Tanzania: Perezida Magufuli yahamagariye abagore kubyara abana benshi

Perezida wa Tanzania, John Magufuli, yahamagariye  abagore bo muri icyo gihugu guhagarika kwifungisha  kugira ngo babyare abana benshi nk’uburyo buzagifasha kuzamura ubukungu.

Reuters yanditse ko yabivugiye mu mujyi wa Chato ku wa kabiri w’iki cyumweru, atanga ingero z’ibihugu birimo u Bushinwa, Nigeria n’u Buhinde, bifite ubukungu bibukesha umubare munini w’abaturage.

Ati “Iyo ufite umubare munini w’abaturage, wubaka ubukungu. Niyo mpamvu mubona u Bushinwa bufite ubutunzi bwinshi..Ndabizi ko abakunda gufunga imirerantanga bazinubira ijambo ryanjye. Mureke utwanyu dukore, mubareka bafunge utwabo.”

Kuva 2015 agiye ku butegetsi, Magufuli yatangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere urwego rw’inganda no kuzamura ubukungu buzamuka ku gipimo cya 6-7% buri mwaka, mu myaka ishize.

Magufuli avuga ko kugira ngo iyo politiki igerweho bizagirwamo uruhare n’umubare munini w’abana bavuka, bakazongera umubare w’abakozi.

Si ubwa mbere Perezida Magufuli yumvikanye mu mvugo irwanya gahunda zo kuboneza urubyaro kuko umwaka ushize yigeze kuvuga ko ari ubwo gukoreshwa n’abafite ubunebwe cyangwa abagira ubwoba bwo kwita ku bana.

Tanzania ifite abaturage barenga miliyoni 55, igipimo cy’abana bavuka kikaba ari batanu ku mugore umwe.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage muri Tanzania buri kuri 2.7% ku mwaka, amavuriro n’amashuri ya leta bikaba bifite ubucucike ndetse abenshi mu rubyiruko bakaba ari abashomeri.

UNFPA ivuga ko kimwe cya gatatu cy’abashakanye muri Tanzania bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ariko Perezida Magufuli akaba anenga ubu buryo bwazanywe n’abazungu bugashyirwa mu bikorwa na Minisiteri z’ubuzima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *