Blog

  • Trump yahagaritse operasiyo yo kohereza ingabo muri Iran mu ibanga

    Trump yahagaritse operasiyo yo kohereza ingabo muri Iran mu ibanga

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse umugambi wari warateguwe n’igisirikare cy’iki gihugu wo kohereza ingabo ku butaka bwa Iran kugira ngo zifate ububiko bwayo bwa uranium yongerewe ubushobozi.

    Trump yahagaritse uwo mugambi nyuma yo kuburirwa ko icyo gikorwa cyashoboraga guteza igihombo gikomeye ku ngabo za Amerika, no gukurura intambara ndende mu karere.

    CNN ivuga ko abayobozi bakuru ba gisirikare muri Amerika bari bamaze igihe bategura operasiyo idasanzwe yo kwinjira muri Iran bagafata uranium ifatwa nk’iyakoreshwaga mu gukora intwaro kirimbuzi.

    Amakuru avuga ko ku wa 19 Gicurasi 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Amerika, Gen. Dan Caine, yavuye mu nama ya NATO yari yitabiriye i Bruxelles mu Bubiligi ajya ku cyicaro cya CENTCOM (Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika zishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati) i Tampa muri Leta ya Florida, aho yahawe amakuru y’ibanga ku buryo Amerika yashoboraga kwigarurira iyo uranium ku ngufu.

    Abegereye ahabereye ibiganiro bavuze ko Gen. Caine nyuma yagejeje kuri Trump amahitamo yose ya gisirikare yari ateganyijwe, ariko Perezida wa Amerika aza gufata umwanzuro wo kubihagarika nyuma yo kumenyeshwa ko Iran yashoboraga kwihimura bikomeye kuri Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.

    CNN ivuga ko indi mpamvu yatumye Trump asubika uwo mugambi ari impungenge z’uko washoboraga guteza impfu nyinshi ku basirikare ba Amerika ndetse ukongera guhungabanya ubukungu bw’isi binyuze ku ihungabana ry’ubucuruzi bwa peteroli.

    Bivugwa ko iyo operasiyo yari kuba ikomeye cyane kuko uranium ya Iran ibitse mu bigo bya Isfahan, Natanz na Fordow, byinshi muri byo bikaba biri munsi y’imisozi no mu miyoboro y’ubutaka ifite ubwirinzi bukomeye.

    Abasesenguzi ba gisirikare bavuze ko kuyifata byari gusaba kohereza amagana y’abasirikare b’inzobere mu bikorwa byihariye ndetse bikaba byari bisa n’igitero cyo kwigarurira igihugu.

    Umwe mu bavuganye na CNN yavuze ko “byari kuba bigoye cyane gushakisha iyo uranium muri iyo miyoboro yose. Byari gusaba ko Amerika yohereza nyinshi; mu by’ukuri byari kuba bisa no gutera Iran.”

    Ni mu gihe kandi amakuru agaragaza ko Iran yari yamaze gufata ingamba zo kurushaho kurinda iyo uranium, harimo gufunga inzira ziyigeraho, gushyira ibisasu ku marembo y’ububiko no gusenya zimwe mu nzira ziganayo kugira ngo birusheho kugora uwo ari we wese washaka kuyifata.

  • Paris: Urukiko Rusesa imanza rwateye ishoti ubujurire bwa Philippe Hategekimana

    Paris: Urukiko Rusesa imanza rwateye ishoti ubujurire bwa Philippe Hategekimana

    Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Bufaransa, ku wa Gatanu rwateye utwatsi ubujurire bw’Umunyarwanda Philippe Hategekimana uzwi kandi nka Biguma, rugumishaho igihano cy’igifungo cya burundu yari yarahawe nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aya makuru yemejwe n’abarimo Me Gisagara Richard, umunyamategeko ukorera Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

    Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Urukiko Rusesa Imanza rwateye utwatsi ubujurire bwa Philippe Hategekimana Manier uzwi nka Biguma. Ubu yamaze gukatirwa burundu igifungo cya burundu, aba umuntu wa kane uhamijwe burundu n’inkiko zo mu Bufaransa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Me Gisagara yavuze ko yifatanyije n’abazize ibikorwa by’uriya mugabo mu bice birimo Nyanza, Ntyazo, Muyira, ISAR Songa n’ahandi.

    Philippe Hategekimana wahoze ari Adjudant-Chef muri Gendarmerie y’u Rwanda, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris muri Kamena 2023 nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo gutegura no kuyobora ibitero byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Muri Werurwe 2025, Urukiko rw’Ubujurire rwa Créteil rwongeye kumuhamya ibyo byaha ndetse rugumishaho igihano cyo kumufunga burundu.

    Icyemezo cy’Urukiko Rusesa Imanza rw’i Paris cyo gutesha agaciro ubujurire bwe ni cyo kirangije burundu inzira zose z’amategeko yari asigaranye mu Bufaransa.

    Ni icyemezo cyongeye kugaragaza ubushake bw’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa bwo gukurikirana no guhana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba barahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye.

  • Iran yateye utwatsi ibyo gusinya amasezerano na Amerika mu masaha 24

    Iran yateye utwatsi ibyo gusinya amasezerano na Amerika mu masaha 24

    Ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko bushobora gushyira umukono ku masezerano y’ibanze y’amahoro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi mike iri imbere, ariko buhakana igitekerezo cyatanzwe na Pakistan iri mu bahuza, avuga ko ayo masezerano azashyirwaho umukono mu masaha 24 ari imbere.

    Ubutegetsi bwa Iran bwabitangaje ku wa 13 Kamena 2026.

    Ku wa 12 Kamena 2026 Amerika na Iran byatanze ibimenyetso byerekana ko amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi atatu ashobora kugerwaho vuba. Umwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Amerika yavuze ko impande zombi zamaze kumvikana ku nyandiko y’amasezerano kandi ko Washington yiteze ko amasezerano y’ibanze azashyirwaho umukono mu minsi mike iri imbere.

    Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko Amerika na Iran byamaze kumvikana ku rwego rw’ibanze rw’amasezerano y’amahoro, kandi ko Islamabad iri gutegura isinywa ry’amasezerano hifashishijwe ikoranabuhanga, rikazakurikirwa n’inama z’abatekinisiye ziteganyijwe mu cyumweru gitaha.

    Sharif yavuze ko ayo masezerano y’ibanze ashobora gushyirwaho umukono ku Cyumweru tariki 14 Kamena 2026

    Icyakora nyuma yaho, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yatangarije ibitangazamakuru bya leta ko hakenewe ubushishozi mu gutangaza igihe nyacyo ayo masezerano azashyirirwaho umukono.

    Yagize ati “Tugomba gutegereza tukareba itariki nyayo amasezerano y’ubwumvikane azashyirirwaho umukono, nubwo bitazaba ejo.”

    Yakomeje ati “Ntidushobora gukuraho amahirwe y’uko ibi byaba mu minsi mike iri imbere. Ariko kubera ugushidikanya kuranga urundi ruhande, tugomba kwitonda mu gutanga ibitekerezo cyangwa amakuru kuri iyi gahunda.”

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, abinyujije kuri Truth Social yavuze ko amasezerano hagati y’impande zombi ateganyijwe ku Cyumweru.

    Ati “Amasezerano biteganyijwe ko azasinywa ejo [ku Cyumweru] kandi nyuma yo kuyasinya inzira ya Hormuz izaba ifunguye kuri bose.”

    Iyi Intambara yatangijwe na Amerika igaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yahise yihimura irasa ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Iyi ntambara yatumye Iran ifata icyemezo cyo gufunga umuhora wa Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.

    Leta ya Iran yatangaje ko umunsi wo gusinya amasezerano utaragera

  • I Kigali hatangiye isiganwa mpuzamahanga ry’Amahoro

    I Kigali hatangiye isiganwa mpuzamahanga ry’Amahoro

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangije ku mugaragaro Marathon Mpuzamahanga y’Amahoro ya Kigali iri kuba ku nshuro ya 21, aho ku munsi wayo wa mbere hakinwe icyiciro cy’abatarabigize umwuga.

    Yatangiye kuri uyu wa Gatandatu hakorwa ibilometero 10 muri Run for Peace aho abaryitabiriye basiganwa mu buryo byo kwishimisha.

    Ku munsi wayo wa mbere, kuri uyu wa Gatandatu Marathon Mpuzamahanga y’Amahoro ya Kigali, yitabiriwe n’abarenga 4,100 baturutse mu bihugu 65 bitandukanye ku Isi mu kwizihiza ubumwe n’amahoro binyuze muri siporo.

    Abatabiriye ’Run for Peace’ bagaragaje ko siporo ishobora kuba ururimi ruhuza abantu batandukanye, bakagaragaza ko amahoro n’ubumwe bishobora kwimakazwa binyuze mu bikorwa bihuriweho nk’ibi.

    Ndetse nk’uko bigaragara, n’ibyishimo bidasanzwe ku bitabiriye umunsi wa mbere wa Marathon Mpuzamahanga y’Amahoro ya Kigali.

  • Hararaswa ibishashi by’umuriro mu kwishimira igikombe cya BAL cyegukanywe na RSSB Tigers

    Hararaswa ibishashi by’umuriro mu kwishimira igikombe cya BAL cyegukanywe na RSSB Tigers

    Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro (fireworks).

    Mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball Africa League (BAL 2026), hateguwe igikorwa cyihariye cyo kurasa ibishashi by’umuriro (fireworks).

    Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Kamena 2026, rigaragaza ko ibi birori biri bubere kuri Kigali Convention Centre, i saa tanu z’ijoro (23h00). Ni igikorwa kigamije guha abaturage n’abatuye umujyi wa Kigali umwanya wo kwishimira iyi ntsinzi ikomeye yegukanywe n’iyi kipe ihagarariye u Rwanda ku rwego rwa Afurika.

    Uretse ibi birori byo kurasa urufaya rw’bishashi, hateguwe n’gitaramo cyiswe “BAL Champions Celebration Concert” aho kwinjira ari ubuntu, mu rwego rwo gutuma buri wese abasha kwifatanya n’abakunzi b’iyi kipe mu byishimo by’iyi ntsinzi.

    Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda, barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Bulldogg, Kenny Sol ndetse na Angel Mutoni.

    Mbere y’ibi bikorwa byose kandi byabanjirijwe n’urugendo rwo kumurika igikombe rwatangiye saa 15h00 kuri Club Rafiki rugakomereza Kimisagara- Nyabugogo -Muhima – City Center -SOPETRADE ndetse n’i Remera rusorezwe KCC ahabera icyo gitaramo cy’imbaturamugabo.

    Ibi birori byose ni ibyo gushimira ikipe ya RSSB Tigers BBC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame.

  • #WC2026: Misiri yategetswe gukura ku myambaro yayo inyenyeri

    #WC2026: Misiri yategetswe gukura ku myambaro yayo inyenyeri

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryategetse Ikipe y’Igihugu ya Misiri gukuraho inyenyeri zirindwi zerekana inshuro yegukanye Igikombe cya Afurika, inategekwa guhindura ibara ryandikishijwe nimero n’amazina y’abakinnyi.

    Misiri ni imwe mu makipe ahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kuzageza ku ya 19 Nyakanga 2026.

    Iyi kipe yagaragaje imyenda izifashisha mu mukino ubanza mu Itsinda G, uzayihuza n’u Bubiligi, ku wa Mbere, tarriki ya 15 Kamena, kuri Sattle Stadium iri Washington.

    Mu gusuzuma iyi myenda yagaragayeho inyenyeri zirindwi zerekana inshuro yegukanye Igikombe cya Afurika, itegekwa kuzikuraho kuko muri iri rushanwa hemewe inyenyeri ku myambaro y’amakipe yatwaye Igikombe cy’Isi.

    Ayo makipe yemerewe inyenyeri ni Bresil, Uruguay, Espagne, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza n’u Budage.

    Indi nenge yagaragaye ku myambaro y’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, ni ibara risa na zahabu ryandikishijwe amazina ndetse na nimero z’abakinnyi. FIFA yategetse ko rihindurwa rikaba umweru kuko ari wo ushobora kugaragara mu buryo bworoshye.

    Ikipe y’Igihugu ya Misiri iyobowe n’abakinnyi bakomeye barimo Mohamed Salah, ni imwe mu makipe akomeye ahagarariye Afurika, gusa ntabwo irabasha kurenga amatsinda.

    Nimero ziri ku myambaro y’abakinnyi ba Misiri zari zandikishije ibara risa na Zahabu

    Misiri yategetswe guhindura imyambaro yo mu Gikombe cy’Isi

    FIFA yategetse Maroc gukura inyenyeri ku mwambaro wayo w’Igikombe cy’Isi

  • Amerika yemeye inkunga ya miliyari 29 Frw ku bihugu birimo u Rwanda mu kurwanya Ebola

    Amerika yemeye inkunga ya miliyari 29 Frw ku bihugu birimo u Rwanda mu kurwanya Ebola

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zongeye miliyoni 20$ (arenga miliyari 29 Frw) ku nkunga zageneye u Rwanda, u Burundi, Kenya na Sudani y’Epfo ngo bibashe guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira.

    Iyo nkunga izafasha ibyo bihugu kongera ubushobozi bwo gukumira Ebola aho itaragera no guhangana na yo mu bice yagezemo, kugira ngo idakomeza gukwirakwira ikaba yaba icyorezo kigoranye guhangana na cyo.

    Ni inkunga yiyongereye ku yindi ya miliyoni 200$ Amerika imaze kugenera kurwanya Ebola kuva muri Mata 2026 aho ku ikubitiro yemeye gutanga miliyoni 124$ ubwo icyorezo cya Ebola cyatangiraga kuvugwa muri RDC.

    Ubutumwa bwanyujijwe kuri rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika bugira buti “Iyi nkunga y’inyongera ya miliyoni 20$ izafasha ibikorwa byo kwitegura guhangana na Ebola mu Burundi, Kenya, u Rwanda na Sudani y’Epfo.”

    Ubwo butumwa bugaragaza ko ayo mafaranga by’umwihariko azifashishwa mu gushyigikira ibikorwa by’ibigo bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, kunoza uburyo bwo gukurikirana abakekwaho iyo ndwara, kuyipima ndetse no kongera imbaraga mu gusuzuma Ebola ku mipaka.

    Iyo nkunga kandi izafasha mu kongerera ubushobozi inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ubwandu ndetse no gufasha mu kubona ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu gihe habonetse abarwayi ba Ebola.

    Amerika yatangaje ko aya mafaranga azanatuma ibi bihugu bizayahabwa birushaho kwitegura kwakira no kuvura abarwayi bashobora kugaragaraho Ebola mu gihe habaho ubwiyongere bw’iyi ndwara mu karere.

    U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu byashyize imbaraga mu kwitegura guhangana n’indwara z’ibyorezo, binyuze mu gukaza igenzura ku mipaka, kongera ubushobozi bwa laboratwari no guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ku buryo bwo guhangana n’indwara nk’izo.

    Iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yatangajwe bwa mbere muri RDC tariki ya 15 Gicurasi 2026.

  • Trump yahagaritse ibitero byari biteganyijwe kuri Iran iri joro

    Trump yahagaritse ibitero byari biteganyijwe kuri Iran iri joro

    Nta mwanya wari ushije, Perezida Donald Trump ateguje Iran ko aza kuyirasa bikomeye, hadaciye umwanya “uyu mukuru w’igihugu cya America” ukomeje kubyinisha Isi muzunga, yavuze ko ibyo bitero byari biteganyije yabisubitse.

    Ku rubuga rwe rwa Social Truth,  Trump yatangaje ko yahagaritse ibitero byari biteganyijwe iri joro kuri Iran.

    Yanditse ko ibitero bitakibaye akurikije ko ibiganiro na Repubulika ya Islam ya Iran byageze ku rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bwa Iran, kandi bikemezwa.

    Ati “Nka Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, nahagaritse ibitero byari biteganijwe kuri Iran muri iri joro.”

    Perezida Trump yavuze ko ibiganiro n’ingingo za nyuma, haba mu mushinga no mu buryo burambuye, byemejwe n’impande zitandukanye zirimo, leta zunze Ubumwe za America, Israel, Saoudi Arabia, Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Turukiya, Pakistan, Bahrein, Kuwait, Jordan, Misiri, n’abandi.

    Yavuze ko gahunda yo gukumira amato America yashyizeho mu Muhora wa Hormuz izakomeza gukurikizwa kugeza ubwo ariya masezerano asinywe.

    Perezida Trump avuga ko igihe n’ahantu amasezerano azasinyirwa bizatangazwa vuba.

    Donald Trump yari yatangaje ko muri iri joro Amerika izakurasa Iran “bikomeye”, kandi ko America yongeye kureba uko yagenzura isoko ryose irya petrol na gaz bya Iran mu gihe kitari icya kure.

    Nyuma y’iryo terabwoba rya Trump, ubuyobozi bukuru bw’igisirikare muri Iran bwavuze ko igihe “icuruzwa rya petrol na gaz ryaba ku bantu bamwe, ubwo n’ibindi bya rorera.”

    Ubuyobozi bukuru bwa gisirikare bwa Iran bunasubije America ko izabona igusubizo “gikaze kurusha mbere” nigerageza kugaba ibitero bishya kuri Iran.

    Abayoboye ingabo ba Iran bavuga ko Amerika ivuga iby’amasezerano ariko nyuma igakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibyo bita “kwivuguruza gukabije”.

  • Muri Afurika abana bari munsi y’imyaka 5 basaga 89000 bapfa buri mwaka bazize ibiribwa bibi

    Muri Afurika abana bari munsi y’imyaka 5 basaga 89000 bapfa buri mwaka bazize ibiribwa bibi

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS),ryatangaje ko muri Afurika, abana bari munsi y’imyaka 5 bakunze kwibasirwa cyane n’indwara ziterwa n’ibiribwa bibi cyangwa se bidafite ubuziranenge bwizewe ndetse n’imirire mibi.

    Uwo muryango wemeza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abana bo ku Mugabane w’Afurika, bafite ikibazo cy’ibura rikabije ry’intungamubiri. Uko kubura intungamubiri hamwe n’uburozi buturuka ku biribwa bihumanya umubiri, ngo bituma ubwonko bwabo budakura neza, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe.

    OMS yasobanuye ko ingaruka z’imirire mibi ku mikurire y’abana ari nyinshi, harimo kudindira mu mikurire y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwiga no gufata mu mashuri. Ikindi ni uko kubura intungamubiri z’ingenzi nka Fer (iron), zinc na ndetse na Iyode mu minsi 1 000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana, NGO bishobora kwangiza ubwonko ku buryo bidashobora no gukosorwa.

    Ibyo byose, kandi ngo bishobora gutera gukererwa kw’imikurire y’imyakura n’imikaya, ndetse umwana akajya ahorana ikibazo cyo kudashyira umutima ku byo arimo akora.

    OMS ivuga ko kurya ibiribwa byanduye cyangwa kunywa amazi adafite isuku ari kimwe mu bitera imfu nyinshi mu bana. Uburozi buturuka mu biribwa bidafite ubuziranenge bwizewe ngo butera impiswi zikabije, zikarushaho kongera ikibazo cy’imirire mibi no gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka cyane.

    Kubura intungamubiri ngombwa nka vitamini A cyangwa Fer bishobora gutera ubukererwe bukabije mu mikurire y’ubwenge kandi bikaba n’impamvu nyamukuru y’ubuhumyi mu bana.

    Kugaburira abana hatitawe ku bigize indyo iboneye cyngwa se indyo yuzuye, ahubwo bagahabwa ibiribwa bikungahaye cyane ku isukari cyangwa se ibiribwa byatunganyijwe mu nganda, ngo byongera ikibazo gifatwa nk’uburwayi bwo kudatuza cyane (hyperactivité) ndetse n’ibindi bibazo by’imyitwarire mu bana.

    Umuyobozi wa OMS, Dr Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati, “ Iyo umwana akunze kugira impiswi bitewe no kurya ibiribwa bibi, ntabwo bigira ingaruka z’ako kanya gusa ku buzima bwe, ahubwo no n’imikurire y’umubiri we, n’ubushobozi bwe bwo kwiga bugira ikibazo…”

  • Umunya-Somalia wangiwe kwinjira muri Amerika yashumbushijwe gusifura umukino wa PSG

    Umunya-Somalia wangiwe kwinjira muri Amerika yashumbushijwe gusifura umukino wa PSG

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi(UEFA) yemeje ko umusifuzi Omar Artan wo muri Somalia uherutse kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari gusifura Igikombe cy’Isi 2026, ariwe uzayobora umukino wa UEFA Super Cup 2026, uteganyijwe ku wa 12 Kanama i Salzburg.

    Uwo mukino uzahuza Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League 2025-2026 n’ikipe ya Aston Villa yegukanye UEFA Europa League y’uwo mwaka w’imikino.

    UEFA kuba itoranyije Omar Artan bifatwa nko kumuha icyubahiro n’agaciro yambuwe ndetse ni n’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo mu misifurire, ndetse bikagaragaza ukwizerwa n’iterambere ry’abasifuzi bo muri Afurika mu marushanwa mpuzamahanga.

    Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika, yahise anakurwa ku rutonde rw’abazasifura b’iri rushanwa.

    Nta mpamvu nimwe yatangajwe yatumye uyu musifuzi akumirwa muri Amerika, gusa ariko bihuzwa no kuba Somalia iri mu bihugu byinshi biri ku rutonde rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Trump aho abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu musifuzi wari afite ibyangombwa byemewe ndetse na Visa, aho igihugu cye cyari cyamuhaye pasiporo y’abadipolomate, yavuze ko yamaze amasaha 11 abazwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse afungirwa muri kasho amasaha menshi mbere yo gutegerwa indege yamusubije i Istanbul muri Turikiya akabona kugaruka iwabo muri Somalia.

    Icyemezo cyo guha Omar Artan kuyobora umukino wa UEFA Super Cup 2026 cyafashwe kandi mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati ya UEFA na CAF, agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo n’imisifurire.

    Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye hagati y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane y’i Burayi na Afurika, binyuze mu guteza imbere umupira w’amaguru mi nzego zose no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, uburinganire no kurwanya ivangura.

    Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko Omar Artan ari umusifuzi ukiri muto ariko ufite inararibonye, wagaragaje ubushobozi bwe ku rwego rwo hejuru mu marushanwa ya CAF.

    Yagize ati: “Umupira w’amaguru ugamije guhuza abantu, kandi UEFA yifuje guha icyubahiro Omar ndetse n’ubuhanga bwe budasanzwe bwatumye ahabwa uyu mwanya ukomeye. Ndashimira cyane mugenzi wanjye Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, ku bufatanye yagize muri iki gikorwa.”

    Ku ruhande rwa CAF, Perezida Dr Patrice Motsepe yavuze ko Omar Artan yateye ishema Somalia ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange, anashimangira ko ibihembo yahawe nk’umusifuzi w’umwaka wa CAF 2025 no kuba yari yaremejwe kuzasifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ari ikimenyetso cy’ubuhanga bwe ku rwego mpuzamahanga.