Niger: Abitwaje intwaro bishe Abafaransa batandatu bakorera umuryango ufasha

Abantu bitwaje intwaro ejo ku cyumweru bateye itsinda ry’abakozi b’umuryango ufasha b’Abafaransa bica batandatu, umuntu wariho abayobora ndetse n’umushoferi wabo nk’uko abategetsi babitangaza.

Aba bantu baje kuri za moto barasa nk’uko Tidjani Ibrahim guverineri w’akarere ka Tillabéri yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Aba bantu batewe bari mu gace kitwa Koure gakunze gusurwa n’abakerarugendo baje kureba ishyo rya nyuma ry’udusumbashyamba dusigaye muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa byemeje iyicwa ry’aba baturage b’Ubufaransa.

Aba, bari abakozi b’umuryango ufasha utegamiye kuri leta nk’uko byatangajwe na Issoufou Katambé minisitiri w’ingabo wa Niger. Mbere byari byavuzwe ko abishwe ari abakerarugendo.

ACTED, umuryango wo mu Bufaransa bakoreraga, wemeje iyicwa ry’abakozi bawo muri Niger.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa rivuga ko Perezida Emmanuel Macron yavuganye na mugenzi we wa Nigeri Mahamadou Issoufou kuri iki kibazo.

Amafoto BBC yabonye agaragaza imirambo y’abishwe iri ku muhanda w’ibitaka iruhande rw’imodoka ya 4×4, imodoka igaragara nk’iyatwitswe.

Iki gitero cyabaye ahagana saa 11:30 z’amanywa ku isaha y’aho Koure agace kari ku ntera ingana n’isaha imwe y’urugendo rw’imodoka uvuye mu murwa mukuru .

Abakoze iki gitero ntabwo baramenyekana, gusa imitwe y’abahezanguni biyitirira idini ya Islam imaze igihe yigaragaraza cyane muri Niger.

Leta y’Ubufaransa igira inama abaturage bayo kwirinda kujya mu bice byinshi bya Niger, igihugu yahoze ikoronije.

Ubwoba bw’ibikorwa by’iterabwoba, cyane cyane hanze y’umurwa mukuru Niamey no hafi y’imipaka, ni bwinshi nk’uko leta y’Ubufaransa ibitangaza.

Nubwo hateje akaga, abakerarugndo ntibabura kujya i Koure kureba utu dusumbashyamba twonyine dusigaye muri Afurika y’Iburengerazuba

Imitwe yitwaje intwaro, irimo Boko Haram, n’indi ifitanye isano na al-Qaeda na Islamic State, imaze kwiyongera muri aka karere ka Sahel aho ikorera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, Ubufaransa buyoboye ihuriro ry’ibihugu byo mu burengarazuba bwa Afurika n’iby’Iburayi byashyize hamwe ingabo ngo birwanye iyi mitwe muri Sahel.

Abakerarugendo ariko bo baracyakunda kujya kureba udusumbashyamba two muri Niger, ubwoko nyamucye bwatwo burangwa n’ibara ricyeye.

Utu dusumbashyamba twahageze mu myaka 20 ishize ubu turinzwe bikomeye ba rushimusi.

Icyanya cya Koure cy’izi nyamaswa kiri ku ntera ya 65Km mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Niamey.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *