Blog

  • Hatanzwe ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

    Hatanzwe ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

    Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2025, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha.

    Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, yagize iti “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.”

    Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo abayisilamu bizihiza bazirikana igihe intumwa Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

    Eid al-Adha yizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’Idini ya Islam.

    Uyu munsi niwo utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

    Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

    Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye ndetse isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

  • Amerika yagabye ibitero bishya kuri Iran

    Amerika yagabye ibitero bishya kuri Iran

    Ingabo za Amerika zagabye ibitero mu majyepfo ya Iran, bigamije gusenya ibigo birasirwamo za misile n’ahari ubwato bwegereye inzira ya Hormuz hagamijwe gukumira ko hari ibindi bitero byagabwa ku ngabo za Amerika.

    Itangazo ry’ingabo za Amerika rivuga ko ibi bitero byagabwe mu buryo bwo kwitabara no kwirinda ibibazo ingabo za Iran zishobora guteza ku ngabo za Amerika ziri mu gace.

    Umuvugizi w’Ibirindiro by’Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, Capt Tim Hawkins yavuze ko Amerika ikomeza kurinda ingabo zayo binyuze mu kugumisha umwanzi aho ari no mu bihe barimo by’ibiganiro.

    Cpt Hawkins yavuze ko ibitero byibasiye cyane agace ka Bandar Abbas, umujyi wo mu majyepfo urimo ibirindiro by’ingabo zo mu mazi byegereye inzira ya Hormuz.

    Ibitangazamakuru bya Iran byatangaje ko habayeho guturika gukomeye ndetse abayobozi bo muri Bandar bari gukora iperereza.

    BBC yanditse ko Iran itasubije ibi bitero ariko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai yari yavuze ko ibiganiro biri kugenda neza, ndetse gusinya amasezerano bitihutirwa.

    Nyuma y’ibi bitero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yatangaje ko gusinya amasezerano bigishoboka, ndetse ku wa 26 Gicurasi abitabira ibiganiro ku ruhande rwa Iran bahura na Minisitiri w’Intebe wa Qatar.

    Ati “Tuzareba niba hari intambwe yaterwa. Ndibwira ko ari ibintu byinshi bikiganirwaho ngo abantu babyumve kimwe mu mushinga w’ibanze, rero bizafata iminsi.”

    Yavuze ko Perezida Trump na we yiteguye gusinya aya masezerano.

    Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare, yateje ingaruka z’ubukungu ku Isi kuko yafunze inzira inyuzwamo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.

  • Congo Brazzaville igiye gukuraho visa ku Banyafurika bose

    Congo Brazzaville igiye gukuraho visa ku Banyafurika bose

    Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwisanzure bw’ingendo ku mugabane wa Afurika, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso, yatangaje ko igihugu cye kizatangira kwakira Abanyafurika bose badafite visa guhera tariki ya 1 Mutarama 2027.

    Iri tangazo ryatanzwe ku wa 25 Gicurasi 2026, mu muhango wo kwizihiza Umunsi wa Afurika, wizihizwa ku munsi hashinzwe Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OAU), wabaye intangiriro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

    Mu ijambo rye, Perezida Sassou-Nguesso yavuze ko Afurika ikwiye gukomeza inzira yo kwishyira hamwe no korohereza abaturage bayo kugenderana no gukorera hagati y’ibihugu, aho gukomeza gushyiraho inzitizi zibabuza kwisanzura ku mugabane wabo.

    Yagize ati: “Igihe kirageze ngo Abanyafurika bumve ko Afurika ari iwabo hose. Kworohereza ingendo ni imwe mu nzira zikomeye zo guteza imbere ubufatanye n’iterambere rusange.”

    Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abatari bake, cyane cyane abakurikiranira hafi gahunda z’ubukungu n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika. Bemeza ko gukuraho visa bishobora kongera ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari hagati y’abaturage b’umugabane.

    Hari kandi abagaragaza ko bishobora gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika kubona amahirwe mu bindi bihugu, haba mu kazi, mu burezi no mu bucuruzi, bitabagoye kubona ibyangombwa byo kwinjira.

    Mu myaka ishize, ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Ghana na Benin byatangiye korohereza Abanyafurika mu ngendo, bamwe bakinjira badafite visa cyangwa bakayihabwa bageze ku mipaka.

    Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Congo ari indi ntambwe ikomeye mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rigamije guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika no kugabanya inzitizi ziri hagati yabyo.

    Nubwo bimeze gutyo, hari abibaza niba ibihugu byose bizabasha kugera kuri uru rwego bitewe n’ibibazo by’umutekano, imicungire y’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubushobozi bw’inzego z’ibihugu.

  • Ousmane Sonko yatorewe kuba Perezida mushya w’Inteko ya Sénégal

    Ousmane Sonko yatorewe kuba Perezida mushya w’Inteko ya Sénégal

    Ousmane Sonko uherutse guhagarikwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Sénégal yatorewe umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026.

    Uyu munyapolitiki agikurwa mu nshingano n’Umukuru w’Igihugu tariki ya 22 Gicurasi, yaciye amarenga ko ashobora kongera kuba umudepite.

    Tariki ya 24 Gicurasi, El Malick Ndiaye wari Perezida w’Inteko yareguye mu rwego rwo guharurira inzira Sonko basanzwe ari inshuti magara bahuriye mu ishyaka Pastef.

    Kuri uyu wa 26 Gicurasi, Inteko ya Sénégal yatoye kongera kugira Sonko umudepite, anatangwa nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wayo. Abadepite benshi bamukomeye amashyi mbere yo gutora.

    Mu matora ya Perezida w’Inteko, Sonko yagize amajwi 132 mu 133 batoye.

    Amajwi akimara gutangazwa, abadepite bose bahagurutse, na we arahaguruka, bamukomera amashyi bamuririmba; ikimenyetso gikomeye gishimangira ko ashyigikiwe.

    Sonko yasubiye mu Nteko, anatorerwa kuyiyobora nyuma y’aho ku wa 25 Gicurasi, Perezida Bassirou Diomaye Faye, ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô.

    Perezida Faye na Sonko bari bamaze igihe batumvikana ku buryo bw’imitegekere y’igihugu, ibituma bamwe bemeza ko impande zombi zizakomeza guhangana mu buryo bweruye.

    Ousmane Sonko yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

  • Senegal: Perezida Faye yagize Aminou Lo minisitiri w’intebe mushya

    Senegal: Perezida Faye yagize Aminou Lo minisitiri w’intebe mushya

    Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Gicurasi 2026, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo nka minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

    Lo asimbuye Ousmane Sonko wirukanwe ku wa Gatanu, nyuma y’amezi yari ashize hari amakimbirane akomeye hagati ye na perezida nk’uko inkuru dukesha DW ibyibutsa.

    Kwirukanwa kwe byatumye abagize guverinoma bose begura kandi iraseswa. Lo, ubu ugomba gushyiraho guverinoma nshya, mbere yari umuyobozi wa Banki Nkuru y’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ishami ryo muri Senegal.

    96715646 67417801

    Uyu muhanga mu by’ubukungu yabaye kandi umunyamabanga wa leta muri perezidansi ndetse n’umunyamabanga mukuru wa guverinoma ya Sonko.

  • Trump: Uranium ya Iran bagomba kuyiduha nonaha cyangwa ikangirizwa ahantu humvikanyweho

    Trump: Uranium ya Iran bagomba kuyiduha nonaha cyangwa ikangirizwa ahantu humvikanyweho

    Mu byo yatangaje ubu bifatwa nko “kwisubira” ku ko yabibonaga mbere, Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko “Uranium itunganyije [ya Iran] (bita “umukungugu kirimbuzi”) bagomba nonaha kuyishyikiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikangizwa, cyangwa se ku bwumvikane n’ubushake bwa Repubulika ya Kisilamu ya Iran, ikangirizwa ahantu humvikanyweho”.

    Trump avuga ko icyo gikorwa cyo kuyisenya “cyahagararirwa n’ikigo mpuzamahanga kireba iby’ingufu za nikleyeri”.

    Abasesenguzi bavuga ko ibi Trump yatangaje bitandukanye n’ibyo mbere yavugaga byo gusenya burundu hakoreshejwe ingufu za gisirikare ubushobozi bwa Iran bw’ingufu za nikleyeri.

    Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na we mu minsi ishize yavuze ko intambara idashobora kurangira mbere y’uko ububiko bwa Uranium itunganyije bwa Iran “bushenywe”.

  • Abantu batatu bapfuye muri Uganda nyuma yuko bagonganye n’inzovu

    Abantu batatu bapfuye muri Uganda nyuma yuko bagonganye n’inzovu

    Abategetsi bavuze ko abantu nibura batatu bapfuye muri Uganda nyuma yuko imodoka igonganye n’inzovu muri pariki y’igihugu.

    Polisi yavuze ko abandi bantu bane bakomerekeye muri ibyo byabereye muri pariki y’igihugu yitwa Murchison Falls National Park, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, ku mugoroba wo ku cyumweru.

    Polisi yongeyeho ko iyo modoka yari itwaye abategetsi barindwi bo mu kigo cya Uganda cy’imisoro n’amahoro (URA).

    Impanuka z’imodoka zikunze kubaho muri Uganda, ndetse harimo no kwiyongera ibiba birimo inyamaswa z’agasozi hamwe n’abantu, mu gihe abaturage barimo gusatira uduce turinzwe (dukomye) twagenewe inyamaswa z’agasozi.

    Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, polisi ya Uganda yavuze ko iyo modoka yari irimo kuva mu mujyi wa Arua, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, isubira mu murwa mukuru Kampala, ubwo uko kugongana kwabaga.

    Yavuze ko abakomeretse bihutanwe bajyanwa ku bitaro byo muri ako gace, ndetse nyuma yaho baza kujyanwa kuvurirwa i Kampala. Abategetsi nta makuru batanze ku kuntu iyo nzovu imerewe.

    Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa z’agasozi cyashishikarije abatwara ibinyabiziga kujya baba maso bakareba niba hari inyamaswa zambukiranya imihanda.

  • RIB yakiriye ibirego bisaga 4100 by’abana basambanyijwe mu 2025

    RIB yakiriye ibirego bisaga 4100 by’abana basambanyijwe mu 2025

    Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu 2025 rwakiriye ibirego 4100 by’abana basambanyijwe bataregaza ku myaka y’ubukure.

    Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.

    Ni ikiganiro cyateguwe mu rwego rwo gusobanurira abanyamakuru ku mikorere ya Isange One Stop Center, Ikigo gitanga ubufasha ku bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, hagamijwe kubasobanurira icyaha cyo gusambanya abana n’ingaruka zacyo, ndetse n’uruhare rwabo mu kukirwanya.

    RIB yagaragaje ko abana bakunze gusambanywa bataruzuza imyaka y’ubukure ari ukuva kubataruzuza umwaka kugeza ku bafite imyaka 17.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko impamvu zituma abana basambanywa harimo no kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kubitaho no kubakurikirana biri ku kigero cya 45,5%.

    Ati “Impamvu ya mbere twabonye ni ababyeyi badaha abana babo umwanya uhagije kuko biri ku kigero cya 45,5% ugereranyije n’izindi mpamvu.”

    Yagaragaje ko ubumenyi buke ku gusambanywa biri ku kigero cya 14,5%, no kwizezwa kuzashyingirwa biri ku kigero cya 11,2%.

    Yerekanye ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri mu bituma mu bishobora gutuma abana basambanywa kuko biri ku kigero cya 7%.

    Dr Murangira yasobanuye ko gukoresha abana imirimo ishobora gushyira umwana mu byago harimo kumwohereza kujya kuvoma mu ijoro ndetse no kujya gutashya inkwi ahantu hashobora gushyira mu byago ubuzima bwe byo biri ku kigero cya 4%.

    Yavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza kubera ko igihe cyose umuntu yagikora azakurikiranwa n’ubutabera nubwo hashira imyaka myinshi.

    Ati “Icyaha cyo gusambanya umwana ntigisaza, iyo umusambanyije uyu munsi akazakura akageza imyaka 30, tukazabikurikarana ibimenyetso bikaragaza ko wamusambanyije afite imyaka iri munsi ya 18. Na nyuma y’imyaka 50 urakurikiranwa igihe cyose waba ukiri kuri iyi Si.”

    Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kemena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

  • U Butaliyani bwikanze Ebola

    U Butaliyani bwikanze Ebola

    Minisiteri y’Ubuzima mu Butaliyani yikanze ko hari abantu babiri bagaragaye muri iki gihugu bashobora kuba baranduye icyorezo cya Ebola ariko nyuma yo gusuzuma ibipimo bafashwe, byemezwa ko bafite ubundi burwayi.

    Mu ntara ya Como batanze impuruza ko hagaragaye Abataliyani babiri bashobora kuba baranduye iki cyorezo, barimo umugore witwa Lurate Caccivio n’umugabo utavuzwe amazina.

    Inzego z’ubuzima muri iyi ntara zemeje ko aba bantu hamwe n’abo mu muryango wabo bageze mu Butaliyani mu mpera z’icyumweru gishize bavuye muri Uganda; aho bari bamaze amezi atatu mu bikorwa byo gufasha abaturage.

    Aba Bataliyani babiri bagaragazaga ibimenyetso mpuruza birimo kuva amaraso n’umuriro mwinshi. Bihutishirijwe ku bitaro bya Sacco Hospital biri mu Mujyi wa Milan, basuzumwa n’itsinda ry’abaganga barimo abo ku rwego mpuzamahanga.

    Minisitiri ushinzwe imibereho y’abaturage muri Leta ya Lombardy, Guido Bertolaso, yari yatangaje ko hafashwe ingamba zihuse kubera iki kibazo, kandi ko hari ibyago by’uko aba Bataliyani batanduye Ebola.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Butaliyani yatangaje ko ibipimo aba Bataliyani bafashwe byagaragaje ko batanduye Ebola ariko ko umugabo ashobora kuba arwaye Malariya, kandi ko ibyago by’uko iki cyorezo cyagera muri iki gihugu bikiri bike cyane.

    Iyi Minisiteri yatangaje ko nubwo bimeze bityo, yamaze gutegura uburyo bwose bwihuse bwo gukumira iki cyorezo no kwitegura guhangana na cyo, kibaye kigeze muri iki gihugu.

    Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yatangaje ko kugeza tariki ya 23 Gicurasi 2026, abantu 904 ari bo byaketswe ko bari bamaze kwandura Ebola, bikaba byaraketswe ko 220 ari bo bari bamaze gupfa.

    Iki cyorezo cyaturutse mu Ntara ya Ituri muri RDC cyageze no muri Uganda, aho abantu barindwi bamaze kucyandura kugeza tariki ya 24 Gicurasi, barimo umwe cyishe.

  • RDC: Abishwe na Ebola bakabakaba 180

    RDC: Abishwe na Ebola bakabakaba 180

    Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, watangaje ko ukeka ko abantu 750 banduye icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 177 muri bo bakaba bamaze gupfa.

    Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, OMS yatangaje ko ibisubizo byavuye mu bipimo byafatiwe muri laboratwari muri RDC byemeza bidashidikanywaho ko abantu 82 banduye iki cyorezo, mu gihe barindwi ari bo byemejwe ko bishwe na cyo.

    OMS yatangaje ko imibare y’abanduye iki cyorezo n’abo cyishe ushobora kuba urenga cyane uwamenyekanye, kuko ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo zakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’umutekano muke mu Ntara ya Ituri.

    Muri RDC, Ebola yiganje cyane muri Ituri, mu bice birimo Mongbwalu, Rwampara, umujyi wa Bunia, Bambu na Nyankunde. Hari umurwayi umwe wagaragaye i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uwagaragaye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

    Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko abantu 671 ari bo byakekwaga ko banduye Ebola kugeza tariki ya 20 Gicurasi, barimo 160 byakekwaga ko bishwe n’iki cyorezo. Kugeza uwo munsi hari hamaze gufatwa ibipimo 218 birimo 134 byasuzumwe.

    Abashakashatsi bemeje ko iyi Ebola ari iyo mu bwoko bwa Bundibugyo, umuntu wa mbere wayanduye akaba yarapfiriye muri Bunia tariki ya 24 Mata 2026, ariko bitangazwa ko yishwe n’iki cyorezo hashize ibyumweru bitandatu.

    Hari impungenge ko hari abantu benshi banduye iki cyorezo mu byumweru bitandatu byashize Leta ya RDC itaremeza ko ari cyo cyishe uyu muntu, ikaba imwe mu mpamvu OMS igaragaza ko imibare ishobora kuba irenze cyane itangazwa.

    OMS ifite impungenge ko abishwe na Ebola ya Bundibugyo ari benshi kurusha abamenyekanye

    OMS yatangaje ko abantu 750 ari bo bikekwa ko banduye iki cyorezo