Mu Rwanda hagiye gutangizwa umukino wa E-Sport ukinwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Drones.

Umukino wa E-Sport, ukinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya drones, ugiye gutangira gukinirwa mu Rwanda.

Ni umukino ugiye gutangizwa n’Ishuri rya New Generation Academy riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura.

 E-Sport ni umukino wo gukina umupira w’amaguru ariko wo ugakinwa hakoreshejwe indenge ziyoborwa kuri telekomande (remote control) zizwi kw’izina rya drones zoherezwa mu kirere zikagira amazamu batsindamo ndetse n’imipira bakinisha.

Ni Umukino mushya mu Rwanada uzatangizwa n’ishuri rya New Generation Academy aho bavuga ko uzaba ufasha abana kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ruzirabwoba Vedaste ni Umuyobozi w’ishuri rya New Generation Academy avuga ko binyuze muri gahunda y’ishuri yo gukora kode/porogaramu ndetse na Robo (Coding and Robotics) ifasha abana kugira ubumenyi bw’ibanze mu gukora porogaramu na Robo ariho bahereye bategura gutangiza umukino wa E –Sport mu Rwanda.

Vedaste Ruzirabwoba,Umuyobozi w’ishuri rya New Generation Academy

Vedaste Ruzirabwoba Ati. “(Coding and Robotics) yaje ari igisubizo gihuza ikoranabuhanga no kwigisha (ICT Integration and Education) kandi ni porogaramu abana bakunda cyane kuko twaratekereje turavuga tuti niba umwana ahera hasi yiga imibare, icyongereza n’ibindi kugeza mu mashuri y’isumbuye kubera iki atahera hasi nabwo yiga ikoranabuhanga, niyo mpamvu dufatanyije n’abahanga bo muri Rwanda Coding Academy badufashije gukora porogaramu ifasha abana kugira ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga ku buryo kugeza ubu abana bacu bamaze kugera aho bakora porogaramu za drones n’ imodoka.”

Iyi nimwe mu ndenge ya drone yakozwe n’abanyeshuri biga ku ishuri rya New Generation Academy

Bwana Tuyisenye Jean Claude umwe mu bayobozi ba Komite Nyobozi ya New Generation Academy avuga ko bategura iyi mikino batari bagendereye kwishimisha gusa ahubwo bari bagendereye kwiga, ikaba ariyo mpamvu batangiye bigisha abarimu bazigisha uyu mukino ubu bakaba bagiye gutangirira ku mupira w’amaguru bakina bakoresheje drones aho bazizamura mu kirere bakagira amazamu batsindamo ndetse nimipira.

Tuyisenge Jean Cloude, Umuyobozi wa Komite Nyobozi Yishuri rya New Generation Academy

Umukino ukinwa n’abakinnyi batanu (5) ibijyanye n’amategeko bimaze kurangira kuko basinyanye n’Abanyamerika batangije uyu mukino bakaba barabahaye uburenganzira kuri ubu ibikoresho bya mbere biri mu nzira bikaba mu byumweru bitatu bizaba bimaze kuhagera.

Ubu barimo gutegura abarimu babahugura mu bijyanye n’amabwiriza gusifura, gutoza no gukora amakipe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu iyi mikino ikazajya iba iri gukinwa.

Imikino ikinirwa imbere mu nzu, igakinirwa ku kibuga cyitwa Arena gifite metero eshatu (3m) z’ubugali, metero esheshatu (6m) z’uburebure na metero eshatu (3m) z’ubuhagarike.

Bazatangira bakinira ku kigo cya New Generation Academy ariko kuko hari abantu benshi babikeneye bari kuvugana n’abafatanyabikorwa kuburyo uyu mukino uzagera no mu zindi Santeri (Centers) z’imikino ku buryo uyu mwaka uzajya kurangira umukino wageze henshi hashoboka mu gihugu.

Asoza ashishikariza Abanyarwanda kohereza abana kugira ngo bige ibijyanye n’uyu mukino kugira ngo babashe kurushanwa n’abandi bo mu bindi bihugu nka Amerika, Koreya, n’ibindi kuko ari umukino uzashimisha abantu haba kuwureba ariko cyane cyane abana bakazigiramo ibintu byiza bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ishuri rya New Generation Academy riherereye mu karere Ka Gasabo, umurenge wa Kimihurura, rikaba rifite ibyiciro bitatu aribyo amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye bakagira abanyeshuri 173, Mu mashuri y’incuke bakaba biga mu rurimi rw’igifaransa naho abanza bagakoresha porogaramu ya Cambridge ndetse n’igifaransa.

Akaba ari Ishuri rimaze kumenyekana cyane kubera porogaramu bafite yo kwigisha ikoranabuhanga rya Coding and Robotics uhereye mu Mashuri y’inshuke (nursery) Kandi akaba ari rimwe mu mashuri yigisha ikoranabuhanga rigezweho mu Rwanda.

Abanyeshuri barakataje mu ikoranabuhanga
Drone zifashishwa mu gukina umikino wa e-sport

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *