AmakuruMu MahangaMuri AfurikaPoliticsPolitikiRecent NewsUncategorized

Imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko ya Uganda zafatiriwe

Abashinzwe umutekano muri Uganda bajyanye imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku nkomoko y’umutungo we utavugwaho umwe.

Tariki ya 16 Gicurasi 2026, urugo rwa Among rwatangiye gusakwa nyuma y’igihe gito arangije manda ya mbere nka Perezida w’Inteko, aho yanasabwe guhagarika gahunda yari afite yo kwiyamamariza manda ya kabiri.

Ku wa 17 Gicurasi, Among yemeje ko atazongera guhatanira uyu mwanya kandi ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku nkomoko y’umutungo we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi, abamaze iminsi basaka urugo rwa Among bagaragaye bahakura imodoka ze ebyiri, zirimo Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari na Range Rover.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko izi modoka zajyanywe kuri laboratwari nkuru y’igihugu iri mu Mujyi wa Kampala.

Imodoka za Anitha Among zapakiwe mu makamyo ya Polisi

Iyi Rolls-Royce ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari

Zombi zajyanywe kuri laboratwari nkuru ya Uganda, i Kampala

Loading