Nyarugenge: Covid-19 yatumye Urubyiruko rw’Abakobwa rureba kure mukwishakamo ibisubizo

Kuva ku tariki  ya 16 Werurwe  ubwo mu Rwanda  hasohokaga amabwiriza y’uko amashuri  ya Leta n’ayigenga mu byiciro byose  afungwa mu rwego rwo gukumira  no kwirinda  ikwirakwizwa ry’icyorezo  cya Corona virusi ,  bamwe  muba  banyeshuri bagiye bahura n’imbogamizi mu myigire yabo  , n’ubwo bashyiriweho  uburyo  bwo kwigira kuri Radio na tereviziyo  ariko hari bamwe bayobotse indi nzira zo kwiga imyuga iciriritse yababeshaho mu gihe batari kujya ku ishuri , nk’imwe mu nzira yo kwishakamo ibisubizo.

Urubyiruko rwahisemo kureba kure ruyoboka kwiga imyuga

Ibi kandi byahuriweho n’urubyiruko rw’abakobwa  twasuye  ruri mu murenge wa Kimisaga aho  biga imirimo y’amaboko   ibyara inyungu mugihe gito ,  dore ko bari bamaze igihe kitari gito bari murugo kubera Covid-19 yatumye  mu  mashuri .

Mutesi Florence n’umwarimu w’urubyiruko ruza  kwigira muri Belle Salon  , akaba avuga ko umunyeshuri iyo yize neza umwuga wo gusuka imisatsi  mugihe cy’amezi atatu aba abimenye neza kandi akaba yabasha gukirigita ifaranga.

Yagize ati” Umunyeshuri wese uje kwiga hano  abikunze akanabishyiramo umuhate  mu gihe cy’amezi atatu  aba amaze kubimenya  neza akaba nawe yabasha kwishakira  amafaranga yamufasha mu mibereho ye ’’.

Yongeyeho ko   muri kino gihe cya  Covid -19   yagize amahirwe yo kwigisha  urubyiruko rwa  banyeshuri  arukangurira  kwigira no kumenya  imyuga yabafasha kubaho no mu gihe umuntu yaba atakaje kwiga mu ishuri risanzwe.

Uwimana Dora n’umwe mubanyeshuri  bakurikirana ayo masomo yo kugira ubumenyi mu bijyanye no gutunganya imisatsi n’ibindi bijyana nabyo.

Mubyo yatangarije ikinyamakuru  imenanews.com yagize ati ’’ Njyewe  ubusanzwe ndi umunyeshuri nkaba niga mu mwaka wa Gatatu  wa mashuri  yisumbuye .Muri bino bihe bya guma murugo nabashije gusubira mu masomo twiga  kuko nitegura gukora ikizamini  cya Leta , ariko nabonye iminsi ibaye myinshi  mpitamo kubwira ababyeyi banjye ko nkwiye guhaguruka  nkashaka icyo mba ndi gukora  mugihe ntarasubira ku ishuri nkiga umwuga ’’ .

Yongeyeho ko ubu mugihe cya mezi abiri amaze  kwiga gusuka imisatsi mu buryo bita amarasita (Dredy) ndetse n’ibiryamye , akaba yabasha gusuka umukiriya akamuha amafaranga , aho azabasha kwigurira ibikoresho byo kujyana ku ishuri mugihe amashuri azaba  atangiye.

Ashishikariza   urubyiruko kudatakaza umwanya  bari mu bitabafitiye akamaro  birimo no kwishora mu ngeso mbi , akabahamagarira  kugira icyo biga  cyibazamura bakaba bakunganira  ababyeyi babo bityo  mugihe baba basubiye  ku mashuri nabo bakabasha kwigurira ibikoresho cyangwa bakiyishyurira amafaranga y’ishuri.

 

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *