekeye ubwenegihugu bwabo, statut yabo, cyangwa uko bazakirwa mu gihugu byashyizwe ahagaragara. Iki kibazo cyateje impungenge imiryango itegamiye kuri leta, yamagana kudakorera mu mucyo kandi ihangayikishijwe n’ejo hazaza h’aba bimukira.

  • U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel

    U Bwongereza bwafatiriye ubwato bwikoreye peteroli bw’u Burusiya muri English Channel

    Minisitiri w’Intebe Keir Starmer aravuga ko Ingabo z’u Bwongereza zafashe ubwato butwaye peteroli bw’u Burusiya bwageragezaga kunyura muri English Channel.

    Kuri iki Cyumweru, Starmer yagize ati: “Iki gikorwa cyagenze neza ⁠⁠cyakubise ikindi kintu ⁠⁠u Burusiya kandi cyibutsa abakomeza guha ingufu ⁠intambara ya Putin muri ⁠⁠Ukraine ko tutuzabemerera kwihisha.”

    Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza na yo yemeje ko iki gikorwa cyakozwe mu rukerera rwo ku Cyumweru cyafatiwemo ubwato Smyrtos. Ivuga ko ubwato bwari bwashyizweho ibendera rya Cameroun, bwinjiriwe n’abakomando bo muri Royal Marine Commandos hamwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyaha by’ubugizi bwa nabi ku nkunga ya kajugujugu ya Chinook n’indi ndege, ubwato bwa gisirikare bwa frigate.

    Mu itangazo rye, minisitiri w’ingabo, Dan Jarvis, yagize ati: “Ibikorwa nkibi bisaba ubuhanga, ubunyamwuga n’ubutwari. Ndashimira abakozi bacu b’ingabo ndetse n’ababigizemo uruhare bose.”

    Yakomeje avuga ko u Burusiya bwishingikiriza amato yabwo yahishwe kugira ngo butere inkunga intambara yabwo muri Ukraine kandi guhagarika ubu bwato ari igitego ku ntambara itemewe ya Putin.

    Minisiteri yavuze ko iki gikorwa cyamaze amasaha atandatu, yongeraho ko ubwo bwato “buzimurirwa by’agateganyo ku nkombe y’amajyepfo y’u Bwongereza kandi ko buzakurikiranwa ku bijyanye n’impungenge z’ibidukikije cyangwa umutekano”.

    Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje mu kwezi gushize, ko amato y’u Bufaransa ku nkunga y’u Bwongereza yahagaritse ubwato bwikoreye peteroli nabwo bwari buriho ibendera rya Cameroun mu rwego rwo kujijisha.

  • Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina

    Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina

    Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno, ni igihe cyose muri uyu mwanya wagenewe gusohokeramo imyanda hinjijwe igikoresho runaka, intoki cyangwa igitsina ahasohokera umwanda hagamijwe kwishimisha.

    Gusa iyi mibonano iteza ibyago byinshi kurusha isanzwe kuko ahasohokera umwanda hataremanywe ururenda nk’uruboneka mu myanya ndangagitsina y’umugore kandi mu kibuno hakaba hegeranye cyane.

    Ibi byongera ibyago byo gukomereka byoroshye, kongeraho n’udukoko twinshi tuhasangwa, dushobora guteza uburwayi twinjiye mu ruhu igihe hakomeretse.

    Byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, Virusi itera Sida, Human Papillomavirus, herpes n’izindi

    Ishami rya Loni ryita ku buzima rigaragaza ko nk’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina baba bafite ibyago byo kwandura Virusi itera Sida inshuro 30 kurusha abandi bantu.

    Usibye ibi, bishobora no gutera hemorrhoid, ituma mu kibuno habyimba umuntu akagira uburyaryate no kwishimagura, rimwe akaba yava n’amaraso. Hari n’igihe iyi mibonano itera fistule, aho umuntu aba atakibasha kwikomeza iyo akubwe, umwanda waza ugahita usohokera aho ageze.

    Ingaruka zikomeye ku bakoresha ikibuno nk’igitsina

  • Akaga gategereje abatitondera imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

    Akaga gategereje abatitondera imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa

    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida, zishobora kwibasira abayikora bifashishije umunwa, aho byanabaviramo kanseri, guhuma, ubugumba no kwangirika k’ubwonko.

    Abaganga bagaragaza ko byaba byiza mu gihe umuntu agiye kuyikorera muri icyo gice na bwo akoresheje agakingirizo n’ubundi buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Imibonano mpuzabitsina yifashisha umunwa (oral sex) irimo gukoresha umunwa ku gitsina yaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore.

    Ikigo gishinzwe kurinda no gukumira indwara (CDC), cyemeza ko indwara zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida wazandura igihe ukoze imibonano mpuzabitsinda yifashisha umunwa.

    Mburugu yibasira iminwa, umuhogo, imyanya ndangagitsina n’igice gisohora umwanda ukomeye. Igihe ukoze imibonano ikoreshejwe umunwa ku wayanduye, cyangwa ufite uduheri ku myanya y’ibanga, bishobora kuviramo kwandura bigaragara bihereye ku munwa, bikagera imbere mu kanwa bigafata n’umuhogo.

    Ni na ko bimeze ku wakira igitsina. Iyo afite iyi ndwara mu kanwa mu muhogo n’ahandi, ashobora kwanduza igitsina yakiriye, ku bagabo. cyangwa ku bagore mu gihe umugabo akoresheje umunwa we ku myanya y’ibanga y’umugore.

    Izindi ndwara nka HPV (Human Papillomavirus), herpes na Virusi Itera Sida nazo ushobora kuzandura no kuzanduza, igihe ukora imibonano yifashisha umunwa w’uyirwaye.

    Impuguke mu buzima zivuga ko mu kwirinda izi ndwara, agakingirizo ari ingenzi. Icyakora kuko udukingirizo twose tutarinda izi ndwara abantu bagirwa inama yo kubanza kujya kwa muganga bagasobanuza.

    Inkingo za HPV ni ingenzi mu kwirinda izi ndwara, hakanifashishwa ibinini bizwi nka PrEP (Pre-exposure prophylaxis) bihabwa abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida .

    Iyo ifashwe neza ifite ubushobozi bwo kurinda ibyago byo kwandura Virusi itera Sida birenga 90%.

    Zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizihita zigaragaza ibimenyetso by’ako kanya, ndetse zigira ingaruka z’igihe kirekire iyo zitavuwe neza.

    Imitezi ishobora gutera ubugumba, ubuhumyi n’ibyago byinshi mu gihe HPV ishobora kugutera kanseri, herpes ikaba yagutera ibyago birimo kwangirika k’ubwonko n’inyama z’imbere mu mubiri, byose bigashyira ku rupfu.

  • Formula 1: Lewis Hamilton yabonye Grand Prix ya mbere ari muri Ferrari

    Formula 1: Lewis Hamilton yabonye Grand Prix ya mbere ari muri Ferrari

    Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto, Lewis Hamilton, yegukanye isiganwa rya mbere muri Formula 1 kuva yagera muri Ferrari, abikesha Barcelona-Catalunya Grand Prix.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo hakinwe isiganwa rya karindwi mu mwaka wa 2026 wa Formula 1, ribera mu muhanda wa Circuit de Barcelona y’ibilometero 4,6.

    Uyu wari umunsi wa Lewis Hamilton wifuza kuzegukana Shampiyona ya Formula ku nshuro ya munani akaba ari we wa mbere ubikoze mu mateka y’uyu mukino uri mu ikomeye ku Isi.

    Hamilton yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32, amasegonda 28 n’iby’ijana 105. George Russell ukinira Mercedes yabaye uwa kabiri, naho Lando Norris wa McLaren aba uwa gatatu.

    Uyu Mwongereza w’imyaka 41 yegukanye isiganwa nyuma y’imyaka ibiri nta rindi aheruka kwegukana, dore ko iryo aheruka ari irya Belgian Grand Prix ryabaye tariki ya 28 Nyakanga 2024.

    Kugeza ubu Formula 1 iyobowe na Kimi Antonelli ufite amanota 156, agakurikirwa na Lewis Hamilton ufite amanota 115. George Russell wa gatatu afite amanota 106.

    Lewis Hamilton yongeye kwegukana Grand Prix muri Formula 1

    Lewis Hamilton yaherukaga Grand Prix mu 2024

    Lewis Hamilton yatangiye guhesha ishema Ferrari

  • Tanzaniya:Wema Sepetu yibarutse impfura

    Tanzaniya:Wema Sepetu yibarutse impfura

    Umunya-Tanzania wamamaye mu gukina filime, Wema Sepetu, yatangaje ko yabyaye umwana w’umuhungu nyuma y’igihe kirere ashaka urubyaro.

    Ni amakuru yatangaje akoresheje urubuga rwa Instagram ku wa 13 Kamena 2026, aho yashyizeho ifoto y’ukuguru k’umwana wambaye isogisi ry’ubururu.

    Ni ifoto yavugishije benshi kuko yaje iherekeje amashusho nayo yashyize kuri Instagram ye agaragaza umukunzi we, Whozu, afatanyije n’inshuti ze bamutungura mu birori bizwi nka ‘baby shower’.

    Imwe mu mitako yari muri ibi birori yari yanditseho amagambo agira ati ‘A Dream Come True’, mu Kinyarwanda bisobanura ko inzozi zabaye impamo.

    Byasaga no kwishimira ko nyuma y’igihe kirere Sepetu agaragaza ko yifuza umwana izo nzozi aje kuzikabya.

    Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2007, yatangiye kugaragaza ko ashaka kubyara ariko byanze mu 2015, ubwo yatangazaga ko afite ikibazo cyo kutabyara cyatewe no kuba yarakuyemo inda akiri muto. Iyo nda yari iya Steven Kanumba bigeze gukundana.

    Mu 2018 kandi Sepetu yongeye kugaragaza ko kuba atabasha kubyara ari bimwe mu bintu bimubabaza ku buryo yashatse no gukuramo nyababyeyi burundu ariko ntiyabikora.

    Mu 2025 yongeye kugaragaza ko agifite inzozi zo kuba umubyeyi, gusa avuga ko yabihariye Imana kuko ariyo igena byose ku muntu.

    Nyuma y’iyo myaka yose ategereje yaje kwibaruka imfura y’umuhungu, inkuru yakiriwe neza n’abamukurikira kuko mu mafoto n’amashusho yashyize hanze byose byuzuyeho ubutumwa bw’abantu bagaragaza bishimiye ko yabyaye.

    Wema Sepetu n’umukunzi we bari mu byishimo byo kwibaruka

    Wema Sepetu hamwe n’inshuti ye magara, Aunty Ezekiel bari mu byishimo byo kwakira uyu mwana

  • Vestine na Dorcas batandukanye na MIE ya Irené Murindahabi

    Vestine na Dorcas batandukanye na MIE ya Irené Murindahabi

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, batangaje ko bahagaritse ku mugaragaro imikoranire bari bamaze igihe bafitanye na MIE Empire y’umunyamakuru Irené Murindahabi.

    Aba baramyi mu itangazo bashyize ahagaragara, bavuze ko iki cyemezo bagifashe nyuma yo kugitekerezaho no kugisesengura igihe kirekire, bagamije gukomeza urugendo rwabo rw’umuziki mu buryo bwigenga.

    Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma ibintu mu buryo bwitondewe, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro ubufatanye bwacu na MIE, guhera aka kanya.”

    N’ubwo batandukanye n’iyi sosiyete yabafashaga mu bikorwa by’umuziki, Vestine na Dorcas bashimangiye ko bayifitiye ishimwe rikomeye kubera uruhare yagize mu iterambere ryabo.

    Bavuze ko MIE yababereye umugisha kuva batangira umuziki, ikabizera, ikabashoramo imari ndetse ikanabayobora mu bihe bitandukanye by’urugendo rwabo.

    Bati: “MIE yatubereye nk’umubyeyi mu rugendo rwacu, iratwigisha, iraturinda kandi idufasha kuba abahanzi n’abantu turi bo uyu munsi. Tuzahora tuyishimira urukundo, ubufasha n’amahirwe yaduhaye.”

    Aba bahanzikazi bavuze ko batigeze bafata iki cyemezo mu buryo bwihuse, ahubwo ko bishimira byinshi bagezeho bafatanyije na MIE ndetse n’ibihe byiza bagiranye.

    Icyakora, bavuga ko igihe kigeze ngo bakomeze gukora bonyine, mu rwego rwo kubaka ejo hazaza bahuje n’icyerekezo n’indangagaciro zabo.

    Vestine na Dorcas banifurije ubuyobozi n’abakozi ba MIE gukomeza gutsinda mu bikorwa byabo byose biri imbere.

    Ku bafana babo, aba bahanzikazi bavuze ko gutandukana na MIE atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ko ari intangiriro y’ipaji gishya.

    Bati: “Ibi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rushya. Dushimishijwe n’ibiri imbere kandi dutegerezanyije amatsiko kubisangiza abakunzi bacu.”