Muhanga: Abagabo babiri bamaze iminsi irindwi baraheze mu kirombe

Iminsi irindwi irihiritse abagabo babiri baburiwe irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe kiri mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bagabo batuye mu Kagari ka Kibyimba, ku wa 17 Mata 2019 nibwo bahuje umugambi wo kujya gucukura amabuye y’agaciro mu Kirombe cya Kibyimba cyakomanyirijwe kuva mu 1996 kubera impamvu z’umutekano.

Uretse abagore babo nta wundi muntu muri ako gace wamenye ko bagiye gushaka ‘imari’ munsi y’ubutaka. Ku bw’amahirwe make ubwo bari bageze mu kirombe cyaje kubagwira, ubu bamaze iminsi irindwi mu nda y’Isi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rwigemera Pilote, yavuze  ko amakuru y’ibura ry’abo bagabo yayamenye ku wa 17 Mata 2019 ahagana saa tanu z’ijoro.

Yagize ati “Byageze mu gicuku, umugore w’umwe muri bo ajya ku kabari umugabo we yakundaga kunyweramo kumushaka, avuga ko yamubuze. Yavuze ko yazindutse ajya gucukura amabuye mu kirombe kiri hafi aho, akaba yamutegereje akamubura.”

“Abantu bahise batangira gushakisha hagati aho haboneka n’undi mugore uvuga ko na we yabuze umugabo we kandi ko na we yagiye muri icyo kirombe.’’

Abayobozi b’Umurenge wa Kabacuzi bageze kuri icyo kirombe bahasanga imiguru ibiri y’inkweto za bodaboda, umupira w’imbeho n’ipantalo yo kwambara.

Rwigemera yavuze ko biyambaje inzego z’ubutabazi ariko ntibaragera kuri abo bagabo kuko n’inzira ijya mu kirombe imbere yatengutse.

Yakomeje ati “Ikibazo twakimenyesheje inzego zitandukanye hari n’imashini nini “Caterpillar” yazanywe, umutekinisiye yarahageze atubwira ko itakwinjiramo kuko ishobora kurigita nayo ikaburirwa irengero kubera ko igitaka cyoroshye cyane kandi ni nko muri metero 60 z’ubujyakuzimu.”

Ibikorwa by’ubutabazi byabaye bihagaze ndetse hari icyizere gike ko abo bagabo baba bakirimo umwuka.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, utugari 63 n’imidugudu 331. Gafite ubuso bwa Km² 647.7, gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 318.

Ubukungu bwako bushingiye cyane no ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo coltan, gasegereti na wolfram.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *