Ibisubizo ku byo wibaza kuri iyi Virus yateye itarigeze iboneka mu muntu mbere

Iyi ndwara itangiye guca ibintu no gutera ubwoba benshi , kugeza ubu imaze guhitana abantu 17 mu bantu 500 bamaze kuyisangamo, abo yishe bose ni abo mu Bushinwa.

Ubushinwa nk’igihugu gihahirana n’ibindi byinshi ku isi, ibi byateye ibindi bihugu gufata ingamba zo kwirinda iyi virus.

Uyu munsi mu mujyi wa Wuhan aho iyi ndwara yabonetse bwa mbere kuva saa yine z’igitondo ku masaha yabo (hari saa kumi n’imwe z’igitondo mu Burundi no mu Rwanda) bahagaritse ibikorwa byo gutwara abantu muri rusange.

Aho bategera imodoka, gari ya moshi n’indege nta muntu wahageraga. Baririnda ko iyi ndwara abantu bakomeza kuyanduzanya.

Kugeza ubu imaze kugera mu bindi bihugu nka Amerika, Thailand na Koreya y’Epfo

Hari impungenge ko iyi ndwara ishobora no kugera mu karere k’ibiyaga bigari kuko Ubushinwa n’aka karere bihahirana bikanagenderanira.

Indege ya Rwandair ikora ingendo ku kibuga cy’indege cya Guangzhou mu Bushinwa, abacuruzi bo muri aka karere bajya kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa, Abashinwa nabo baza muri aka karere ari benshi.

Leta ya Kenya yatangaje ko ibikorwa byo gusuzuma abantu ku bibuga by’indege byatangiye.

Leta y’u Rwanda yaburiye abaturage gufata ingamba zo kwirinda, kandi ko nayo iri gukorana na OMS mu bikorwa byo kugenzura indwara z’ubuhumekero.

Iyi ndwara ni bwoko ki?

Iterwa na Virus iri mu bwoko bw’izo bita ‘coronavirus’, birakekwa ko yavuye mu isoko ry’ibiribwa “ryazanywemo, mu buryo butemewe, bimwe mu biribwa bikomoka ku nyamaswa”.

Ni ubwoko bushya bwa virus itarigeze iboneka mu mubiri w’umuntu mbere, bivuze ko abaganga n’abashakashatsi bagifite byinshi byo kuyimenyaho.

Abanyamakuru b’ishami ry’ubuzima rya BBC Michelle Roberts na James Gallagher barasubiza bimwe mu byo waba wibaza kuri iyi virus nshya.

Iva hehe ikandura ite?

Ntabwo abahanga baramenya neza neza inyamaswa yaba yaravanyweho iyi virus.

Uburyo abaganga bavuga bwo kuyirinda burimo;

Kwirinda kwegera umuntu ufite ibimenyetso birimo indwara zo mu buhumekero nk’inkorora, ibicurane no guhumeka nabi.

Abashinwa bagenda mu bihugu byinshi ku isi igihugu cyabo nacyo kikagendwa cyane, ibi byateye impungenge ibihugu byinshi
Abashinwa bagenda mu bihugu byinshi ku isi igihugu cyabo nacyo kikagendwa cyane, ibi byateye impungenge ibihugu byinshi

Iyi virus yandura ku wuhe muvuduko?

Biragoye kumenya umuvuduko w’iyi virus mu kwandura, bishobora kureberwa ku kuba abayanduye baravuye kuri 40 bakagera kuri 440 mu gihe kitarenze icyumweru.

Gusa nabyo bishobora kuyobya kuko benshi mu bo bayisanganye bari basanzwe bayifite ariko ikaba yarabonetse ubwo Ubushinwa bwahitaga bitangira kuyipima.

Urebye hari amakuru macye ku bijyanye n’umuvuduko yanduraho.

Hari icyo wakora ngo uyirinde?

Iyi virus nta rukingo (urucanco) ifite, isuku y’ibanze no kwirinda bishobora kugabanya ibyago byo kwandura.

Abaganga batangiye kugeraza gufasha abantu bahuye n’abarwaye iyi ndwara ngo barebe ko babafasha kutayanduza abandi.

Ari nako kandi abashakashatsi bari gushakisha uko bagera ku rukingo rwayo.

Kwambara ‘mask’ byarinda kuyandura?

Gukoresha udukoresho twabigenewe dupfuka umunwa n’amazuru birakoreshwa henshi ku isi mu kwirinda kwandura, cyane cyane ubu mu Bushinwa ahari iyi ndwara, ariko basanzwe banatwifashisha mu kwirinda ibyuka bihumanya.

Abahanga mu bumenyi bwa za virus bashidikanya ubushobozi bw’utu dukoresho mu kurinda virus zibasha kugenda mu mwuka.

Gusa hari ibimenyetso byerekana ko izi ‘mask’ zishobora kurinda kwanduzanya guca hagati y’amaboko n’umunwa.

Iyi ndwara iboneka mu gihe kingana iki?

Iyi virus iyo imaze kugera mu mubiri w’umuntu ntabwo ifata ibyumweru, ahubwo ni iminsi igatangira kugaragaza ibimenyetso.

Ibimenyetso byayo birimo ibicurane, umutwe, umuriro no guhumeka nabi.

Benshi mu bari bayirwaye hari abavuye mu bitaro, bivuze ko idakanganye?

Virus zo mu bwoko bwa corona zitera indwara zirimo ibicurane bisanzwe kugeza ku byorezo bikomeye. Kugeza ubu ntibiramenyekana neza ikiciro iyi virus irimo mu bukana.

Niba hari abayirwaye bakayikira, ntabwo bakomeza gufatwa nk’abateye akaga kuko ibitaro bibarekura bibona ko bakize neza batakwanduza.

Bishobora gutuma abantu bahagarika ingendo zabo?

Kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS/WHO ntabwo riratangaza ko abantu bakwigengesera ku gukora ingendo cyangwa ubucuruzi aha na hariya.

Ibi bivuze ko abantu bakomeza gukurikira amakuru bakamenya agezweho kuri iyi ndwara n’icyo OMS ishobora kuyitangazaho.

 

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *