Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka 12

Pique yihimuye kuri Shakira akundana...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari umukunzi we Shakira,kuko ubu ngo ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyeshuri arusha imyaka 12.

Uyu mukinnyi wa Barcelona ngo amaze amezi make akundana rwihishwa n’uyu munyeshuri umukorera ndetse ukiri muto cyane.

Ku myaka 23, uyu munyeshuri wiga PR, Clara Chia Marti arushwa imyaka 12 na Pique kandi bivugwa ko bahuye ubwo yakoraga mu gutegura ibirori muri sosiyete ya Pique yitwa Kosmos.

Abegereye aba bombi bavuga ko bamaze igihe babonana.

Ibyo birashoboka ko byatunguye Shakira,bafitanye abana babiri, batandukanye muri Kamena.

Uwegereye Clara yagize ati: “Gerard na Clara bamaze amezi babonana.

Ni umunyeshuri umukorera mu biro bye, ategura ibirori.

Bakomeje guceceka ku mibanire yabo ariko abari hafi yabo bose bazi ibiri kuba.

Abantu bagiye bamufasha gukomeza urukundo rw’ibanga kandi basibye imbuga nkoranyambaga za Clara kugira ngo abantu badashobora kubona amafoto ye.

Ibyo byonyine bituma abantu batekereza ko mu by’ukuri Pique afite gahunda yo kubana na we. ”

Shakira, umwe mu bahanzi bakomeye uri mu bagurishije kopi z’indirimbo amafaranga menshi kurusha abandi bose mu bihe byose, yahuye na Gerard mu 2010 nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo ye Waka Waka, yasohotse mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri uwo mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *