Sudani y’Epfo: Amasezerano yo guhagarika imirwano yajemo kidobya

Inyeshyamba zirwanya Leta ya Sudani y’Epfo kuri iki Cyumweru zakozanyijeho n’ingabo za Leta nyuma y’igihe gito hasinywe amasezeramo yo guhagarika imirwano.
Imirwano yabereye mu mujyi wa Koch muri Leta ya Unity, buri ruhande rukaba ruvuga ko rwarwanye rwitabara nyuma yo gusagarirwa. Coque huawei France Reuters yatangaje ko abashinzwe ubutabazi bagera kuri 17 bahise bahunga, icyakora ntiharamenyekana umubare w’abakomeretse. Coque huawei Pas Cher Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo impande zombi zasinye amasezerano yo guhagarika imirwano, akaba yagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki Cyumweru. Ayo masezerano yari agamije kurangiza intambara imaze imyaka ine muri icyo gihugu no korohereza ibikorwa by’ubutabazi kugera ku baturage badafite kivurira. Umuvugizi wa Leta, Dickson Gatluak, yavuze ko inyeshyemba ari zo zabasatiriye, bakitabara bakazitsinda. coque iphone pas cher Umuvugizi w’inyeshyamba, Lam Paul Gabriel, na we yavuze ko bashotowe n’ingabo za Leta, bazihimuraho bazirasa. Intambara muri Sudani y’Epfo yatangiye mu 2013, itewe no kutumvika hagati ya Perezida Salva Kiir n’Uwari Visi Perezida Riek Machar. coque iphone pas cher Gusubiranamo kwahise gukwira no mu baturage, abo mu bwoko bw’aba-Dinka aho Kiir avuka bashyamirana n’aba-Nuer aho Machar avuka. Izo mvururu zatumye kimwe cya gatatu cy’abaturage bamaze kuva mu byabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *