Blog

  • Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi banditse amateka mashya

    Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi banditse amateka mashya

    Itsinda ry’abahanga batatu mu by’isanzure b’u Bushinwa ryari ryaragiye mu isanzure kuri sitasiyo y’ibyogajuru y’u Bushinwa mu butumwa bwa Shenzhou-21, ryagarutse ku Isi amahoro kuri uyu wa gatanu.

    Ryari rigizwe n’umuyobozi w’ubutumwa Zhang Lu, injennyeri w’urugendo Wu Fei, n’inzobere mu by’imizigo n’ubushakashatsi witwa Zhang Hongzhang. Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko uko ari batatu bafite ubuzima buzira umuze.

    Nyuma yo kugwa neza mu gace kagenewe kugwamo ibyogajuru ka Dongfeng mu Ntara Yigenga ya Inner Mongolia, iri tsinda ryaciye agahigo ku rwego rw’igihugu, nyuma yo kumara iminsi 210 mu isanzure [hafi amezi arindwi].

    Ubu butumwa bwatangiye ku tariki ya 31 Ukwakira 2025, ubwo iri tsinda ryoherezwaga mu isanzure na rocket ya Long March-2F riturutse mu Kigo cya Jiuquan giherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa.

    Urugendo rwabo rwo kugaruka rwabaye umwihariko kuko bagarutse mu gace ko hejuru [capsule] k’icyogajuru cya Shenzhou-22.

    Agace kabo ka Shenzhou-21 kakoreshejwe ubwo itsinda ryari ryaragiye mu butumwa bwa Shenzhou-20 ryari rigiye kugaruka ku Isi.

    Ni nyuma y’uko ikipe ya tekiniki yari yavumbuye ko hari utwenge ku gace k’icyogajuru cya Shenzhou-20 kashoboraga guteza ibyago iyo gakoreshwa.

    Mbere yo kuva kuri sitasiyo y’ibyogajuru ya Tiangong, itsinda ryo mu butumwa bwa Shenzhou-21 ryakoze ihererekanyabubasha n’irishya rya Shenzhou-23 ryari rimaze kugera yo, ririmo umuhanga mu by’isanzure uzamara umwaka wose mu isanzure ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Bushinwa.

    Mu butumwa bwa Shenzhou-21, Zhang Lu, umuyobozi wabwo akaba n’inararibonye yagiye mu butumwa bwa Shenzhou-15, yakoze ingendo mu isanzure hanze y’icyogajuru mu gihe cyose bamazeyo.

    Iki gikorwa cyatumye agira agahigo k’urwego rw’igihugu ko gukorera ingendo nyinshi mu isanzure.

    Wu Fei we yaciye agahigo ko kujya mu isanzure nk’umuhanga mu by’isanzure muto kurusha abandi bose mu gihugu. Na we yasoje neza ingendo eshatu mu isanzure hanze y’icyogajuru.

    Mbere yo kwinjira mu itsinda ry’abahanga mu by’isanzure, yakoraga nka Enjennyeri mu Ishuri Rikuru ry’u Bushinwa ry’Ikoranabuhanga ry’Isanzure.

    Uretse ibyagezweho mu ikoranabuhanga n’ingendo zo mu isanzure zaciye agahigo, iri tsinda ryagarukanye pomme imeze neza, ryari ryarakuye ku Isi umwaka ushize ubwo ryatangiraga uru rugendo.

    Ku munsi w’igenda ryabo, itsinda ryo ku Isi ryahaye aba bahanga ‘pomme’ kugira ngo ribifurize ubutumwa bwiza kandi butekanye. Iri tsinda ryabitse ya pomme ku buryo yari imwe mu byo bagarukanye ku butaka.

    Iri tsinda ryatangaje ko rihaye iyi ‘pomme’ umuryango w’abahanga muri siyansi mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Igihugu w’Abakozi bakora mu bya Siyansi n’Ikoranabuhanga, uba ku tariki ya 30 Gicurasi.

    Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi mu isanzure bageze ku Isi amahoro

    Abashinwa batatu bari bamaze amezi arindwi mu isanzure


  • Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bazira gutwika no kwica bagenzi babo 16

    Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bazira gutwika no kwica bagenzi babo 16

    Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri 8 biga ku ishuri rya Utumishi Girls Academy, bakurikiranyweho uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye iki kigo, ihitana bagenzi babo 16.

    Iyi nkongi yibasiye iri shuri riri mu gace ka Gilgil gaherereye muri kilometero 120 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, ku wa 28 Gicurasi 2026.

    Yibasiye inyubako abanyeshuri baryamamo, hapfa 16, abandi barenga 70 barakomereka.

    Iperereza ry’ibanze ryakozwe na polisi ryagaragaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaraturutse ku banyeshuri batwitse ikigo cyabo ku bushake, umunani bahita batabwa muri yombi.

    Kugira ngo aba banyeshuri bafatwe hagendewe ku makuru yagaragajwe na CCTV camera, ubuhamya bw’abandi banyeshuri ndetse n’abakozi baryo.

    Iyi nzu yahiye niyo abanyeshuri bararagamo


  • Icyogajuru cya Blue Origin cyaturikiye mu igerageza muri Florida

    Icyogajuru cya Blue Origin cyaturikiye mu igerageza muri Florida

    Igice cyo hasi gihagurutsa icyogajuru ku butaka cya sosiyete ya Blue Origin kizwi nka New Glenn, cyaturikiye mu igerageza mu cyanya cya Cape Canaveral giherereye muri Leta ya Florida.

    Iri turika ryabaye ubwo habagaho igerageza ry’iki gice ku butaka. Bivuze ko kitari cyagahujwe n’igice cyo hejuru kiba kirimo ibyoherezwa mu isanzure. Iri gerageza rikunze kuba mbere y’igihe gito ngo hoherezwe icyogajuru nyiri zina mu isanzure.

    New Glenn yaturitse yuzuye amavuta ikenera kugurango ihagurutse icyogajuru ku butaka.

    Jeff Bezos washinze iyi sosiyete yemeje iby’iyi mpanuka, atangaza ko abakozi bose ntacyo babaye kandi ko nta muntu n’umwe wakomeretse.

    Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa Bezos yavuze ko bazasana ibyangiritse, ibikorwa by’igerageza no kohereza ibyogajuru mu isanzure bigakomeza.

    Iki gice cy’icyogajuru cyari giteganyijwe gukora urugendo rwacyo rwa kane mu byumweru biri imbere, aho cyari kuzajyana mu isanzure ibyogajuru bitanga internet bya Amazon byitwa Leo.

    Ikigo gishinzwe iby’Indege muri Amerika n’Ikigo gishinzwe Isanzure byatangaje ko batangiye iperereza kuri iki kibazo kidasanzwe.

    Hari impungenge ko iyi mpanuka ishobora kudindiza gahunda y’imikoreshereze y’iki gice cya New Glenn dore ko cyubakiwe gukoreshwa inshuro nyinshi, ndetse bikaba bishobora no kugira ingaruka ku mushinga wa NASA wo kujya ku Kwezi kuko ikorana na Blue Origin.

    Hari impungenge kandi ko n’ingendo 12 Blue Origin yateganyaga gukora muri uyu mwaka zishobora kutagerwaho.

    Umuyobozi wa SpaceX isanzwe ihanganye na Blue Origin, Elon Musk, yihanganishije iyi sosiyete abicishije ku rubuga rwa X.

    Blue Origin yari imaze imyaka igera ku 10 yubaka New Glenn kugira ngo ijye itwara imizigo iremereye mu isanzure kandi ibashe guhangana na SpaceX muri uru rwego.

    Iki gice cyari kimaze gukora ingendo eshatu mbere y’iyi mpanuka, aho urugendo rwa mbere rwo muri Mutarama n’urwa kabiri rwo mu Ugushyingo mu 2025 zagenze neza, aho cyagiye kigarurwa ku butaka bikozwe neza.

    Urugendo rwa gatatu rwo muri Mata mu 2026, iki gice cyarongeye kirakoreshwa ariko havuka ikibazo cya tekiniki, icyogajuru cyari gitwaye kirangirika ariko New Glenn igaruka ku butaka.

    Icyogajuru cya Blue Origin cyaturikiye mu igerageza muri Florida

    New Glenn yaturitse yuzuye amavuta ikenera kugurira ngo ihagurutse icyogajuru ku butaka


  • Green Gicumbi yasize abaturage bafite icyizere gishya

    Green Gicumbi yasize abaturage bafite icyizere gishya

    Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Rwanda Green Fund, bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye batangaje ku mugaragaro isoza ry’umushinga Green Gicumbi Project wari umaze imyaka itandatu ushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gicumbi.

    Uyu mushinga wari uzwi nka “Strengthening Climate Resilience of Rural Communities in Northern Rwanda” watangiye mu mwaka wa 2019 ushyirwa mu bikorwa mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Wari ufite agaciro ka miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Green Climate Fund (GCF).

    Green Gicumbi Project washyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zari zikomeje kwibasira cyane Akarere ka Gicumbi, zirimo imyuzure, inkangu, amapfa, iyangirika ry’amashyamba ndetse no kugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi.

    Mu myaka itandatu ishize, uyu mushinga wakoze ibikorwa byinshi byibanze ku kurinda amasoko y’amazi, guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba, gukoresha ingufu zisukuye, kubakira abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kongerera ubushobozi abaturage.

    Mu muhango wo gusoza uyu mushinga wabereye mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko Green Gicumbi Project ari urugero rwiza rw’uburyo u Rwanda rwiyemeje kubaka iterambere rirambye rishingiye ku kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Yagize ati: “Green Gicumbi Project igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka iterambere rirengera ibidukikije, aho kurengera abaturage, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu bigendana. Ibyagezweho muri Gicumbi ni urugero rwiza rushobora kwagurwa no mu tundi turere tw’igihugu.”

    Uyu mushinga wafashije abaturage barenga ibihumbi 158 mu buryo butaziguye, mu gihe abandi basaga ibihumbi 464 bawungukiyemo mu buryo buziguye. Abagore bagize abarenga kimwe cya kabiri cy’abawungukiyemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko Green Gicumbi Project yerekanye uburyo inkunga zigamije ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zishobora guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu.

    Yagize ati: “Green Gicumbi yagaragaje uburyo inkunga z’imishinga y’ibidukikije zishobora kuvamo impinduka zifatika ku rwego rw’abaturage. Binyuze mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birambye, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ingufu zisukuye n’ubuhinzi buhangana n’ibihe, abaturage bungutse ubushobozi bwo guhangana n’ibiza ndetse n’iterambere rirambye.”

    Uyu mushinga kandi wagize uruhare runini mu gusubiranya ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba, ubuhinzi bujyanye no kubungabunga amashyamba, kurwanya isuri, gucunga neza amazi no gukoresha ingufu zisukuye.

    Hari kandi abaturage batujwe ahatekanye nyuma yo kwimurwa mu manegeka, bahabwa inzu zubakiye ku bipimo birengera ibiza ndetse banahabwa amahirwe yo gukora ibikorwa bibateza imbere.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko ubuyobozi bw’iyo ntara bwiyemeje gukomeza kubungabunga ibyagezweho n’uyu mushinga kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko Green Gicumbi yahinduye ubuzima bw’abaturage benshi.

    Yagize ati: “Ku baturage ba Gicumbi, Green Gicumbi ntiyagaruye gusa ibidukikije byari byarangiritse ahubwo yagaruye icyizere, imibereho myiza n’ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.”

    Uyu mushinga kandi wasize u Rwanda rufite amasomo n’amabwiriza bifasha mu guteza imbere ubuhinzi buhangana n’ibihe, kurengera amasoko y’amazi, kubungabunga amashyamba no kubaka ibikorwa remezo birambye, bikazafasha no mu yindi mishinga izashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Hategerejwe icyemezo cya Trump ku gahenge k’iminsi 60 hagati ya Iran na Amerika

    Hategerejwe icyemezo cya Trump ku gahenge k’iminsi 60 hagati ya Iran na Amerika

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyije ku kongera igihe cy’agahenge ho iminsi 60, mu gihe impande zombi zikiganira ku zindi ngingo zikomeye zizatuma zigirana amasezerano yo guhagarika intambara burundu.

    Amakuru Reuters yatangaje ko yahawe n’abantu bizewe, avuga ko impande zombi zemeranyije ku kongera agahenge ku wa Kane tariki 28 Gicurasi 2026.

    Bivugwa kandi ko Iran yemeye ko izarekura amato yose agakomeza gukoresha umuhora wa Hormuz.

    Bivuze ko muri iki gihe cy’agahenge impande zombi zahagarika kurasana, mu gihe zikiganira ku ngingo zikomeye zirimo n’umugambi Amerika ishinja Iran wo gushaka gutunga intwaro za Nucléaire.

    Uretse guhagarika imirwano, iyi minsi y’agahenge ishobora gukorwamo ibindi bikorwa birimo kuba Iran yategura ibisasu yateze mu muhora wa Hormuz bitarenze iminsi 30.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zishobora guhagarika umwanzuro zafashe wo gufunga ibyambu bya Iran, ndetse iki gihugu kikemerwa gukomeza gucuruza peteroli yacyo.

    Nubwo impande zombi zamaze kwemeranya kuri iyi minsi 60 y’agahenge, hatagerejwe ijambo rya nyuma rya Perezida Trump kugira ngo gatangazwe.

    Muri Mata 2026 nibwo Amerika na Iran byemeranyije ku gahenge ka mbere, ariko mu minsi ishize impande zombi zatangiye gushinjanya ku karengaho, kubera ibitero iki gihugu cyagabye kuri Iran, nayo igasubiza mu buryo bwo kwiherera.

  • Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD) kiri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kikaba kimaze no gutangwamo raporo y’abarwayi muri Uganda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahuje impuguke n’amatsinda ngishwanama atandukanye.

    Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola iterwa na virusi ya Bundibugyo (Bundibugyo virus disease – BVD) kiri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kikaba kimaze no gutangwamo raporo y’abarwayi muri Uganda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryahuje impuguke n’amatsinda ngishwanama atandukanye.

    Impuguke za WHO zasabye ko ibikoresho byose byagaragajwe nk’ibifite icyizere byakomeza gukoreshwa gusa mu bushakashatsi bwo mu mavuriro (clinical trials) kugira ngo haboneke amakuru ahagije kandi ubushakashatsi bukorwe mu buryo butekanye, bwubahiriza amahame mbwirizamuco kandi bugatanga ibisubizo byizewe.

    Aha kandi, iri shami ryita ku buzima, ryateguye inama nyinshi z’impuguke, zasuzumye inkingo n’imiti iri kugeragezwa kuri iyo virusi. Yanahuye n’itsinda rishinzwe ibijyanye n’inkingo za Ebola kugira ngo harebwe uruhare rw’inkingo za Ebola zisanzwe zemewe mu gihe hadutse iya Bundibugyo.

    Kugeza ubu, nta muti cyangwa urukingo byemewe ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko byo gukumira cyangwa kuvura Ebola ya Bundibugyo. Ariko, WHO yagaragaje ko hari imiti n’inkingo bitanga icyizere ku buryo bikwiye gushyirwa imbere mu bushakashatsi.

    Ubu rero, bashyizeho imikoranire ya hafi na za Guverinoma za Congo na Uganda kugira ngo byorohere ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bushakashatsi.

    Mu kuvura abarwayi, impuguke zasabye gushyira imbere MBP134 (monoclonal antibody). Uyu ni umuti ukozwe mu bwoko bw’udukingirizo twihariye twitwa monoclonal antibodies. Ukaba wakozwe kugira ngo ushobore gukora ku moko atandukanye ya Ebola, harimo n’iya Bundibugyo.

    Maftivimab® (monoclonal antibody). Uyu ni umuti wamenyekanye cyane nk’igice cy’imiti ikoreshwa kuri Ebola zimwe na zimwe, cyane cyane mu bushakashatsi bwo kurwanya virusi zo mu muryango wa Orthoebolavirus.

    Remdesivir. Uyu ni umuti urwanya virusi, wigeze no gukoreshwa mu bihe bimwe bya COVID-19, unakorerwaho ubushakashatsi kuri Ebola.

    Hanashimangiwe ko hakwiye kugeragezwa guhuza umuti wa monoclonal antibody na remdesivir, mu gukumira ubwandu ku bantu bahuye n’abarwaye Ebola.

    Impuguke zagaragaje ko obeldesivir, umuti unyobwa, ari wo ufite icyizere kurusha indi mu gukingira abantu bahuye n’abanduye.

    Icyakora, WHO ivuga ko bisaba gukurikirana neza abantu bahuye n’abarwayi,
    ikintu kigikomeye gutahur neza mu bice bimwe bya DRC.

    Ubushakashatsi bugamije kureba niba guha abantu bahuye n’abarwayi ibinini bya obeldesivir bishobora kubarinda kurwara Ebola.

    Impuguke zagaragaje ko urukingo rwa rVSV Bundibugyo vaccine ari rwo rufitiwe icyizere kurusha izindi. Uru, ruzafata amezi 7–9 mbere yo kuba rwageragezwa mu bushakashatsi.

    Urundi ni urwa ChAdOx1 Bundibugyo, rushobora kuboneka mu mezi 2–3 kugira ngo rutangire kugeragezwa, nubwo hagikenewe andi makuru y’ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa.

    Impuguke zavuga ko urukingo rwa dose imwe rwakoreshwa ku bantu bahuye n’abanduye, naho urwa dose ebyiri rwagakoreshwa ku bantu bafite ibyago byinshi byo guhura n’icyorezo, nk’abaganga n’abakora ubutabazi.

    Hagati aho, hasesenguwe uruhare rwa Ervebo, nk’urukingo rukumbi rwemewe kuri Ebola, ariko rwemewe gusa kuri Ebola isanzwe ikunze kugaragara muri Afurika.

    WHO, na guverinoma za DRC na Uganda, n’izindi nzego z’ubushakashatsi barimo gutegura uburyo bwo gusuzuma umutekano, imikorere, n’ubushobozi bw’iyi miti n’inkingo.

    Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’ubushakashatsi, WHO ivuga ko hakomeje gukoreshwa uburyo busanzwe bwafashije mu guhangana na Ebola mu myaka yashize.

    Ubu buryo burimo gukurikirana indwara, gupima no gusuzuma vuba, gukurikirana abahuye n’abarwayi, gushyira abarwayi mu kato no kubitaho, gukumira ubwandu mu mavuriro,
    gukorana n’abaturage, no gushyingura mu buryo bwizewe kandi bwubashywe.

  • Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda kubera Ebola

    Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Uganda kubera Ebola

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abaturage b’iki gihugu kugirira ingendo muri Uganda kubera ko ibyago byo kwandura icyorezo cya Ebola bikomeye kwiyongera.

    Ni icyemezo Amerika yatangaje ku wa 28 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi umwe Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo gitangaje ko Uganda yashyizwe ku rwego rwa kabiri ku bijyanye n’ibyago byo kuhandurira Ebola.

    Icyemezo cyafatiwe Uganda cyari kimaze iminsi gifatiwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Uretse abaturage basanzwe, abayobozi ba Amerika na bo babujijwe kugirira ingendo mu Burasirazuba bwa Uganda, hafi y’umupaka wa RDC. Babujijwe kandi gusura ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi muri iki gihugu.

    Ku ruhande rwa Uganda na yo ikomeje gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola yarushaho gukwirakwira. Ibirori, ibitaramo, imyigaragambyo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi byarahagaritswe muri Kampala no mu bindi bice bituwe n’abantu benshi.

    Iki gihugu kandi cyafunze imipaka igihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuva Ebola yagaragara muri Uganda, abantu umunani bamaze kuyandura, mu gihe abo yahitanye umwe.

    Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo virus yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko iki cyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, gihangayikishije ku rwego rw’Isi.

    Kuba OMS yaratangaje ko iki cyorezo cyugarije Isi, bivuze ko ibigo, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikwiriye gushyira imbaraga n’amikoro mu kukirwanya, gusa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yashimangiye ko ibihugu bidakwiriye gufunga imipaka.

    Abanyamerika babujijwe kugirira ingendo muri Uganda kuko bishobora kubashyira mu byago byo kwandura Ebola


  • Tedros wa OMS yageze i Kinshasa kandi yitezwe no kujya na Ituri

    Tedros wa OMS yageze i Kinshasa kandi yitezwe no kujya na Ituri

    Umukuru w’ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi OMS/WHO mu ijoro ryacyeye yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus byitezwe kandi ko azakomeza akagera no mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu bikomerewe n’indwara ya Ebola ubu bivugwa ko imaze kwica abarenga 200 mu gihe abayanduye barenga 1,000 kugeza ubu.

    Tedros amaze iminsi atanga ubutumwa bw’icyizere no kwifatanya na Congo avuga ko batari bonyine, kandi ko azakora ibishoboka byose ngo abafashe.

    Ageze i Kinshasa yagize ati: “Iki cyorezo gishobora guhagarikwa”.

    Yavuze ko abahanga barimo kugerageza guhagangana n’ubu bwoko bushya bwa Ebola Bundibugyo bwamaze ibyumweru, cyangwa amezi, bukwirakwira butaraboneka, mu karere k’icyaro mu ntara ya Ituri.

    Bitandukanye n’andi moko ya Ebola yabonetse mbere, ubu bwa Bundibugyo ntabwo burabonerwa urukingo kugeza ubu, abahanga bakaba bakomeje gukora ngo barugereho.

    Ibihugu bimwe ubu byahagaritse ingendo ziva n’izijya muri DR Congo, birimo na Uganda igihugu gituranyi na Congo.

  • “Nari hafi kubura ururimi ndetse nashoboraga gupfa” – Uwarokotse indwara ya HPV

    “Nari hafi kubura ururimi ndetse nashoboraga gupfa” – Uwarokotse indwara ya HPV

    Anthony Perriam se w’abana babiri yari hafi kubura ururimi rwe nyuma yo kugira ikibyimba kiri munsi y’urwasaya cyaje kumenyekana nyuma ko ari cancer.U

    Uyu mugabo yagiye kwa muganga nyuma yo kumva ikibyimba bwa mbere, maze mu byumweru bike basanga ni cancer iterwa na virusi ya Human Papilloma Virus (HPV) ku mutwe no mu ijosi.

    HPV ni itsinda rya virusi zigira ingaruka ku ruhu, kandi akenshi ntizitera ibibazo ku bantu benshi, ariko hari ubwoko bwa virusi bushobora gutera cancer cyangwa ibisebe mu myanya ndangagitsina.

    Anthony agira ati: “Mbona ko mfite amahirwe ko nshobora kurya no kuvuga, ariko iyo ndangara sinivuze nari gutakaza ururimi rwanjye ndetse nkanapfa.”

    Ubusanzwe HPV ntabwo itera ibimenyetso, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwongereza gishinzwe Ubuzima (NHS).

    Ariko virusi zimwe na zimwe zishobora gutera ibiheri mu myanya ndangagitsina, cyangwa impinduka zidasanzwe mu turemangingo zishobora kuvamo Cancer – akenshi cancer yo mu mutwe no mu ijosi ku bagabo na cancer y’inkondo y’umura ku bagore.

    Anthony aragira ati: “Nubona ikibyimba, nubwo kitakubabaza, jya kukisuzumisha.”

    Iyi ndwara yandije cyane ururimi rw'uyu mugabo
    Iyi ndwara yandije cyane ururimi rw’uyu mugabo

    Nubwo nta bimenyetso na bimwe byagaragaye ubwo yafatwaga ibipimo bya CT Scan, biopsy na MRI byagaragaje ko afite iyi ndwara muri Werurwe (3) 2023.

    Uyu mugabo w’imyaka 41 ubu agira ati: “Nari mfite umwana w’imyaka itatu n’undi w’imyaka itandatu icyo gihe.

    “Icyo natekerezaga bwa mbere ntabwo cyari kuri njye, ahubwo cyari kuri bo. Nari mfite impungenge cyane kuri bo.”

    Anthony yakuweho ibibyimba bito bito 44 mu ijosi rye, naho ikibyimba kinini kiri munsi y’ururimi rwe cyakuweho hakoreshejwe uburyo bwa robot.

    Agira ati: “Bambwiye ko igikorwa cyo kubagwa cyakozwe mu gihe gikwiye.”

    “Kimwe muri ibi bibyimba cyari kigiye guturika. Iyo bigenda bityo cyashoboraga kwaguka.

    Ubuvuzi

    Anthony yasuzumwe  hakoreshejwe ibipimo bya  CT scan na MRI scan mbere yuko byemezwa ko afite cancer
    Anthony yasuzumwe hakoreshejwe ibipimo bya CT scan na MRI scan mbere yuko byemezwa ko afite cancer yavuye kuri HPV

    Ubwo buvuzi bw’imirasire bwari bugoye, bwatumye Anthony atakaza ibiro 22.

    Ati: “Amacandwe yanjye yose yari yarashize. Ndetse no kunywa byari bigoye.

    “Nari mfite intege nke cyane ku buryo nakoreshaga intebe y’abamugaye.”

    Yongeraho ati: “Gusunikirwa mu kagare k’abamugaye mu nzira no mu buvuzi bw’imirasire byatangiye kugira ingaruka ku buzima bwanjye bwo mu mutwe.

    “Ariko umuryango wanjye wampaye imbaraga zo kwihangana kandi nifuzaga kubaho kugeza mfite imyaka 40.”

    Anthony yasuzumwe na CT scan na MRI scan mbere yuko byemezwa ko afite cancer.


    Virusi ya HPV niki?

    Abaganga bamukuyeho ibibyimba 44 mu ijosi ubwo bamubagaga
    Abaganga bamukuyeho ibibyimba byose hamwe 44 mu ijosi ubwo bamubagaga

    Virus za HPV zifata uruhu kandi hari ubwoko bwazo burenga 100.

    Ishobora kwandurira mu gukoranaho kw’uruhu mu gice cy’imibonano mpuzabitsina, nko mu gitsina, mu kibuno, mu kanwa no gusangira ibikinisho by’imibonano mpuzabitsina.

    Urukingo ruratangwa kandi rukora neza iyo ruhawe abana bari hagati y’imyaka 12 na 13.

    Ibitaro bya Kaminuza ya Wales bivuga ko uru rukingo rwagabanyije hafi 90% by’abagore baayirwaraga bari mu kigero cy’imyaka 20 kuva rwatangira gukoreshwa mu 2008.

    Urukingo rwa HPV rumaze imyaka myinshi rukoreshwa ku isi yose, ntabwo rugira ingaruka ku buzima kandi rufite akamaro.

  • Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bavuye imfungwa

    Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bavuye imfungwa

    Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abagororwa 68 mu igororero rya Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto.

    Abasirikare batanze ubu buvuzi ni ababarizwa mu bitaro bya Rwanda Level 2 n’abo muri RWABG VIII. Ni igikorwa bakoze ku wa 28 Gicurasi 2026.

    Mu butumwa Ingabo z’u Rwanda zashyize hanze, zavuze ko “Iki gikorwa cy’ubuvuzi kiri mu bikorwa byo gufasha abaturage muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umuryango w’Abibumbye uzaba ku wa 29 Gicurasi 2026.”

    Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi. Imiti na yo yatanzwe ku buntu ku bagororwa.

    Umuyobozi wungirije w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri MINUSCA i Bria, Lt Col Dr Isaiah Nzayisenga, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abagororwa bakunze kugira ikibazo cyo kubona serivisi z’ubuzima, ashimangira ko ubuvuzi ari ingenzi ku buzima bwa muntu cyane cyane ku bantu bari mu buzima bugoye.

    Umuyobozi wa gereza ya Bria, Mahamai Adoum Salle, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku nkunga zikomeje gutanga mu rwego rw’ubuvuzi ku bagororwa.

    Ati “Si ubwa mbere abasirikare b’u Rwanda baza gutanga ubuvuzi n’imiti ku bagororwa hano mu igororero rya Bria. Ubusanzwe, iyo abagororwa bajyanywe kuvurizwa hanze, bisaba kugura imiti. Ariko iyo abasirikare b’u Rwanda bakoze ibikorwa nk’ibi, abagororwa baravurwa kandi bagahabwa imiti ku buntu. Turashimira cyane MINUSCA n’abasirikare b’u Rwanda by’umwihariko kuri ubu bufasha bufite agaciro kandi twizeye ko ubu bufatanye buzakomeza.”

    Umuyobozi ushinzwe igenzura n’ubuziranenge bwa serivisi z’ubuzima mu biro by’Akarere ka Haute-Kotto, Ponombo Felix, yashimye iki gikorwa, agaragaza ibibazo bikomeye abagororwa bahura na byo mu kubona ubuvuzi bukwiye.

    Ati “Iri gororero rifite ibibazo bikomeye by’ubuvuzi birimo kutagira ivuriro ndetse n’ubushobozi buke mu buvuzi. Kuba Ingabo z’u Rwanda zitanga imiti ndetse n’abaganga b’inzobere ni igikorwa gishimishije kandi twizeye ko kizakomeza.”

    Iki gikorwa kigaragaza ubushake bukomeje bw’abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA bwo gukomeza gufasha abaturage no guteza imbere imibereho myiza n’ubutabazi muri Repubulika ya Centrafrique.