Polisi yaburiye Bobi Wine ugiye gusubira muri Uganda

Polisi ya Uganda yatangaje ko Depite Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nagaruka mu gihugu azakirwa n’umuryango we gusa.

Biteganyijwe ko Bobi Wine, azagera muri Uganda ku wa Kane, nyuma y’iminsi hafi 20 yari amaze muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza uburwayi bwaturutse ku iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SSP Emilian Kayima, yavuze ko ubwo azaba ageze ku kibuga cy’indege, Bobi Wine azakirwa n’umuryango we, akazahabwa abashinzwe kumurinda bazamugeza iwe mu rugo.

Ati “Nta bikorwa bitemewe byo kwigaragambya cyangwa inama zizabahao. Igikorwa cyose kizahuza abantu benshi kigomba kuba gikurikije amabwiriza ateganywa n’itegeko rirebana no gucunga umutekano”.

Daily Monitor ivuga ko Kayima yakomeje avuga ko bazakorana n’inzego zitandukanye mu gucunga umutekano, kandi bafite amakuru ko hari abantu bakomeje guha abaturage imipira y’umutuku, ibara rikoreshwa na Bobi Wine babashishikariza kuzajya mu myigaragambyo kandi nta ruhushya babisabiye.

Mu mashusho yashyize kuri Twitter ku wa Kabiri, Bobi Wine yavuze ko abizi neza ko hari abagizi ba nabi bazihisha mu itsinda ry’abamushyigikiye, bazatera amabuye bikabitirirwa.

Ati “Mfite amakuru ko bakoze imipira myinshi yanditseho ijambo ‘Ubutegetsi bw’abaturage (people power)’, bazaha bariya bicanyi kugira ngo bateze imvururu ubundi abe ari twe tubyitirirwa.”

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari muri Amerika, Bobi Wine yashimangiye ko nta bikorwa na bimwe by’ubugome n’iyicarubozo azakorerwa na Leta ya Uganda, ngo bitume adohoka mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure yatangiye.

Bobi Wine n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 35 bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 bafatiwe muri Arua, bakurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no guteza imidugararo.

Barekurwa by’agateganyo ku itariki ya 27 Kanama 2018, abenshi muri bo bavugaga ko basigiwe ubumuga n’inkoni bakubiswe n’igisirikare mu buroko.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *