Perezida Kagame yageze muri Qatar

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 14 Gashyantare 2022, yageze i Doha muri Qatar, akaba ari uruzinduko rw’akazi yagiriye muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru, Qatar News Agency.

Akigera muri icyo gihugu, Perezida Kagame yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyinka, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Igihugu cya Qatar gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, ukaba ugaragarira mu bikorwa binyuranye, aho nk’urugero Qatar yashoye imari mu iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera, ikaba ifitemo imigabane 60% naho Leta y’u Rwanda ikagiramo 40%.

Ibiro bya Perezida Kagame (Village Urugwiro) na byo byavuze kuri uru ruzinduko, bitangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, Perezida Kagame yageze i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, akaba yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro bigamije gukomeza kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukomeza ubufatanye mu mishanga ihuriweho n’u Rwanda na Qatar.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *