Nyarugenge: Covid-19 yadindije iterambere umugore yifuzaga kugeraho

Rwiyemezamirimo Muhimpundu Christine  ufite Belle Salon kuri ubu  iherereye mu karere  ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara ahazwi nka  “Modern Market”,  arataka igihombo yatewe na Covid-19 bikaba byarabaviriyemo kubura ubwishyu bw’ubukode bwaho bakoreraga mbere ,  kuko mubihe bya ‘Guma Murugo’ batabashije gukora nyamara ba  nyiri amazu bakabishyuza igihe bamaze badakora .

Muhimpundu Christine ahamya ko Covid-19 yahungabanije iterambere yifuzaga

Kuva mu Rwanda hashyirwaho  amabwiriza akubiyemo ingamba  zo kwirinda  Covid-19 ,  imirimo myinshi yabyaraga inyungu igahagarikwa  ndetse abakozi benshi bagasabwa gukorera mu ngo mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza  iki icyorezo ,  henshi mu nzego zose ubukungu bwarahungabanye

Ku itariki ya 21 Werurwe 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda ya “Guma mu Rugo” (lockdown). Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri byose byarahagaritswe, mu gihe cyagombaga kumara ibyumweru bibiri.

Icyo gihe cyagiye cyongerwa bitewe n’ibyabaga byagaragajwe n’isesengura ry’inzego zibishinzwe. Gahunda ya Guma mu Rugo bwari uburyo bwizewe bugabanya ikwirakwira ry’ibyorezo byandura nka COVID19. Guverinoma yashyizeho iyi gahunda kugira ngo irinde ikwirakwira rya COVID-19 mu baturage bose kandi inafashe gukurikirana abayanduye.

Belle Salon nayo yafashe icyemezo ihagarika abakozi bose kugirango nabo bakumire icyo cyorezo.

Muhimpundu Christine  aganira  n’ikinyamakuru imenanews.com yagize ati “ Maze imyaka 11 mfite salon nikorera , mbere nakoreraga nyabugogo  ahazwi kwizina ry’umuteremuko ,  icyo gihe   nagiraga abakiriya benshi nkabura naho rimwe na rimwe mbicaza kubera ubwinshi bwabo , ariko   kuri ubu kubera kwimuka nkajya ahandi  hari nigihe ntaha nta n’umwe nakiriye ’’.

Akomeza   agaragaza  imbogamizi  yahuye nazo kugeza nubu akizifite  bikaba byaramuviriye kutabasha gukorana na banki  nka mbere kubera kubura ubwizigame ndetse ningwate ,  kuko aho mbere yakoreraga yabuze ubwishyu  bw’inzu  bagafatira ibikoresho bye byose bigatuma   atabona amafaranga  yo kwishyura  , binamuviramo kumara igihe kinini  adakora kandi ibyo bikoresho nibyo yakoreshaga bigatuma abona amafaranga.

Mumaragahinda  Jeanine  umukozi wa Belle salon umaze  imyaka  6  asuka  , nawe avuga ibijyanye  n’igihombo yahuye nacyo yagize  ati  ” Corona- virusi yaje itateguje  ituma mpura n’igihombo gikomeye aho nabuze umuntu  n’umwe nsuka kubera ko abantu bose byari tegeko ryo kuguma murugo , nuko nanjye mbura aho naca ngo nshakishe nibura ngo mbone n’umwe nakwakira mu bakiriya bari basanzwe batugana ’’.

Mumaragahinda Jeanine  umukozi wa Belle salon

Yongeyeho ati “ Gahunda ya Guma murugo yatewe n’ingaruka za Corona virusi yangizeho ingaruka ikomeye kuko nabuze ibyo kurya kandi mfite amaboko ari nayo yarasanzwe antunga , kuko ubusanzwe iyo nabaga nasutse sinaburaga nibura nk’ibihumbi  mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda  nkorera ,  bigatunga abana  barya bagahaga ndetse  nkanabishyurira ishuri , none ubu iyo ngize amahirwe aho  twimukiye  nkabona umukiriya umwe gusa   nka musuka nkataha  mbishimira Imana”.

Asaba  leta gukangurira amabanki  kongera akagana ba rwiyemeza mirimo  akabagirira icyizere , bagahabwa  amafaranga y’inguzanyo   nta mananiza  , bakongera bagakora bakabasha kwiteza imbere nkuko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid-19.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *