Blog

  • Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana: Uko watangiye n’akamaro ko gusomana ku buzima n’imibanire y’abantu

    Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana: Uko watangiye n’akamaro ko gusomana ku buzima n’imibanire y’abantu

    Buri mwaka ku wa 6 Nyakanga, hirya no hino ku Isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana (International Kissing Day), umunsi ugamije kwibutsa abantu ko gusomana atari igikorwa gisanzwe gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza urukundo, icyubahiro n’ubusabane hagati y’abantu.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu Bwongereza mu myaka ya za 1990, ugamije gushishikariza abantu kongera guha agaciro igikorwa cyo gusomana nk’ikimenyetso cy’urukundo nyakuri aho kugifata nk’umugenzo usanzwe cyangwa igikorwa gikorerwa mu rwego rwo kwishimisha gusa. Nubwo watangijwe n’abaharaniraga kwimakaza uwo muco, nta muntu umwe uzwi cyangwa wanditse mu mateka wahise witirirwa kuwushyiraho.

    Nyuma y’aho, Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana watangiye kwamamara mu bihugu byinshi binyuze mu bitangazamakuru, imiryango itandukanye n’imbuga nkoranyambaga, ku buryo buri mwaka abantu benshi bawizihiza bagamije gukangurira abakundana, abashakanye n’imiryango kwimakaza urukundo n’ubwubahane.

    Abahanga mu by’imitekerereze n’ubuzima bagaragaza ko gusomana bifasha umubiri gukora neza. Iyo abantu basomanye babyumvikanyeho kandi bishimanye, ubwonko burekura imisemburo irimo oxytocin, dopamine na serotonin. Iyi misemburo ifasha umuntu kugira ibyishimo, ikagabanya umunaniro n’agahinda, ikanongera icyizere hagati y’abantu.

    Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko gusomana bishobora kugabanya umuvuduko uterwa n’ihangayika, kuko bituma umubiri ugabanya umusemburo wa cortisol uzwiho guteza stress. Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko gusomana bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu yumva atuje kandi afite amahoro yo mu mutima.

    Hari n’abahanga bavuga ko gusomana bituma imikaya irenga 30 yo mu maso ikora icyarimwe, bikaba bishobora gufasha uruhu rwo mu maso gukomeza kugira ubuzima bwiza. Nanone, amacandwe yiyongera igihe abantu basomana, bishobora gufasha kugabanya aside zishobora kwangiza amenyo no gusukura akanwa, nubwo bidasimbura koza amenyo.

    Ku ruhande rw’imibanire, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko gusomana ari bumwe mu buryo bwongera ubucuti n’urukundo hagati y’abashakanye cyangwa abakundana. Bifasha kubaka icyizere, kugabanya amakimbirane no gutuma abantu bumva begeranye kurushaho. Ariko ibyo byose bishingira ku kuba ababikora babyemeranyije kandi bubahana.

    Icyakora, abaganga bibutsa ko gusomana na byo bishobora gutuma indwara zimwe zandurira mu matembabuzi zikwirakwira, zirimo ibicurane, indwara ziterwa na virusi ya herpes simplex ndetse n’izindi ndwara zo mu kanwa. Ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwita ku isuku yo mu kanwa no kwirinda gusomana igihe umwe arwaye indwara ishobora kwanduza undi.

    Mu mico itandukanye ku Isi, gusomana bifite ibisobanuro bitandukanye. Mu bihugu bimwe bifatwa nk’uburyo busanzwe bwo kugaragaza urukundo, mu gihe ahandi bikorwa mu ibanga cyangwa ntibyemerwe mu ruhame. Mu Rwanda na ho, nubwo umuco gakondo utarashyigikiraga gusomana mu ruhame, uko ibihe bihinduka ni ko bamwe batangiye kubifata nk’uburyo bwo kugaragaza amarangamutima hagati y’abakundana cyangwa abashakanye.

    Nubwo Umunsi Mpuzamahanga wo Gusomana utari umwe mu minsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, ukomeje kwamamara buri mwaka kubera ubutumwa utanga bwo kwimakaza urukundo, ubwubahane no kubaka imibanire myiza.

    Icy’ingenzi uyu munsi wibutsa ni uko gusomana bifite agaciro iyo bikorwa n’abantu babyemeranyije, bubahana kandi bafite urukundo nyakuri. Bityo, uyu munsi uba umwanya wo kongera kuzirikana ko urukundo rutagarukira ku magambo gusa, ahubwo rugaragarira no mu bikorwa byubaka umuryango n’imibanire myiza hagati y’abantu.

    By: Florence Uwamaliya

  • TVA ya 18% ije mu gihe amahoteli yabuze abakiliya

    TVA ya 18% ije mu gihe amahoteli yabuze abakiliya

    Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize mu bikorwa umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18% ku serivisi z’amahoteli na resitora, bamwe mu bakora muri uru rwego bavuga ko uyu musoro uje mu gihe ibikorwa byabo bitarongera gusubira ku rwego byariho mbere, cyane cyane ku mahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no mu turere twegereye umupaka uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nubwo urwego rw’ubukerarugendo muri rusange rukomeje kwiyongera ku rwego rw’igihugu, abafite amahoteli muri utu duce bavuga ko bo bakomeje guhura n’igabanuka ry’abakiliya, ibintu bavuga ko byagabanyije inyungu ndetse bikagira ingaruka ku mikorere yabo ya buri munsi.

    Umukozi ushinzwe kwakira abakiliya muri Hotel Muhabura, Ufite amazina xxx yavuzeko atemerewe kuvugira ikigo akorera, yavuze ko ibibazo byatangiye mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya TVA ya 18%.

    Yagize ati: “Mu bihe bishize twakiriye abakiliya benshi baturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko kubera ingamba zo gukumira Ebola n’igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abambuka umupaka, umubare wabo waragabanutse cyane. Ubu hiyongereyeho TVA, birushaho kugora ubucuruzi.”

    Yakomeje avuga ko ikibazo nyamukuru atari umusoro ubwawo, ahubwo ari uko washyizweho mu gihe isoko rigifite intege nke.

    “Ntiduhakana ko igihugu gikenera imisoro. Icyo twifuza ni uko habaho ibiganiro n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uko uru rwego rwafashwa gukomeza gukora. Twizera ko igihe ikibazo cya Ebola kizaba cyarangiye, urujya n’uruza rw’abambuka umupaka ruzongera kwiyongera, bityo n’abakiliya bakagaruka.”

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) igaragaza ko ubukerarugendo bukomeje gutanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’u Rwanda. Mu mwaka wa 2025, uru rwego rwinjirije igihugu miliyoni 685 z’Amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 647 zinjiye mu 2024. Mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama n’amahuriro mpuzamahanga (MICE), u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga 165, zinjije miliyoni 94.7 z’Amadolari ya Amerika, zikitabirwa n’abasaga 61,000.

    Icyakora, abakora amahoteli bavuga ko nubwo iyo mibare ishimishije ku rwego rw’igihugu, hari uturere tutarayungukiramo ku rugero rumwe bitewe n’imiterere y’isoko n’igabanuka ry’abakiliya bo ku mipaka.

    Ku ruhande rwa Leta, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasobanuye ko ivugururwa ry’imisoro rigamije kwagura umusoro ukusanywa no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere. RRA ivuga ko izi mpinduka zizafasha kongera amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere.

    Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko imisoro ari inkingi y’iterambere, ariko bakavuga ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati ya Leta n’abikorera kugira ngo harebwe uko politiki z’imisoro zashyirwa mu bikorwa mu buryo burengera ubushobozi bw’abashoramari, cyane cyane mu nzego zishingiye ku bukerarugendo.

    Mu bafite amahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko bagizweho ingaruka n’igabanuka ry’abakiliya ndetse bagasaba ibiganiro na Leta ku ishyirwa mu bikorwa rya TVA ya 18%.

    Mu gihe impande zombi zigaragaza impamvu zazo, abakora mu rwego rw’amahoteli bavuga ko icy’ingenzi atari ugukurirwaho imisoro, ahubwo ari ugushaka ibisubizo birambye byatuma ubukerarugendo bukomeza kuzamuka, ishoramari rikarindwa, n’uru rwego rugakomeza gutanga umusanzu warwo mu bukungu bw’u Rwanda.

    By: Florence Uwamaliya

  • Kayigamba Eugene Degaule akomeje gutsimbarara ku butaka buvugwaho impaka na Leta

    Kayigamba Eugene Degaule akomeje gutsimbarara ku butaka buvugwaho impaka na Leta

    Kayigamba Eugene Degaule akomeje gutsimbarara ku kibazo cy’ubutaka buvugwaho impaka na Leta, avuga ko ahubwo ari we warengerewe n’umuturanyi we, Bavukiyehe Eugene, nyiri Great Hotel.

    Ubu butaka buherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Aba bagabo bombi bamaze igihe batumvikana ku mbibi z’ubu butaka, buri ruhande ruvuga ko rwahohotewe.

    Kayigamba Eugene Degaule avuga ko Bavukiyehe Eugene yubatse igice cya Great Hotel ku butaka bwe. Icyakora, abanyamakuru bageze aho ubu butaka buherereye basanze ikibazo cy’imbibi kigikomeje guteza impaka hagati y’impande zombi.

    Mu nyandiko z’Umujyi wa Kigali dufitiye kopi, hagaragazwa ko haba Kayigamba Eugene Degaule na Bavukiyehe Eugene bafite ibice by’ubutaka bwa Leta biri mu butaka bwabo. Umujyi wa Kigali wasabye Kayigamba Eugene Degaule gukosoza icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo gihuzwe n’imbibi zemewe.

    Turacyakomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo tumenye amakuru arambuye ndetse tunumve ibisobanuro by’impande zombi n’inzego zibishinzwe. Ibikubiye mu nyandiko Umujyi wa Kigali wandikiye aba bagabo nabyo turabikurikiranira hafi.

    By:Imena

  • IGIHE

    Ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bwaragabanyutse

     4-06-2026 – saa 10:45,  Léonidas Muhire

    Ikigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ubudahangarwa u Rwanda rwari rufite mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bwagabanutse mu myaka irindwi ishize, ariko kigaragaza n’ibikwiye gukorwa mu rwego rwo kwirinda kugerwaho n’ingaruka nyinshi.

    Ibyo bikubiye muri raporo yitwa ‘Climate Change Vulnerability Index Assessment’ yashyizwe ahagaragara ku itariki 3 Kamena 2026 ariko yakozwe mu mpera za 2025.

    Ni raporo igaragaza uko Igihugu gihagaze mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibikwiye gukorwa. Iyasohotse ikubiyemo amakuru yo kuva mu 2018 ubwo indi raporo nk’iyo yashyirwaga hanze.

    Ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe bubarwa mu bipimo biri hagati ya zeru na rimwe aho iyo uri kuri zeru uba ufite ubudahangarwa bwinshi ariko wazamuka ugana kuri rimwe bukaba buri kugabanyuka.

    Muri rusange, iyo raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bungana na 0.5 buvuye kuri 0.3 bwariho mu 2018, bivuze ko bwagabanyutseho ibice bibiri.

    Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira ubudahangarwa buri hejuru mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuko uri kuri 0.48 ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 0.51 naho Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu na 0.52.

    Ni mu gihe Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa kane na 0.53 igakurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba ifite ubudahangarwa buke cyane ugereranyije n’izindi kuko iri kuri 0.54.

    Mu turere turi imbere kurusha utundi mu kugira ubudahangarwa buke mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe duhereye ku dufite buke cyane kurusha utundi ni Nyagatare, Nyamagabe, Gatsibo, Ngoma na Karongi.

    Utwo turere twose duhuriye ku kuba dufite ibipimo kuva kuri 0.55 kandi ni byo biri hejuru ugereranyije n’utundi ndetse biri no ku mpuzandengo iri hejuru y’iyo ku rwego rw’Igihugu kuko yo ari 0.52.

    Ni mu gihe Umujyi wa Kigali n’ubundi usanzwe uri imbere y’izindi ntara mu kugira ubudahangarwa, uturere twawo ari two tuza imbere uhereye kuri Gasabo kuko dufite ibipimo bitarenze 0.48.

    Uturere twibasiwe cyane hasobanurwa ko impamvu nyamukuru ishingiye ku bushobozi buke bwatwo bwo guhangana n’ibiza duhura na byo aho nko mu Burasirazuba bakunze guhura n’amapfa imyaka ikarumba.

    Iyo raporo ariko igaragaza ko kuba ubudahangarwa bw’Igihugu bwaragabanyutse bidasobanuye ko intambwe Igihugu gitera mu kurengera ibidukikije zidahari kuko hari byinshi byakozwe mu myaka irindwi kandi byanagiye bitanga umusaruro.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yasobanuye ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe haba ubwo ziza ziremereye bikarusha ingufu zimwe mu ngamba bigatuma ubudahangarwa bwo guhangana na byo bujya hasi.

    Ati “Harimo ibyongera ibyago Igihugu kiba kidashobora guhagarika kuko nko mu 2023 murabizi ko mu Burengerazuba habaye ibiza byinshi hapfa abantu benshi hangirika n’ibintu byinshi. Ibyo byose biri mu byo twateranyije bigaragaza ko ubudahangarwa bwacu bwagabanutse ariko ntibivuze ko Igihugu cyahagaritse ingufu gushyira mu kurengera ibidukikije ahubwo haje ibindi biturusha ingufu.”

    REMA igaragaza ko u Rwanda nk’Igihugu cyashyize ingufu kubaka iterambere ridasiga inyuma ibidukikije kugira ngo ribe rirambye, ari ingenzi kugaragaza ishusho nyakuri y’uko ibipimo by’ingenzi ku bidukikije bihagaze kugira ngo hamenyekane icyakorwa.

    Bimwe mu byakozwe muri iyi myaka irindwi mu kurengera ibidukikije harimo imishinga nka Green Gicumbi na Green Amayaga yakoze ibirimo yo gutera ibiti n’ibindi binyuranye byo kongera ubudahangarwa ku biza.

    Imihindagurikire y’ibihe izahaza ubukungu bw’u Rwanda kuko raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$.

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bwikorezi muri Togo

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yageze i Lomé muri Togo mu nama yiga ku bwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika izwi nka ‘African Air Transport Convention & Expo’.

    Iyi inama iteganyijwe ku wa 15-19 Kamena 2026.

    Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.

    Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n’indege za gisivile n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Ihuza ba Minisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, abayobozi b’ibigo by’indege za gisivile, abayobozi b’ibigo by’indege n’ibibuga by’indege.

    Yitabirwa kandi n’abayobozi b’inganda, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.

    Abayitabiriye bigira hamwe kandi uko Afurika yakubaka urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukomeye hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

    Inama nk’iyi yiga ku bwikorezi bwo mu kirere iheruka ni iyabereye i Kigali ku wa 4-5 2025.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko “Mu myaka igiye kuza abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw’umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.”

    “Nk’urugero twakuyeho viza ku Banyafurika bose. Guteza imbere abari n’abategarugori mu kwitabira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na byo biri mu bituraje ishinga.”

    Yavuze ko mu gihe ibyo byaba bikozwe mu buryo bukwiriye, bizatanga imirimo myinshi no kwimakaza udushya.

    Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo ijyamo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye cyane zirimo izamuka ry’ikiguzi cy’imirimo ndetse n’ibikorwaremezo bike.

    Uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé

  • Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Budage

    Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Budage

    Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

    Uyu Munyarwanda akurikiranyweho kuba icyitso mu byaha bya Jenoside n’icyaha cy’ubwicanyi.

    Ku wa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bw’u Budage bwasobanuye ko uyu mugabo wahawe izina ‘Innocent S.’ yahoze ari umwunganizi w’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini ya Kayove. Yafatiwe muri Leta ya Hesse.

    Ubushinjacyaha bushinja Innocent gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu byiciro bitanu ubwo yungirizaga Burugumesitiri, kandi ko we ubwe yateye Umututsi icyuma mu gituza.

    Uretse kwica no gutanga amabwiriza yo kwica, Innocent yifashishije umwanya yari afite, ashishikariza abantu kwica Abatutsi muri Kayove, anakora urutonde rw’abagombaga kwicwa.

    Innocent azaburanishwa n’u Budage, hashingiwe ku bubasha inkiko zihabwa bwo kuburanisha ibyaha byakorewe mu bindi bihugu, kubera ko afite ubwenegihugu bwabwo.

    Byitezwe ko Ubushinjacyaha bw’u Budage buzifashisha abatangabuhamya bazava mu Rwanda ndetse n’ibimenyetso bwahakusanyije mu kugaragariza urukiko uburyo yagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

    Urubanza rwe ruzakurikira urwa Onesphore Rwabukombe wabaye Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Mu 2015, urukiko rwa Frankfurt rwamuhamije uruhare muri Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.

    Innocent S. yafatiwe muri Leta ya Hesse iri mu burengerazuba bwo hagati bw’u Budage

  • Gicumbi: Urubyiruko rwatanze inkunga y’amabati kubatishoboye.

    Gicumbi: Urubyiruko rwatanze inkunga y’amabati kubatishoboye.

    Mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabereye mu karere ka Gicumbi ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza mu Cyerekezo 2050,” urubyiruko rwongeye kugaragaza uruhare rwarwo mu mibereho myiza y’abaturage, rutanga inkunga y’amabati 50 n’ibiribwa ku miryango ibiri itishoboye kugira ngo ifashwe kubona amacumbi atekanye kandi akwiye.

    Abahawe ubu bufasha bavuga ko bwabagezeho mu gihe bari babukeneye cyane. Nyiramariro Gaudence wo mu Murenge wa Cyumba yavuze ko inzu ye yari yarasenyutse, ubuyobozi bukamufasha kongera kuyubaka, ariko agasigara adafite ubushobozi bwo kuyisakara. Yashimiye urubyiruko rwamuhaye amabati, anashimira Perezida wa Repubulika ku miyoborere ituma abaturage bafite ibibazo bagerwaho n’ubufasha.

    Yagize ati: “Inzu yanjye yarahirimye, ubuyobozi buramfasha buranyubakira, ariko nari nsigaje kuyisakara. Ndashimira uru rubyiruko rwamfashije ndetse na Perezida wa Repubulika ukomeza kwita ku baturage.”

    Undi wafashijwe, Tabu Marie Chantal wo mu Murenge wa Giti, yavuze ko yabaye imfubyi afite imyaka icyenda, akaba yari atuye mu nzu ishaje yari yarasizwe n’ababyeyi be. Yavuze ko imvura yamutezaga ibibazo bikomeye kuko inzu yari ishaje kandi ishobora kugwa. Yishimiye guhabwa amabati 25, avuga ko yari amaze igihe yifuza kubona ubushobozi bwo gusakara inzu ye.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, Basesayose Télésphore, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu bigaragaza uruhare rw’urubyiruko mu guteza imbere imibereho y’abaturage. Yavuze ko usibye aya mabati, hanatanzwe ibiribwa ku miryango ifite ibibazo kugira ngo abaturage bumve ko urubyiruko rubitayeho kandi rubari hafi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo. Yasobanuye ko akarere kari gutegura imishinga yo kubaka Smart Areas, ahazajya haboneka internet ku buntu kugira ngo urubyiruko rubashe kubona serivisi no gukoresha ikoranabuhanga mu kwiteza imbere. Yanavuze ko hazubakwa ibigo by’udushya (Innovation Hubs) bizafasha ba rwiyemezamirimo bato guteza imbere imishinga yabo.

    Yasabye urubyiruko gukomeza gukorera hamwe, guhanga udushya no kubyaza umusaruro amahirwe leta irushyiriraho, agaragaza ko ari rwo rufite uruhare rukomeye mu kugera ku ntego z’Igihugu mu Cyerekezo 2050.

    Akarere ka Gicumbi gafite urubyiruko rugera ku 124,259, aho abarenga 54.8% bafite akazi, mu gihe abandi ari ba rwiyemezamirimo. Kwishyira hamwe kwabo byatumye akarere kava ku mwanya wa 25 mu mihigo kakagera ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.

    Mu bikorwa bibinjiriza amafaranga harimo inyubako zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, imirima y’icyayi ya hegitari umunani, amakompanyi ahinga inanasi, acunga imiyoboro y’amazi, inganda zitunganya ubwatsi n’ibikomoka ku bigori, ibikorwa by’ubuvumvu n’ubuhinzi bw’ibirayi. Aya mishinga ni yo ifasha urubyiruko kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’imibereho myiza, birimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi meza no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igih

     

    By:Florence Uwamaliya

  • Inama zagufasha kwirinda uburwayi bw’impyiko bukomeje kwiyongera mu Rwanda

    Inama zagufasha kwirinda uburwayi bw’impyiko bukomeje kwiyongera mu Rwanda

    Inzobere mu kuvura indwara zifata impyiko ukora mu Bitaro bya CHUK, Dr. Nkundimana Gerald, yagaragaje uburyo izo ndwara ziri kwiyongera cyane muri iyi minsi n’uburyo hari imwe mu miti izitera abantu bagura muri za farumasi batabizi, icyakora agaragaza n’icyo abantu bakwiye gukora.

    Ibyo yabigarutseho muri Podcast y’Ibitaro bya CHUK itambuka ku muyoboro wa YouTube.

    Impyiko zifite umumaro wo kuyungurura amaraso zigakuramo imyanda igasohoka, gushyira ku gipimo umuvuduko w’amaraso n’imyunyungugu hamwe no gukora imisemburo inyuranye.

    Akenshi ziba ari ebyiri mu mubiri ariko bijya bibaho gake ko umuntu avukana imwe kandi na yo igakora neza iyo nta bindi bibazo ifite.

    Nubwo ibibazo by’impyiko ari indwara ukwayo ariko hari izindi ndwara zongera ibyo byago zirimo diabetes, umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

    Ibyo byiyongeraho ibibazo bishingiye ku ruhererekane mu muryango, gukura mu myaka ndetse n’imwe mu miti.

    Dr. Nkundimana ati “Ni imiti ikunze gutangwa muri za farumasi itatangiwe uruhushya irimo Diclofenac n’uwitwa Ibuprofen ivura ububabare. Nka Diclofenac ituma amaraso agera ku mpyiko aba make, ikaba yabigenderamo ikangirika.”

    Ibyo byiyongeraho inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo ikinyabutabire cya methanol, ariko muri rusange inzoga nyinshi zangiza impyiko, ahubwo umuntu aba akwiye kunywa amazi menshi akirinda umwuma.

    Inama abaganga batanga ku kwisuzumisha impyiko ni uko umuntu urwaye imwe muri za ndwara zongera ibyago byo kurwara impyiko yipimisha kare, hamwe n’ufite umwe mu bantu ba hafi ye mu muryango urwara impyiko kuko hari igihe na we aba azirwaye ataragaragaza ibimenyetso.

    Mu buvuzi butangwa mu Rwanda harimo imiti, kuyungurura amaraso bizwi nka dialysis no kuba bamwe basimburizwa impyiko.

    Mu Rwanda muri iyi minsi abarwayi b’impyiko bakomeje kwiyongera ahanini bitewe n’uko za ndwara zongera ibyago byo kuzirwara na zo ziyongereye, ariko no kuba imyitwarire yo kuzirinda mu bantu itaracengera neza.

    Ibimenyetso by’indwara y’impyiko bitinda kugaragara kuko ari urugingo rwihangana cyane, ariko akenshi ku bana no ku bantu bakuru biratandukana.

    Dr. Nkundimana ati “Abana batangira kubyimba mu maso, amaguru ndetse n’umubiri wose ukabyimba. Nyuma batangira no kwihagarika inkari zirimo urufuro. Iyo bafashwe hakiri kare dukunze kubavura bagakira.”

    Ku bantu bakuru na bo bakunze kubyimba umubiri, kugira isesemi, kuruka nta mpamvu zindi zibiteye, kubabara mu nda, rimwe na rimwe no kugira impiswi n’ibindi.

    Abamaranye indwara z’impyiko igihe kinini batarivuje bo bagira ibimenyetso mpuruza birimo no guhondobera, kugagara, kujya muri koma, ibice nk’amaguru cyangwa amaboko bikaba byakwanga gukora, ndetse ibyo byose biganisha guhagarara k’umutima umuntu akaba yakwitaba Imana.

    Dr. Nkundimana yagaragaje ko uburyo bwo kwirinda indwara z’impyiko bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda kwicara umwanya munini no kwirinda umubyibuho ukabije nubwo ibyo byose bisa n’ibyuzuzanya.

    Hari kandi kurya indyo yuzuye kandi itarimo umunyu mwinshi, kutanywa itabi, kunywa amazi ahagije ari hagati ya litiro imwe na litiro ebyiri ku munsi, by’umwihariko ku bantu bakorera ahantu hashyuha cyane, hamwe no kwisuzumisha igihe hari uwa hafi mu muryango uzirwaye.

    Nubwo abarwayi b’impyiko biyongera, ubuvuzi bw’indwara z’impyiko mu Rwanda buri gutera intambwe harimo uburyo bwo kuzisimbuza bukorerwa imbere mu gihugu no kuba bwarongerewe ku ndwara zivurirwa kuri mituweli.

    Kunywa imiti myinshi kandi utandikiwe na muganga bishobora gutera uburwayi bw’impyiko

  • Gen. Muhoozi yafunze ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda

    Gen. Muhoozi yafunze ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda

    Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari na we Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), yategetse ifungwa ry’ibitangazamakuru bikorera mu Nation Media Group (NMG) Uganda, birimo NTV Uganda, Spark TV, Dembe FM, KFM, Daily Monitor n’ikinyamakuru The East African, mu gikorwa cyateje impaka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri icyo gihugu.

    Mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, abasirikare bagose inyubako za Nation Media Group i Kampala, bituma NTV Uganda na Spark TV bihagarika ibiganiro byabyo, mu gihe ibikorwa by’ibindi bitangazamakuru by’uwo muryango nabyo byahungabanye.

    Mbere y’iki gikorwa, Gen. Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ku rubuga rwa X ko NTV Uganda na Daily Monitor bifungwa ako kanya, ndetse akongeraho ko bitazongera gukora adatanze uburenganzira bwe.

    Nyuma y’ibi, National Association of Broadcasters (NAB), ihuriro ry’ibitangazamakuru byigenga bya radiyo na televiziyo muri Uganda, ryasohoye itangazo rigaragaza ko ritewe impungenge n’icyo cyemezo.

    NAB yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibyabaye kandi ko yamaze kwegera Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Uganda (UCC) ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kugira ngo isobanukirwe impamvu z’iki cyemezo no gushaka uburyo ikibazo cyakemuka mu mahoro.

    Uyu muryango wavuze kandi ko ifungwa ry’ibi bitangazamakuru rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no ku burenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

    NAB yasabye abanyamuryango bayo n’abaturage gutuza mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye, isezeranya ko izatanga andi makuru nyuma yo kugenzura neza ibyabaye.

    Ibi bibaye mu gihe ibitangazamakuru bya Nation Media Group biri mu bikurikiranwa cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho Daily Monitor na NTV Uganda bimaze imyaka myinshi bitangaza amakuru yigenga ku bibazo bya politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.

    Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ryari ryasohowe n’inzego za Leta ya Uganda risobanura impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’ibi bitangazamakuru, mu gihe amaso y’abaturage ndetse n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru akomeje kureba uko iki kibazo kirangira.

    By: Florence Uwamaliya

  • Abanyamakuru basabwe kongera uruhare rwabo mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya

    Abanyamakuru basabwe kongera uruhare rwabo mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya

    Umuryango ABASIRWA, uhuza abanyamakuru barwanya SIDA, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), wahuguye abanyamakuru mu gihe cy’iminsi itatu i Musanze, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku buryo bwo gutara no gutangaza inkuru zifasha mu gukumira no kurwanya SIDA, Igituntu (TB) na Malariya.

    Muri ayo mahugurwa, abanyamakuru basobanuriwe uburyo bwiswe Integrated Community-Led Monitoring (ICLM), bugamije guha abaturage uruhare mu gutanga amakuru ku bibazo bahura na byo igihe bashaka serivisi z’ubuzima. Ni uburyo bugamije gufasha inzego z’ubuzima kumenya ibibazo biri mu itangwa rya serivisi no kubikemura, bityo abaturage bakabona ubuvuzi bufite ireme kandi bubageraho ku gihe.

    Dr. Yves Habimana, umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo kurwanya HIV, Igituntu na Malariya, yavuze ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugamba rwo kurwanya izi ndwara, kuko bafite ubushobozi bwo kugeza ku baturage amakuru yizewe kandi abafasha gufata ibyemezo bibarinda kwandura.

    Dr. Yves Habimana, umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo kurwanya HIV, Igituntu na Malariya

    Yagize ati: “Amakuru meza kandi yizewe atangwa n’abanyamakuru ashobora guhindura imyitwarire y’abaturage. Ni yo mpamvu tubasaba gukomeza gutangaza inkuru zishingiye ku bimenyetso no gukangurira abaturage kwipimisha, kwivuza hakiri kare no gukoresha serivisi z’ubuzima zibagenewe.”

    Yakomeje asaba abaturage kudatinya kwipimisha HIV, kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga ishobora kuba ari igituntu, ndetse no kwirinda Malariya bakoresha inzitiramibu zatewe umuti no kwihutira kwivuza igihe bagize umuriro.

    Dr. Habimana yashimangiye ko kurwanya izi ndwara bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, abaturage n’itangazamakuru. Yasabye abanyamakuru gukomeza gutangaza inkuru zifasha abaturage gusobanukirwa n’uburyo bwo kwirinda izi ndwara no kurwanya amakuru atari yo ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Aya mahugurwa yitezweho kongera ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutangaza inkuru zubakiye ku bumenyi, bityo bakagira uruhare rufatika mu kugabanya ubwandu bwa SIDA, Igituntu na Malariya no guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.

    By: Florence Uwamaliya