Nta na hamwe wabona abantu baturusha agaciro- Perezida Kagame (Amafoto)

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda ari abantu bafite agaciro, ko uwo ariwe wese washaka kubasuzugura akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwabo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri iki gihe hari uburyo butatu byitwa ko buyobora Isi harimo demokarasi, igitugu n’ubundi bwa gatatu bunakomeye cyane aribwo uburyarya.

Yagize ati “Ubukomeye, bufite imbaraga kandi bucishije make, ni uburyarya. Kuri twe, tuzafata izina uwo ariwe wese ashaka kuduha. Nta kibazo mbifiteho ariko amasomo twize, ibintu tuzi, ni uko icy’ingenzi intambwe ndende uzagenda, ibilometero, ibihumbi; ntabwo uzabona abantu bafite agaciro cyangwa ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu.”

“Nta n’ubuzima bufite agaciro kurusha ubwacu n’ubwo ubuzima bwacu bwangijwe, bugapfushwa ubusa nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’uriya musore bwabitweretse.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rwavutse mu myaka 28 ishize, mu gukura kwarwo rwigiyemo amateka y’igihugu usangamo abagabo n’abagore b’intwaro ushobora kwita intwari.

Gusa agaragaza ko hari ikibazo ajya agira ku ijambo intwari n’igisobanuro rihabwa agendeye ku mateka y’u Rwanda.

Ati “Iyo uri kuvuga intwari, uba ugaragaza ibihe byari bigoye bisaba ko habaho intwari kugira ngo zikore ibyo zakoze, ibintu bizima, byiza ari byo kwirokora ubwabo no kurokora abandi. Ariko rero ndibaza nti ahari ibyiza si ukugira intwari, ahubwo ni ukutagira bya bibazo bisaba ko habaho intwari.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu mateka y’u Rwanda, bigoye kwiyumvisha kuba umuntu yaba intwari kandi hari miliyoni y’abandi bapfuye kandi bari bakwiriye kurokorwa. Ati “Iyo tuba tutaragize bya bibazo bituma bamwe baba intwari byari kuba byiza kurushaho.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kibazo cy’iryo jambo ni uko ushobora kurema intwari, ukamubatiza intwari, hagira uzana impaka ukamucecekesha. Ibyo ni byo navugaga ko abakomeye barakomeye, ariko ni bato mu butabera.”

“Banavuga ku bwisanzure kandi nk’uko tubizi, bahimba inkuru z’ibinyoma ku bantu, ku Rwanda, kuri Jenoside, hanyuma washaka kubahinyuza ukoheresheje ibimenyetso bazi, hakaza za mbaraga zo kubwira buri wese kutaguha umwanya wo kugaragaza ibitekerezo byawe […] kandi ni ba bantu bazashinja abandi kudatanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo atari inkuru za kera ahubwo bibaho no muri iki gihe. Yagaragaje ko muri iki gihe hari ubwo nk’ikinyamakuru cyo mu bihugu bikomeye, gihimba inkuru ku Rwanda, kuri Jenoside n’amateka hanyuma hagira ushaka guhinyuza, bikamera nk’aho inzira zose zo kunyuzamo ibitekerezo zemeje ko nta muntu uzagutega amatwi.

Ati “Kuri ubu butaka bwacu, buto nk’uko buri, ntabwo abantu barwo ari bato, nk’uko byagenze mu bihe byashize turangajwe imbere n’ukuri, ntidukoreshe ubwo bushobozi twari dufite ngo twice abari bamaze kwica abacu. Rero uribaza abantu bashidikanya ku butabera bwacu, ukabona u Rwanda mu Itegeko Nshinga ryacu no mu yandi mategeko twaravanyemo igihano cy’urupfu nyamara muri ibyo bihugu baracyanyonga abantu cyangwa babicisha amashanyarazi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda no mu gihe rwashoboraga kuba rwagitanga, kandi ko nta muntu n’umwe wigeze arushyiraho igitutu ngo kiveho.

Yavuze ko abagize uruhare muri ayo mateka mabi bababariwe, kugeza n’ubwo ubu bibagiwe ko n’izo mbabazi zatanzwe.

Ati “Barababariwe, bahamijwe ibyaha n’inkiko, bageze igihano cyabo hagati turababarira hanyuma abo bantu ngo ni bo bashaka kuzanira u Rwanda demokarasi. Ni urwenya, kandi barabikorera ahantu hatariho.”

Abo bantu yavuze ko birirwa bavuga ubusa, bakwiriye gufata umwanya bakibuka amateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi ko n’abarukomokaho bagomba kuyamenya bakanayasigasira.

Ati “Ntabwo dufite ubushobozi bwo gutuma bitabaho ariko dufite ubwo guhangana nabyo.”

Perezida Kagame yashimye abarokotse Jenoside, bakomeje gukomera bakabaho nk’abantu basanzwe, birengagije ibihe bikomeye banyuzemo. Yavuze ko mu myaka 28 ishize, buri mwaka utuma Abanyarwanda baba abantu bakomeye, bazi neza abo bashaka kuba bo kandi babyihitiyemo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko atumva impamvu hari ibihugu bikigowe no guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito yayo iboneye ahubwo bikumvikanisha ko hari n’abandi bishwe.

Ati “Murabizi ko hari abantu bitaga inyenzi. Izina inyenzi ryari ryarashyiriweho abantu runaka, hanyuma mu gihe bicaga, bicaga inyenzi kandi babivugaga beruye. Kuvuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gute byaba ikibazo cyangwa byagibwaho impaka? Keretse ahari ufite ikindi kibazo. Ibi ni byo biha rugari abajenosideri bagatangira kuvuga ko bimakaza demokarasi.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe na Leta imyaka myinshi itizwa umurindi n’abagombaga kuyikumira barimo abakoloni b’Ababiligi.Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakigera ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi bakiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène BizimanaPerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’IcyunamoBashyize indabo ku mva rusange ziri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku GisoziBanunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguyePerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe AbatutsiUrumuri rw’Icyizere rwaka mu gihe cy’iminsi 100 kingana n’icyo Jenoside yamaze kugeza ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi Cardinal Antoine Kambanda mu isengesho ritangiza Icyumweru cy’IcyunamoMinisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguweSibomana Jean Népomuscène, uvuka mu Karere ka Gatsibo ahazwi nk’i Rwankuba, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoranye yanyuzemo, umuryango we wose ukicwaPerezida Kagame yavuze ko abanyamahanga badakwiye guha u Rwanda amasomo ku butabera bwarwoPerezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito mu buso ariko ari kinini mu bijyanye n’ubutaberaPerezida Kagame yavuze ko uwashaka gusuzugura Abanyarwanda akwiriye kumenya ko nta buzima bufite agaciro kurusha ubwaboPerezida Kagame yavuze ko mu mateka y’u Rwanda bigoye kwiyumvisha kuba umuntu yaba intwari kandi hari miliyoni y’abandi bapfuye kandi bari bakwiriye kurokorwaPerezida Kagame yashimye abarokotse Jenoside, bakomeje gukomera bakabaho nk’abantu basanzwe, birengagije ibihe bikomeye banyuzemoPerezida Kagame yavuze ko kuba Inkotanyi zitarigeze zihorera, ari uko zitandukanye n’abicanyi, bityo ko nta muntu ukwiriye kuzigereranya na boPerezida Kagame yavuze ko atumva impamvu hari ibihugu bikigowe no guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito yayo iboneye ahubwo bikumvikanisha ko hari n’abandi bishweMinisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayisire Marie SolangeMinisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana ErnesteMinisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary MbabaziMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore MimosaMinisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent BirutaAntoine Cardinal Kambanda na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie VianneyMinisitiri w’Umutekano, Alfred GasanaMinisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel NgamijeMeya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana BéataKomiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MarizamundaMinisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert MurasiraKomiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Kaitesi UstaMinisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel NdagijimanaUhereye ibumoso: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyigiro Irere Claudette; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana BéataUmugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga (ibumoso) n’Umugaba w’Agateganyo w’Inkeragutabara, Rtd Maj Gen Frank MugambageUmuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye (uwa kabiri iburyo ku murongo ubanza) mu banyamahanga bitabiriye iki gikorwaUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana SalimMinisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Jeannette Bayisenge na mugenzi we w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja EmmanuelAmbasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, mu badipolomate bitabiriye itangizwa ry’Icyumweru cy’IcyunamoKorali y’Abanyeshuri bo ku Nyundo yaririmbye indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka

SRC:igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *