Tanzaniya:Umuntu yagonze indege ahasiga ubuzima

Mugihugu cya  Tanzaniya habaye impanuka idasanzwe aho umuntu yagonze indege agahita ahasiga ubuzima,iyi mpanuka ikaba yarabereye ku kibuga cy’indege cya Mwanza.

Iyi nkuru yatangajwe na BBC,ikomeza ivugako hari amakuru yatanzwe  hifashishijwe  telefone, umwe mu bakozi bo kuri icyo kibuga cy’indege yabwiye BBC, ko uwo muntu yambukiranije  agaca ku kibuga cy’indege aho indege zigurukira, akaba acakiranye  n’indege y’ishyirahamwe Fast Jet yarigiye i Dar es salaam.

Polisi ikorera i Mwanza ivuga ko iyi mpanuka yabaye mw’ijoro ryo kuwa 17 ukwezi Mutarama 2018 ,ku isaha ya saa tatu  ,  nyuma yo kuguruka umudereva w’iyo ndege akaba yarahise abimenyesha abashinzwe  kugenzura urujya n’uruza rw’indege bari hejuru mu munara.

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rigenzura ibibuga by’indege muri Tanzania, Richard Mayongela wemeje iby’iyo mpanuka, yabwiye Radio Free Afrika (RFA) ko nubwo uwo muntu wagonganye n’indege ataramenyekana ,mubiteganywa  n’amategeko agenga imikorere y’indege ,umuntu wese uhuriye nayo mukerekezo cyayo aba ariwe uyigonze.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *