Mexique: Abana batatu b’impanga bavukanye Coronavirus mu buryo bw’amayobera

Abana batatu b’impanga bavukanye Coronavirus mu Bitaro biri muri Leta ya San Luis Potosí muri Mexique mu buryo bw’amayobera kuko bitari bisanzwe ko abana bandura bataravuka.

Abahanga mu by’Ubuzima batangiye iperereza bareba niba aba bana baranduye icyorezo cya Coronavirus binyuze mu ngobyi (placenta) mu gihe cyo kuvuka.

Abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa bameze neza ariko umuhungu wa kabiri ari kwitabwaho n’abaganga yongererwa umwuka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubuvuzi muri Leta ya San Luis Potosí yavuze ko ubwandu bw’abana bavutse ari impanga nta handi hazwi ku Isi bwigeze bugaragara ndetse ashimangira ko hakenewe igenzura ryimbitse.

Umubare muto cyane w’abana bavuka bagiye bandura Coronavirus nyuma yo kuvuka, ariko abayobozi mu by’ubuvuzi bavuga ko bashidikanya niba ari ko byagenze no kuri izo mpanga eshatu.

Umunyamabanga ushinzwe Ubuzima muri Leta ya San Luis Potosí, Mónica Liliana Rangel Martínez, yagize ati ‘‘Byaba ari ibintu bidashoboka ko banduye ubwo barimo kuvuka.’’

BBC yanditse ko ababyeyi b’abo bana b’impanga bari gupimwa Coronavirus kuko ngo bashobora kuba bari bamaze igihe baranduye ariko nta bimenyetso bagaragaza.

Kuva umuntu wa mbere wanduye Coronavirus agaragaye muri Mexique ku wa 28 Gashyantare 2020, harabarurwa abayanduye barenga 191 000. Muribo abarenga 23000 imaze kubica naho abarenga 143 000 barayikize.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *