Nyamagabe:Abaturanye n’urugomero bakumbuye amashanyarazi.
Abatuye ahubatse urugomero rwa Rukarara ya2 mu murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe,barasaba ubuyobozi bw’akarere kubaha umuriro w’amashanyarazi,kugirango babashe kuva mu bwigunge bwo gukomeza gukoresha uburyo butakijyanye n’iterambere ,mugihe amashanyarazi akomoka iwabo yigira gucanirwa abandi.
Urugomero rwa Rukarara
Mu murenge wa Uwinkingi,Akarere ka Nyamagabe iyo uhageze uhasanga urugomero rw’amashanyarazi rwubatse ku mugezi wa Rukarara rutanga ubushobozi bwo gutanga ingufu zingana na Megawat 2.2 ,amashanyarazi yarwo akaba akoreshwa mu bice bitandukanye bigize Igihugu, nkuko twabitangarijwe na MUGIRANEZA Egide akaba ari umuyobozi wa Rukarara ya 2.
Mugiraneza Egide ugenzura urugomero
Nyamara ariko nubwo bimeze bitya, ntibibujije ko abatuye hafi y’aho,uru rugomero rwubatse,bavuga ko bari mu bwigunge bwo kutagira umuriro,doreko ngo bagikoresha uburyo bushobora no kubagiraho ingaruka nko gukoresha Mazutu cyangwa Peteroli,hakiyongeraho no gusigara inyuma mu iterambere muri rusange ,ibi bikaba aribyo bituma basaba guhabwa amashanyarazi kugirango nabo babashe kugera ku iterambere badasigaye inyuma.
Bamwe mubaturiye urugomero bemeza ko bifuza amashanyarazi
Agasantire ka Kibyagira kegereye urugomero
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert MUGISHA ,avuga ko abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi mu karere, bose batekerejweho kuko akarere gafite umurongo uhamye wo kugeza ibikorwa remezo hose,mubice bisigaye kuko henshi muri Nyamagabe hamaze kugezwa umuriro w’amashanyarazi.
Agira ati”abaturage batarabona umuriro w’amashanyarazi ntibakwiriye kwiheba kuko ari umuhigo wa Leta ko abaturage bose bagomba kubona amashanyarazi kandi natwe mu karere ka Nyamagabe turi kubishyiramo imbaraga kuburyo imirenge 2 yonyine ariyo idacaniwe kandi nayo bizaba byakozwe bidatinze “
Mugihe aba baturage bavuga ko bafite ubwigunge kubera kutagira umuriro,leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba muruyu mwaka wa 2017,ingo zifite umuriro zizaba zigeze kuri miriyoni 1.7,ibintu bisaba gushyirwamo imbaraga kugirango uyu muhigo ugerweho,cyane ko kuri ubu ingo zifite umuriro mugihugu zibarirwa ku bihumbi 513, 092.