Dore ibintu by’ingenzi wakora mu guhangana n’akababaro gakabije

Agahinda kenshi gaturuka mu kubura uwawe wakundaga cyane (apfuye), kugira igihombo gikomeye mu buzima (nko kuzuza inzu warasabye inguzanyo umutingito ukayisenya, cyangwa iduka rigashya) n’ibindi. Ni ibintu utabuza kubaho kuko biza utabishaka, utanabiteguye.

Iyo bibaye turababara tukiheba ndetse bamwe bakumva ko ubuzima bubarangiranye, kubaho ntacyo bikibamariye. Noneho iyo ubuze uwo utakira cyangwa abaguhumuriza, ndetse wenda hakagira n’abagukina ku mubyimba, aho ho wumva noneho ari nkaho isi ikurangiriyeho, ijuru rikugwiriye.

Nyamara kandi hari byinshi wakora ugahangana n’iki kibazo utiteje ibindi bibazo. Nubwo buri wese afite uko ahangana n’ikibazo iyo kije, kandi tukaba tutakira ibintu kimwe, hano twaguteguriye ibyo wakora maze ukumva uruhutse muri wowe, ubuzima bugakomeza.

Irinde kubyihererana

ubwo byaba ari ubwa mbere bikubayeho, menya ko atari wowe wenyine waba uhuye n’icyo kibazo. Gerageza kwegerana n’abandi bahuye nacyo, cyangwa se abandi bose ubona ko bashobora kukumva. Aha harimo inshuti magara, abavandimwe se, ababyeyi n’abandi bose wisanzuraho. Tobora uvuge, ubaganirize ibyakubayeho, ubabwire agahinda ufite. Uko bakumva kandi bakugira inama, uzagenda wumva ubohoka. Gusa muri byose, shishoza umenye abo ubwira.

Gutembera

gutembera biri mu bituma ubona ibyiza byinshi. Gutembera ni byiza muri rusange ariko bikaba akarusho mu gihe cy’ibibazo no guhangayika kuko bikwereka uburyohe bw’ubuzima. Si ngombwa kujya kure cyane, mu bushobozi ufite ujya aho ushoboye, niyo watembera n’amaguru, uko uhura n’abantu, ubona inyoni ziguruka, inka zabira, imigezi isuma, bigusubizamo umutima mwiza.

Kwibuka uwo wabuze

Nubwo twibeshya ko kwibuka uwo wabuze bituma uhera mu gahinda nyamara si byo. Ubwawe ishyirireho uburyo bwo kwibuka uwo wabuze. Ushobora kujya utegura ibirori byo kumwibuka, aho ubwira abantu ibyiza byamuranze. Ushobora kujya ku mva ye ukahashyira indabo, washaka ukanahavugira amagambo umeze nk’umubwira. Uhava wumva uruhutse kandi bikagutera ingufu zo gukora ngo ubuzima bukomeze.

Siporo

Kugenda n’amaguru ahantu hanini nyuma y’ibyago runaka, abantu bashobora kubibona nko guta umutwe, nyamara ni igihe cyiza cyo gutekereza ku bintu bizima. Iyo ukora siporo, niyo uba ushyizeho umutima kandi bikagufasha kubaka umubiri wawe ukaba ukomeye, umeze neza. Hari siporo kandi zituma uhura n’abantu mugasabana, bikakwibagiza ibyahise. Gukina umupira, kujya muri gym, koga, ni zimwe muri siporo zituma urushaho gusabana n’abandi no kuryoherwa n’ubuzima.

Kwirinda ibiyobyabwenge

Kuba wanywa cyangwa warya ibikwibagiza ishavu n’akababaro ufite si byiza kuko iyo bigushizemo noneho biriyongera, ukazashiduka wabaye imbata yabyo. Kuba wasangira agacupa n’abantu ngo ube utuje ho, si bibi; nyamara kwiyahuza amayoga kugeza ubwo uta ubwenge, bigukururira ibindi bibazo binyuranye mu buzima bwawe, ndetse bishobora no kugushora mu ngeso mbi, no kuba wakiyahura. Aho kugirango ibi bigukure mu mwobo, ahubwo biba bigutsindagiramo. Rero byirinde.

Kwiyitaho

Nyuma y’ibibazo n’ibyago akenshi usanga tutongera kwiyitaho ndetse umuntu agahindana. Ugasanga ntukitaba telephone, ntukirya, urambara ibyo ubonye, mbese nta na kimwe kikigushimisha. Nyamara muri iki gihe niho ukeneye kurya neza, kuruhuka no gusinzira neza. Gerageza wiyiteho, urye, unywe, uruhuke, usabane, wiyiteho, uhore ucyeye. Tekereza ku wo wabuze uti “ese ntiyifuza ko mbaho neza, nishimye?”. Ibi bizagutera kunezererwa ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *