Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ifunze abantu bane barimo Umujyanama w’ubuzima bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu  zigenewe abaturage  mu  rwego rwo kurwanya Malariya.

 Abakekwaho iki cyaha ni Karigirwa Claudine, wari Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Ndera; akaba ndetse ari we wari ushinzwe kuziha abaturage mu murenge wa Ndera, Umurerwa Jacqueline, n’abacuruzi babiri; ari bo:  Dukuze Marie Alice na Habineza Emmanuel.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati,”Ku itariki zirindwi Mutarama, Dukuze (usanzwe ucururiza mu isoko rya Kimironko), yafatanwe  inzitiramubu 27 zigenewe abaturage. Nyuma ye, hafashwe Karigirwa; ukekwaho  gukorana na Umurerwa kuzishakira abaguzi.”

Dukuze yabwiye Itangazamakuru ko inzitiramubu yafatanwe yaziguze na Umurerwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda igihumbi buri imwe.

SP Hitayezu yavuze ko Habineza yafatiwe mu murenge wa Kimisagara, ho mu karere ka Nyarugenge ku itariki 8 Mutarama afite inzitiramubu 45 zagenewe abaturage. Nyir’ubwite (Habineza)yavuze  ko yaziguze n’abaturage bo mu karere ka Muhanga; aho buri imwe yayiguze amafaranga y’u Rwanda magana ane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize ati,”Nta mucuruzi ndetse n’undi wese wemerewe kugura inzitiramubu zigenewe abaturage; ndetse n’ibindi byose bahabwa ku buntu  mu rwego rwo kubateza imbere no kubarinda uburwayi butandukanye. Abaturage  na bo barasabwa kwirinda kugurisha inzitiramubu bahabwa; kandi bagatungira agatoki  Polisi n’izindi nzego zibishinzwe abazigurisha ndetse n’abazigura.”

Yongeyeho ko  usibye izafatanwe aba bane, hari izindi 25 zafatiwe ahandi hantu hatandukanye; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abagize uruhare mu igura n’igurishwa ryazo.
Mu butumwa bwe,Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima ushinzwe Porogarame yo kurwanya Malariya, Dr Aimable Mbituyumuremyi  yagize ati”Mu rwego rwo kurwanya Malariya, Leta yaguze; ndetse iha abaturage inzitiramubu ku buntu; ariko, nk’uko mubibona, hari bamwe batangiye kuzigurisha birengagije icyo baziherewe  ndetse n’akamaro zibafitiye.  Ababikora bamenye ko batiza umurindi Malariya; kandi ko babangamira gahunda ya Leta yo kuyirwanya. Turasaba buri wese  gukoresha inzitiramubu icyo yayiherewe no kuyikoresha mu buryo bukwiriye kugira ngo yirinde Malariya.”
Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe; nk’uko biteganywa n’ingingo  ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *