Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12.

Umuganda bawukoze ahubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education).

Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha we, uyu muganda ni kimwe mu bikorwa by’umunsi wa gatatu w’uruzinduko rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda,aho biteganijwe ko ruribusozwe none.

Muri urwo ruzinduko u Rwanda na Ethiopia byasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo amategeko, itangazamakuru n’itumanaho, uruyiruko na Siporo, ubukerarugendo n’ubuzima, uburezi n’umuco, ibirebana n’imfungwa n’abagororwa, uburinganire, abana n’abagore n’imicungire y’amazi.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’umugore basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, ndetse ku wa gatanu Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Gicumbi areba uko ubutaka bubungabungwa bucibwaho amaterasi y'indinganire atanga umusaruro mwinshi .

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn bakora umuganda

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo akora umuganda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye umuganda

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *