Perezida Kagame yaburiye abakerensa imbabazi bahawe zibafungura

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mbabazi ziherutse guhabwa imfungwa zirenga 2000 avuga ko zatanzwe bikozwe mu buryo bwo gukemura ibibazo agaragaza ko bitatewe n’ igitutu icyo aricyo cyose.
Yabivuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’ abadepite bashya 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu nteko.
Yagize ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

 

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”

Mu bagororwa bahawe imbabazi barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Ingabire Victoire UMUHOZA wanashinze ishyaka ritemewe mu Rwanda.

Ingabire ubwo yari agisohoka muri gereza yirinze  kugira byinsi atangaza ku bijyanye na gahunda ye muri politiki. Nyuma yabwiye BBC ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye kurekurwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *