Nigeriya: umwali atabawe ubugira kabiri
Igisirikare cy’igihugu cya Nigeriya cyatangaje ko umunyeshuri w’umukobwa ubugira kabiri, yashimuswe n’abarwanyi bo muri Boko Haram, hari hashize igihe kirenga imyaka ibiri mu gitero kw’ishuri ryo mu kigo cya Chibok, yatabawe.
Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Koloneli Sani Usman, avuga kugiti cye ni Serah Luka. Atangaza ko aturuka mu gace ka Madagali, muri Reta ya Adamawa.bashimuswe , bagirwa imbohe kuva mu mwaka wa 2014.
Ku munsi wa kabiri, umukobwa wa mbere, Amina Ali, yatowe afite uruhinja rw’amezi ane mw’ishyamba rya Sambisa, muri Reta ya Borno. Muri iki gihe ariko arabazwa ibibazo n’abategetsi b’igisirikare cya Nigeriya.
Amina Ali, na nyina we babonanye na perezida wa Nigeriya, Muhammadu Buhari, ku musi wa kane, mu ngoro yiwe mu gace ka Abuja, aho yatangaje ko Reta irimo ikora ibishoboka byose, kugira itabare abakobwa bakiri mu mumaboko y’umutwe, Boko Haram.
Perezida Buhari, avuga ko itabarwa rya Amina Ali, ritanga ikizere.