Muhanga: Miliyoni 200Frw ategereje abo ubucuruzi bwabo bwagizweho ingaruka na COVID-19

Amafaranga yatanzwe n’Ikigega Nzahurabukungu azagurizwa abacuruzi bishyure ku nyungu nto (8%)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari miliyoni zirenga 200Frw ibigo by’Imali bifite byiteguye guha abacuruzi baciriritse bafite imishinga yakomwe mu nkokora na COVID-19.

Umucungamutungo w’Ikigo cy’Imali CPF INEZA mu Karere ka Muhanga Uwamariya Chantal avuga ko abamaze kwandika basaba guhabwa inguzanyo ari bakeya.

Hashize iminsi bamwe mu bagore bakoraga imirimo itandukanye y’ubucuruzi buciriritse, bamwe babiretse kubera ingaruka ubucuruzi bwabo bwagizweho na COVID 19.Abo bagore barimo abambikaga abageni, abakora imitako n’ubundi bucuruzi bwambukiranya imipaka bavugaga ko ubu bucuruzi bwahagaze bakaba barahombye.Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu bigo by’Imali harimo miliyoni 200Frw yatanzwe n’Ikigega Nzahurabukungu abakoraga ubwo bucuruzi buciriritse bazagurizwa bakazishyura ku nyungu nto ubucuruzi bwabo bukazahuka.

Mayor Kayitare yavuze ko  iyo nguzanyo izajya yishyurwa ku nyungu nto ugereranyije n’inyungu abakiliya bishyura andi mabanki bafamo inguzanyo.Yagize ati: ”Abo bantu Leta yabatekerejeho turabasaba kwegera ibigo by’Imali kugira ngo bayahabwe.”Uyu Muyobozi yabwiye Umuseke ko abakoraga ubwo bucuruzi buciriritse bazajya bahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nibura, bakayishyura ku nyungu ya 8%.Kayitare kandi avuga ko kuva igihe ayo mafaranga yatangiwe, umubare w’abagomba kuyahabwa ukiri hasi mu Karere ka Muhanga.

Uwamahoro Yvonne wo mu Murenge wa Cyeza, avuga ko yacuruzaga indagara ziva muri Tanzania mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo igishoro n’inyungu yari afite abikoresha kugira ngo abashe gutunga abo mu muryango we.Ati: ”COVID-19 yasanze nsigaranye umwenda w’amafaranga ibihumbi 700 kuri miliyoni 2 zirenga, nari nahawe n’ikigo cy’Imali.”Uwamahoro avuga ko akibarwaho uyu mwenda kandi nta bucuruzi agikora, gusa akavuga ko yongeye kubona andi mafaranga yahindura ubucuruzi, buboneka hano mu Gihugu mu buryo butaruhije kandi butamusaba kwambuka umupaka cyangwa ngo abutume bagenzi be hanze.

Umucungamutungo w’Ikigo cy Imali CPF INEZA mu Mujyi wa Muhanga, Uwamariya Chantal avuga ko hari bamwe muri aba bacuruzi  bandikaga basaba kongererwa iminsi yo kwishyura bitewe n’ingaruka COVID-19 yagize ku bucuruzi bwabo.Yagize ati: ”Tumaze iminsi dutanga amatangazo kugira ngo abo bacuruzi bahombejwe na COVID-19 bihutire kugana za Sacco bahabwe iyo nguzanyo Ikigega Nzahurabukungu cyageneye ubucuruzi buciriritse.”Uwamariya yongeraho ko umubare munini w’abatangiye gusaba ayo mafaranga ari abagore ugereranyije n’abagabo bayashaka.Yasabye BDF na Sacco zibitse ayo mafaranga ko bajya bihutisha dosiye z’abanditse bayasaba kugira ngo ubucuruzi bwabo bwongere buzahuke.

Abagore bakoraga imirimo yo kwambika imyenda abageni mu Mujyi wa Muhanga, abakoraga akazi ko gutaka ahabera ibirori cyangwa ubukwe, cyangwa inama n’ubundi bucuruzi ni benshi ubu amaduka arafunze, bavuga ko miliyoni imwe ibigo by’Imali bitanga nk’inguzanyo adahagije kugira ngo babashe guhindura ubucuruzi bakoraga.

Bakifuza ko iyo nguzanyo yava kuri miliyoni ikagera kuri miliyoni 5Frw.

Uwamahoro Yvonne wo mu Murenge wa Cyeza avuga ko yaranguraga indagara muri Tanzaniya akazizana mu Rwanda ubu avuga COVID 19 yatumye ubucuruzi bwe buhagar

src:umuseke

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *