Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi, ahubwo ko rukwiye kuzirikana ko ejo heza hari mu biganza byarwo, bityo bagashishikarira umurimo bakawunoza kuko hagamijwe kujya mbere mu buryo bwihuse, kandi urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Kanama ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango. Uyu munsi ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abakuru n’abato mu kubaka u Rwanda twifuza’.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko iyi nsanganyamatsiko isaba abato n’abakuru kugira ubufatanye n’imikoranire mu kubaka Isi twifuza ibereye buri wese.

Ati: “Insanganyamatsiko nk’uko ibivuga ubufatanye ni ngombwa, burahari ariko ni ugusaba gushimangira kurushaho, urubyiruko hashyizwemo imbaraga ngo humvikane ko twese dufatanyije, icyo dusaba urubyiruko ni ukujya inama no kugisha inama”.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe yo kubaho imyaka myinshi, arusaba kwirinda kwishora mu ngeso mbi.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary asura ibikorwa birimo inkweto zikorwa n’abafite ubumuga

Ati: “Ibyo mukora mujye mutekereza ko mumeze neza, ejo ko hameze neza. Hari ibyo mukora urubyiruko mukandika, mukabivuga […….], nta mpamvu yo kuruha, reka twigire mu biyobyabwenge.

Kuba urangwa n’imyitwarire runaka bya bindi bibi byangiza imitekerereze ni ingeso mbi. Turabasaba ko mutarangwa n’ingeso mbi.”

Yongeyeho ati: “Hari imigenzereze mibi, ingeso mbi zidakwiriye kuranga urubyiruko rwacu […..] ntidukwiriye  nk’urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi. Ku tubari ugasanga urubyiruko n’abana byabaye ingeso, ntabwo bikwiriye, n’umukuru wasinze akagenda yandika umunani mu nzira ntabwo bikwiriye, biriya ntabwo ari iby’i Rwanda”.

Yakomeje asobanurira urubyiruko ko kwiroha mu biyobyabwenge, mu nzoga, mu businzi, ejo haba hatakibaye heza kuko byangiza ubwenge, urabyangiza nawe bikakwangiza, bikangiza ibitekerezo byawe. Ibyo ntibikwiriye kubaranga nk’urubyiruko rw’u Rwanda.

Yabasabye kandi kugenda bakagira inama bagenzi babo, bakagira inama ababyeyi kureka ubusinzi kuko biteza induru mu muryango.

.Ati: “Nagira ngo mbasabe, mwebwe ndababona musobanutse, mugende mugire inama bagenzi banyu, mugire inama ababyeyi, namwe mwajya inama. Kwishora mu ngeso mbi zo kwiyandarika, imyambarire idakwiriye [….] abakobwa tukambara tukikwiza, abasore hari igihe mwagendaga mwambaye ibintu bimanuka, ipantalo igenda igwa ariko mwarikosoye”.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko yashimiye urubyiruko ibikorwa rukora.

Yongeyeho ko hari inshingano abato bafite ari zo kwegera abakuru kuko hari byinshi baciyemo abato bashobora kwigiraho, abakuru na bo bafite inshingano zo kwegera abato bakabaganiriza.

Ibi bikoresho byerekanwe n’urubyiruko rwize mu Kigo cy’imyuga cya Mpanda

Yashimiye Ubuyobozi kuko buha umwanya urubyiruko, budahwema gutekereza ibyo babakorera ngo batere imbere.

Urubyiruko rwamurikiye Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco Mbabazi Rosemary ibikorwa rukora mu buhinzi n’ubworozi, ubukorikori, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko byabanjirijwe n’umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira umuntu utishoboye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *