Televiziyo ya Kongo yirukanye abanyamakuru bakoranye ikiganiro n’utavuga rumwe na Leta

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko ku wa mbere televiziyo ya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko yirukanye abanyamakuru babiri bakoze inkuru ku kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubuyobozi bwa televiziyo ya Kongo bwavuze ko barenze ku mahame y’umwuga.

Aba banyamakuru – utara inkuru n’ufata amajwi n’amashusho – bari bagiye gutara inkuru ku mukuru w’ishyaka Le Front de Libération Nationale du Congo (FLNC), wavuze ku byo bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kongo byise “ntarengwa” yahawe Perezida Joseph Kabila ku itariki ya 22 y’ukwezi gushize kwa munani.

Iyo nkuru kuri Elie Kapend Kanyimbu, umukuru w’ishyaka FLNC wahoze ari umukuru w’inyeshyamba ndetse wakoranye bya hafi na nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila – wabaye Perezida wa Kongo akaba ari se wa Perezida Kabila uriho kuri ubu – ntabwo yatangajwe kuri radiyo na televiziyo by’iki gihugu.

Ku munsi wakurikiyeho, Bwana Eddie Kapend yatawe muri yombi.

Freddy Mulumba, umuyobozi mukuru wungirije wa radiyo na televiziyo ya Kongo, yagize ati:

“Tubirukanye kubera ko batakurikije amahame agenga umwuga.”

“Baragiye batara inkuru ku kiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe na Eddie Kapend wari urimo gushyira ibikangisho ku nzego za leta.”

“Amahame atugenga arasobanutse neza: kurwana ku nzego [za leta] no kuri Kongo.”

Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru wa Journalist in Danger, cyangwa se abanyamakuru bari mu kaga ugenekereje mu Kinyarwanda, wamaganye iyirukanwa ry’abo banyamakuru, uvuga ko “ririmo ihohotera”.

Hirukanwe kandi n’umwanditsi mukuru wakoraga mu buryo bwa nyakabyizi.

Uyu muryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru wongeyeho ko iyirukanwa ryabo riteye inkecye ko hashobora kubaho inigwa risumbyeho ry’ibitangazamakuru bya leta mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

Perezida Kabila uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 2001, yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora yimirije. Yagennye Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri leta ye, nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.

Ariko Bwana Kabila yakomeje kunengwa kugerageza kubuza abo bahanganye kwiyamamaza mu matora ya perezida.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka wa Reporters without Borders, ushyira Kongo ku mwanya wa 154 mu bihugu 180 mu cyegeranyo cyawo cyo muri uyu mwaka wa 2018 ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *