Kubera Kwitandukanya n’ Ikibi Byatumye Bicwa – Kwibuka30 Abanyamakuru Bapfuye muri Jenoside

Kuruyu mugoroba wo kuwa 12 Mata nibwo hibukwaga abahoze Ari abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umuhango wabereye ku kicaro gikuru cy’ikigo cy’igihugu cy’ Itangazamakuru RBA giherereye I Kigali.


Ni umuhango witabiriwe n’abanyamakuru bo mungeri zitandukanye, harimo abayobozi bib’itangazamakuru bitandukanye ndetse n’abandi.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Bwana Barore Cleophas, mu Ijambo ritangiza umuhango wo Kwibuka Kunshuro ya 30 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yavuzeko abishwe babaye intwari kuko babaye abagabo bahagarara Ku kuri maze ubundi barabizira.
Bwana Cleophas Barore yakomeje Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n’itangazamakuru ariko ko harimo na bamwe bitandukanyije n’abandi gukora ikibi aribyo benshi bapfuye bazize, Anavuga ko Kandi nawe yinjira mw’itangazamakuru mu mwaka 1994 mu kwezi kwa 10 (Ugushyingo) icyo Gihe ikigo cy’ igihugu cy’Itangazamakuru cyitwaga IRINFOR, umubyeyi we yamuhaye impanuro zuko agomba kwitwara Kugirango ashobore kuba umunyamakuru urangwa n’ukuri.
Barore Ati.” Data yarambajije uti urashaka kuba umunyamakuru? Nange uti yego ndumva mbishaka, maze aransubiza ati Umva rero mwana wange gukorera leta ntago biba byoroshye ariko icyo nkusaba nuko wakora akazi kawe neza Kandi ukitandukanya n’ikibi”.
Bwana Barore Cleophas yakomeje avuga ko iryo Jambo atajya aryibagirwa.

Bwana Barore Cleophas, yakomeje abwira abari bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka Kunshuro ya 30 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ko Abanyamakuru bishwe muri Jenoside bapfuye urwagashinyaguro kuko itotezwa bakorwaga Mbere yo kubica ryari indengakamere kuburyo babanzaga gupfa bahagaze mbere yuko bavica byanyabyo( gupfa Kandi bakiri bazima).
Bwana Barore Cleophas yasoje Avuga ko hari abanyamakuru baba abasomaga Amakuru n’abandi bakoraga kuri Radiyo bakoze Umurimo wabo bawukoze neza Nubwo bishwe ariko Kugeza uyu munsi amazina Yabo arakibukwa.
Yanongeyeho ko uyu munsi turi kwibuka Ku nshuro ya 30 abanyamakuru muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, tukaba tugomba gufata umukoro wo gusubiza amaso inyuma Ubundi tuvuga ngo bari abagabo, bahagaze neza Mukazi bityo barabizira.

Bwana Barore Ati. ” Nubwo ababanje gukora umwuga w’itangazamakuru batakiriho, bivuzeko twe Abasigaye tugomba kuba Kandi tukavuga ukuri Kugirango hato na hato ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Uyu muhango Ubaye mugihe hari kwitegurwa umunsi wo Gusoza iminsi 7 y’icyumamo uzaba Tariki 13 Mata uzafatanwa no Kwibuka abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hagakomeza ya Minsi ijana yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikarangira Tariki 19 Kamena 2024.


By: Bertrand Munyazikwiye

Loading