Dore ibintu abakobwa bakunze gukora batazi ko birakaza abagabo

Dore ibintu abakobwa bakunze gukora...

Nubwo abantu banshi batandukana mu mitekerereze yabo usnaga mu rukundo hari ibintu bimwe abantu benshi usanga bahuje, muri ibyo harimo ibintu abasore bose badakunda mu gihe babikorewe n’abakobwa bakundana kandi rimwe na rimwe ugasanga abakobwa ntibazi ko ibyo ari amakosa imbere y’abagabo.

Bimwe mu bintu abakobwa bakunze gukora bitazi ko bishobora kurakaza abasore bakundana.
1.Kubaca mu ijambo

Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo. Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n’ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

2.Kubeshya

Umuhungu ugukunda by’ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n’umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

3. Gusesengura ibintu cyane

« Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho. Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

4. Kwigira umukobwa w’umunyamahane

Umukobwa uhora mu makimbirane n’abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

5. Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *