Musanze: Ba Ofisiye Bakuru 34 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Musanze: Ba Ofisiye Bakuru 34 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Kuri uyu wa Kane taliki ya 14 Nyakanga 2022, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba Ofisiye Bakuru ba Polisi (Police Senior Command and Staff Course) icyiciro cya 10.

Abasoje amasomo muri uyu mwaka wa 2021/2022, ni ba Ofisiye Bakuru 34 barimo 22 baturutse mu bindi bihugu birindwi byo muri Afurika. Abanyarwanda baturutse mu nzego eshatu, aho 18 ari abo muri Polisi y’u Rwanda.

Babiri bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse na babiri bo mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS).

Mu baturuka  hanze y’u Rwanda; harimo babiri bo muri Kenya, babiri bo muri Malawi, batatu bo muri Namibia, babiri bo muri Sudani y’Epfo, umwe wo muri Somalia, umwe wo muri Tanzania ndetse n’umwe waturutse muri Zambia.

Amasomo ahabwa ba Ofisiye Bakuru muri Polisi no mu zindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko amara umwaka umwe akaba agizwe n’ibice bitatu birimo amasomo ajyanye n’umwuga atangirwa igihembo kitwa ‘Passed Staff College (PSC)’, icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’amahoro ndetse no gukemura amakimbirane; ndetse n’impamyabumenyi mu miyoborere.

Ni amasomo asaba ubwitange no kurangwa n’imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubushake kugira ngo uwayitabiriye abashe kuyasoza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze CP Rafiki Mujiji, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo bose bujuje ibisabwa ngo bahabwe cya ‘Passed Staff College’ cy’uko batsinze neza ibizamini bakoze.

Yagize ati: “Mu gihe muzaba musubiye mu kazi, ni ngombwa guhora muzirikana ko mufite inshingano zo gukora neza birushijeho kandi kinyamwuga. Mwabonye ubumenyi buhagije kandi bugomba kuzagaragarira mu myitwarire no mu bikorwa mukora. Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatanze ibikenewe byose kugira ngo aya mahugurwa agende neza. Ndashimira kandi cyane uruhare rukomeye rwa Kaminuza y’u Rwanda ndetse na ‘African Leadership University’ zatanze amasomo kuri aba banyeshuri.”

Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda Prof Nosa O. Egiebor, yashimiye abasoje amasomo n’imiryango yabo yabashyigikiye bagatera indi ntambwe ijya mbere mu buzima bwabo.

Yakomeje abibutsa ko hari inshingano zijyana n’isumbwe ryo kuba bungutse ubumenyi bushya mu ngeri zitandukanye, by’umwihariko abasaba kuba ba Ambasaderi beza ba Kaminuza y’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Yagize ati: “Mu gihe mugiye gukomeza inshingano mu nzego zitandukanye nka ba Ofisiye bashinzwe umutekano, mukwiye guhora muzirikana ko ubuyobozi muhawe buzana n’inshingano ziremereye ku baturage banyu na sosiyete kuko musabwa kuba intangarugero mu gutanga ibisubizo ku mbogamizi z’umutekano, amahoro n’intambara zibononeka mu bihe turimo.”

Abanyeshuri 30 muri 34 basoje amasomo, bujuje ibisabwa byose kugira ngo bahabwe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu masomo ajyanye n’amahoro no gucyemura amakimbirane ndetse n’impamyabumenyi mu miyoborere.

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu Gasana Alfred, yatangaje ko yishimiye kuyobora uyu muhango, ashimira abasoje amasomo bashyize umuhate mu kwiga amasomo atandukanye bahawe.

Yakomeje agira ati: “Ndashimira ibihugu byose by’Afurika byohereje abanyeshuri kugira ngo bitabire aya masomo ndetse n’abashaka gukomeza kohereza abandi mu gihe kiri imbere. Ibi byerekana ubufatanye mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’Afurika no kubaka Afurika twifuza.”

Abitabiriye uyu muhango wo gusoza amahugurwa kuri ba ofisiye bakuru harimo; Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibia, Lt Gen Sebastain H. Ndeitunga, Umuyobozi wa Polisi ya Somalia Maj Gen Abdi Hassan Mohamed na Senior ACP Betty Ngulube Timba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *