Never again Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku icuruzwa ry’abantu

Icuruzwa ry’abantu ni ikibazo kimaze guhangayikisha isi muri iyi myaka aho ibihugu hafi ya byose ku isi byafashe ingamba ndetse binashyiraho amategeko ahana ku bafashwe bacuruza abandi.

Ubushakashatsi ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda bwamuritswe kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, bwakozwe n’ Umuryango Never Again Rwanda hagati ya 2017 na 2018 buba bwerekanye ibyo bwagezeho.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku babukorewe amayeri ababukora bagendaga bakoresha ndetse n’abafashwe bajyanywe gukoresha ubucakara aribo batanze amakuru mu ikusanwa ryubu bushakashatsi.

Imibare yatanzwe n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka yagaragaje ko mu Rwanda ahanini abacuruzwa bahanyuzwa bajyanwe mu bindi bihugu, kuko abahakurwa ari bo bake. Mu bantu 515 bacurujwe higanjemo Abarundi, bagera kuri 323 bingana na 62.7%.

Harimo kandi Abanye-Congo 77 (15%), Abanyarwanda 70 (13.6%) n’abantu 45 (8.7) bo mu bindi bihugu. Urebeye ku gitsina, abagore n’abakobwa bari 400 (77.67 %) naho ab’igitsina gabo ari 115 (22.33%).

Ku ruhanda rw’u Rwanda, ubu bushakashatsi bwerekana ko mu bacurujwe, 95.24% ari ab’igitsina gore, 87.01% ni urubyiruko naho 18.8% bari munsi y’imyaka 18.

Ubushakashatsi bwerekanye ko inzira Abanyarwanda banyuzwamo bajyanwa gucuruzwa ari izegereye imipaka nko mu Turere twa Rusizi, Burera, Nyagatare, Rubavu, Gicumbi na Kirehe.

Ibihugu bakunze kujya gucururizwamo harimo Arabie Saoudite (38.55%), Uganda (37.35% na Kenya (7.23%), Mozambique, Tanzania, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Malaysia, Omar, Qatar, Kuwait Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.

Abakoze ubushakashatsi basobanuye ko abajya gucuruzwa akenshi babeshywa ko bagiye guhabwa akazi keza, kwiga n’ibindi, bagezwayo ntibabibone cyangwa bagashorwa mu bikorwa by’urukozasoni n’ibindi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Zimwe mu mpamvu zituma ubucuruzi bw’abantu bwiyongera harimo imibereho mibi, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko, igitutu cy’umuryango, ababeshywa ko bagiye kurihirwa amashuri n’ibindi.

Umuyobozi wa Never Again, Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph, yavuze ko hakenewe ubuvugizi kugira ngo abanyarwanda bamenye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, ingaruka rigira n’uko baryirinda.

Ati “Icyo dusaba ni ukugira ngo habeho ihanahana ry’amakuru cyane cyane mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Polisi n’urw’Ubutabera, kuko kugira ngo iki kibazo gikemuke ni uko abantu baba bafite amakuru yuzuye.”

Umuyobozi wa Never Again Rwanda Dr Nkurunziza Ryarasa Joseph

Yasabye ko hakwiye no kujyaho ikigo gifasha mu isanamitima ku bantu bahungabanyirijwe mu icuruzwa ry’abantu, abateshejwe ishuri bagafashwa kurisubiramo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence, yavuze ko icuruzwa ry’abantu atari ikibazo cy’u Rwanda gusa ahubwo cyugarije Isi yose.

Ati “Ibivuye muri ubu bushakashatsi bizadufasha gushyira muri gahunda no guteganye icyakorwa mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera

Yongeyeho  ko imiryango ariyo ifite uruhare rukomeye kuko bigaragara ko abashorwa nu bucuruzi bw’abantu kenshi babushorwamo n’abantu babo ba hafi mu  miryango.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *