Enterprise Urwibutso (Nyirangama) yazanye umwihariko wa Divayi y’Ibitoki muri Expo 2019

I Kigali hateraniye Imurikagurisha mpuzamahanga  riri kubera  i Gikondo ahamenyerewe nko kuri  “Expo Ground”   aho abaryitabiriye bishimira uko Leta ibazirikana ikabashyiriraho gahunda iboneye yo kumurika ibyo bakora  ndetse no kubiteza imbere.

Sina Gerard Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso , isanzwe ifite umwihariko wo gutunganya umusaruro w’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse n’ubworozi  ari nabyo biyihesha kwamamara mu gihugu imbere ndetse no ku Isi  , kuri iyi nshuro yitabiriye imurikagurisha afite udushya tudasanzwe , kandi ibi byose bikaza byiyongera kubisanwe bifite umwihariko wo gukundwa kuko n’ubundi ibyo utasanga ahandi “Byose ari kuri Nyirangama

Iyo ukinjira ahari Stand ya Enterprise Urwibutso (Nyirangama) wakirizwa  “Yombi“ubundi ugasanganizwa guhabwa serivisi utasanga ahandi ,ari nako uhabwa amafunguro ndetse n’ibinyobwa  byujuje ubuziranenge kandi bitaburamo agashya ka buri mwaka , aha twavuga nka divayi ikozwe mu gihingwa cy’Urutoki , ariko ukiyibona ukibaza niba ari imvamahanga cyangwa kimwe mubikorerwa mu Rwanda.(Made in Rwanda)

Divayi y’ibitoki utasanga ahandi uretse kwa Nyirangama

Iyi divayi yashyizwe m’udukombe dukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga , tunogeye ijisho , dutwarika neza by’umwihariko tugakoreshwa inshuro imwe gusa ,  kandi ubu buryo  bukaba bunabungabunga ibidukikije.

Abajijwe akamaro ndetse n’intego bikubiye  mu byiza byo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga , Sina Gerard yasobanuye ko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa  no  kwigira kubandi hagamijwe kurushaho guhanga ibishya byose biganisha ku iterambere.

Yagize ati: “Iri murikagurisha  ni umwanya mwiza Leta iba yatugeneye , bikadufasha kugaragaza ibikorwa byacu , bityo abatugana  baba bacyeneye kumenya ibyo twakoze bikarushaho kuborohera kuko biba byabegerejwe bagasobanurirwa naho bazakomeza kubisanga ”.

Umushoramari Sina Gerard(Nyirangarama)

Sina Gerard witangira ibikorwa bihindura ubuzima bwa benshi muri rusange bikanahindura imibereho y’imiryango itari micye  nk’uko bigaragarira mu b’uhamya bw’abakozi akoresha , Abaturage batuye Akarere ka Rulindo by’umwihariko haba abakora umwuga w’ubuhinzi ndetse  n’abandi , ntahwema gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame , kuko ariwe afata nk’icyitegererezo agendeye kumpanuro aha Abanyarwanda mu guharanira kwigira , byumwihariko akamushimira uburyo ashishikariza abikorera kurushaho kwagura ibkorwa byabo ndetse n’ingamba ashyiraho mu kuborohereza kugera kuntego zabo.

Twababwira ko umwihariko  ku kwinjira muri iri  murikagurisha , Umuntu azajya yandika ubutumwa bugufi muri telefone ye, hanyuma bamusubize bamubwira ngo yishyure akoresheje Mobile Money, noneho akohererezwa ubutumwa burimo ya tike yamaze kwishyura. Ubwo butumwa ni bwo  azereka icyuma nacyo gikoranye ubuhanga bityo nacyo kimuhe ikaze mu kumufungurira yinjire atekanye

Dore uburyo buzakoreshwa kugirango kwinjira muri expo bishoboke:

Ujya  ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika Expo ugasiga akanya, ugashyiramo umubare w’amatike wifuza, ugahita wohereza kuri 7799, ugakurikiza amabwiriza kugeza amatike waguze uyabonye uko yakabaye.

Uburyo bwa kabiri  ukanda *779#, ugahitamo ururimi, ubundi ugakurikiza amabwiriza  kugeza igihe uboneye itike yawe.

Andi mahirwe yatanzwe ni uko umuntu  ashobora kugurira itike mugenzi we  batarinze kuba bari kumwe , agahita ayimwoherereza kuri telefone ye, uwo nawe akaba abonye uburyo bwo kwinjira.

Iyi Expo 2019 ibaye ku nshuro ya 22  yatangiye ku ya 22 Nyakanga ikazasozwa ku ya 11 Kanama 2019. kwinjira bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 500.

Kwihera ijisho uburyo Stande ya Nyirangarama itatse bikwibagiza Stress
Kuba Entreprise Urwibutso ikorera ku ntego ubwabyo birivugira , ubundi bakayihundagazaho ibikombe
Gutaha utageze kwa Nyirangarama uba uhombye ubwenge bwo kuba wategura umurima i wanyu mu rugo
Kwifurizwa ‘Ikaze’ kwa Nyirangarama , niwo muco

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *