MINIJUST yimuriye zimwe muri serivisi kuri telefoni

Minisiteri y’Ubutabera yamenyesheje abayigana basaba serivisi zitandukanye, ko bashobora no kuzisaba bakoresheje telefoni zabo zigendanwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Minisitiri w
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (Photo:Internet)

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yo gukumirwa ikwirakwizwa rya Coronavirus, abafite gahunda yo kwakirwa, abifuza kubonana n’abayobozi n’abandi bifuza serivisi zinyuranye muri Minisiteri y’Ubutabera, ndetse no muri serivisi z’inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu turere, bashobora kuyigana bakoresheje telefoni.

Iyo Minisiteri itangaza ko abifuza serivisi bashobora guhamagara umurongo utishyurwa wa 3936, cyangwa se bakaba bakoresha imirongo ya telefoni ikoresha whatsapp, ari yo +250 738 474 040 y’Umukozi ushinzwe inozabubanyi muri Minisiteri (PR), +250 783 728 285 y’Umukozi ushinzwe kwakira abagana Minisiteri (Reception), +250 788 804 235 y’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri, +250 788 407 311 y’umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera, +250 788 635 265 y’Umujyanama wa Minisitiri, ndetse na +250 788 307 517 y’Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta.

MINIJUST kansi irasaba abayigana ko bashobora no gukoresha imbuga nkoranyambaga zayo, ari zo Twitter: @Rwanda_Justice, Instagram: rwanda_Justice na Facebook: MInijustRwanda.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko yiteguye gusubiza abazakoresha ubwo buryo mu gusaba serivisi zayo.

Naho abakeneye serivisi kwa Noteri bo basabwa guhamagara nomero +250 788 456 429 na +250 788 804 235 mbere yo kuza, kugira ngo bafashwe kureba uko ibibazo byabo byihutirwa, kandi mo uzaza atabanje guhamagara atazakirwa.

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko ibikorwa by’abunzi na byo byabaye bihagaritswe.

Itangazo rya MINIJUST
Itangazo rya MINIJUST
Src:Kigali Today

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *