Amanota asoza ibizamini bisoza amashuri abanza na Tronc Commun yatangajwe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019 nibwo hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange (Tronc Commun) ndetse n’abize muri TTC.

Muri uyu mwaka abahungu nibo batsinze cyane mu bizamini bisoza amasuri abanza no mu cyiciro rusange (Tron Commun)

Mubanyeshuri 10700 bangana na 3.8%,Abakobwa baje muri iki cyiciro ni 4902 mu gihe abahungu ari 5798.

Abanyeshuri batsinze mu cyiciro cya kabiri bangana na 17.8%, naho icya gatatu ni 51%. Abatsinze mu cyiciro cya kane ni 28% mu gihe icyiciro cya nyuma (U) harimo 19%.

Ubwo hatangazwaga uko abanyeshuri batsinze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yatangaje ko yishimiye imitsindire y’abanyeshuri ndetse n’umurava abarimu bakoresheje mu guharanira intsinzi y’aba banyeshuri.

Dr. Isaac yagize ati, “Uyu ni umwanya wo gushima ababyeyi ku mbaraga bakoresha kugira ngo abana batsinde. Turashima cyane abarimu bataruhuka bagamije intsinzi y’abanyeshuri”

Humura Hervais umwana wahize abandi yabihembewe 

Umwana wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu yitwa Humura Hervais akaba arangije mu ishuri ryitwa Wisdom i Musanze.

Niyubahwe Uwacu Anick ni we ubaye uwa kabiri akaba arangije muri Nyamata Bright School mu karere ka Bugesera.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye uwabaye uwa mbere ni Mucyo Salvis wiga mu Ishuri ry’ubumenyi rya Byimana akurikirwa na Gashugi Muhimpundu Adeline urangije muri Lycee Notre Dame de Citeaux i Kigali mu gihe Epreve Joselyne ari we wahize abandi mu bize TTC

Muri uyu mwaka wa 2019 abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashui abanza ni 286 087, mu cyiciro rusange ni 119,932 mu gihe abakoze ibisoza ayisumbuye ari 51 291 barimo abakandida bigenga 2 117.

Amanota ya P6, S3 na TTC yasohotse

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *