Imyaka 25 mu Nzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge”Ubumwe bwacu ,amahitamo yacu”-NURC

Nkuko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba mu kiganiro n’Itangazamakuru ,yavuze ko mu gihugu hose hagiye gutangizwa  Ukwezi kwahariwe “KUZIRIKANA”  Ubumwe n’Ubwiyunge  kuko bwo (ubumwe n’ubwiyunge buhoraho), Abaturage bakaba bakangurirwa kwitabira ibiganiro bizajya bibahuriza hamwe aho batuye  nkuko bikubiye muri iri tangazo.

Buri mwaka ,Abanyarwanda bagira igihe kihariye kingana n’ukwezi cyo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge bwabo gitangira  guhera ku itariki ya 1 Ukwakira ,kigasozwa ku itariki ya 31/10/2019. Iyi tariki yatoranijwe kuko ifite amateka yihariye y’itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda ku ngoyi y’amacakubiri no gusubiza agaciro Ubunyarwanda.

Kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ,habayeho ubushake bukomeye bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyigikira imiyoborere myiza ,kandi igendera ku mategeko na politiki bihamye.Hashyizweho gahunda n’ingamba bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge ku gipimo cya 92.5% ,nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda(Rwanda Reconciliation Barometer 2015)kandi basabwa gukomeza uru rugendo iki gipimo kikagera nibura kuri 96% mu mwaka wa 2024(NST1).

Mu kwishimira intambwe zimaze guterwa hazirikanwa ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo mu kubaka imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda no gusubiza agaciro Ubunyarwanda,ukwezi k’Ukwakira kwahariwe ibikorwa byo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kuzatangizwa mu gihugu hose mu nteko rusange y’abaturage yo kuwa 1/10/2019.

Muri uyu mwaka uku kwezi gufite insanganyamatsiko igira iti IMYAKA 25 MU NZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE:UBUMWE BWACU,AMAHITAMO YACU”.

Mu kwizihiza ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’ubwiyunge,Abanyarwanda bazasuzuma ibyo bamaze kugeraho mu yaka 25 ishize bari mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ,bishimire ibyiza byagezweho , bafate ingamba ku bibangamiye  ubumwe n’ubwiyunge.

Ibikorwa biteganijwe mu miryango ishingiye ku myemerere: 

-Hazatangwa  inyigisho zihariye ku bumwe n’ubwiyunge mu makoraniro/amateraniro y’abayoboke b’imiryango ishingiye kumyemerere;

-hazakorwa ibiganiro bigamije gufasha abayoboke b’imiryango ishingiye kumyemerere komorana ibikomere ,bagasaba imbabazi no kuzitanga no kwita ku bindi bikorwa bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge;

-ibikorwa bifatika byimakaza ubumwe n’ubwiyunge nko gusura no kuremera abatishoboye bagizweho ingaruka n’amateka igihugu cyanyuzemo ,no kuganiriza abagororwa muri za gereza.

Mu Inzego z’Ibanze:

  • Gutangiza Ihuriro (Club) ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu muri buri Akagari:
  • Ikiganiro ku byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye mu Akagari batuyemo:ibyo bishimira,imbogamizi,ibikwiriye kwitabwaho kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge butere imbere mu Akagari;
  • Ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda mu baturage mu tugari;
  • Ikiganiro ku Uburinzi bw’Igihango:ibiranga Umurinzi w’Igihango n’inzego z’Abarinzi b’Igihango;
  • Gutoranya Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Akagari no gusuzuma ko buri Murinzi w’Igihango watoranijwe mu kagari mu myaka ishize guhera 2016 agifite imyitwarire ikwiriye Umurinzi w’Igihango;
  • Kumurika uko Imirenge iri mu Akarere yarushanijwe mu bikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge byakozwe mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2018-2019 no gushyikiriza ishimwe iyahize iyindi;
  • Gusura no kuganiriza abagororwa bakomoka mu karere muri gereza barimo.Ibiganiro bizakorwa ku nsanganyamatsiko y’ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’Ubwiyunge no kubaha ibisubizo ku bibazo babajije ubuyobozi bw’Akarere ubwo baheruka gusurwa;
  • Ibitaramo by’ubumwe n’ubwiyunge n’amarushanwa ku bihangano byimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri abanza ,ayisumbuye n’ayimyuga:
  • Umuyobozi wa NURC,Fidele Ndayisaba yemeje ko hagiye gushyirwaho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri buri mudugudu rizafasha Abanyarwanda kubyimakaza mu mitima yabo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *