Minisitiri w’Ingabo wa Kenya yasuye u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Kenya yasuye u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ingabo wa Kenya Eugene L Wamalwa yatangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda. 

Eugene L Wamalwa n’itsinda ryamuherekeje bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. 

Mu byo baganiriyeho harimo inyungu RDF ikura mu bufatanye n’Ikigo gitanga impushya mpuzamahanga zo gutwara ibinyabiziga (IDCL) mu mahugurwa y’ikoranabuhanga no kongera ubushobozi mu mashuri ya gisirikare no ku zindi nzego.

Baganiriye kandi ku nzira zo kurushaho gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare n’imbaraga Ishyirwa mu Karere mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihari.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *