Koreya ya Ruguru yisubiyeho ku kohereza ingabo ku mupaka uyihuza na Koreya y’Epfo

Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yahagaritse umugambi wo kohereza abasilikali ku mupaka wa Koreya y’Epfo.

Ikigo ntaramakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru, KCNA, gitangaza ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya komisiyo ya gisilikali y’ishyaka riri ku butegetsi yari iyobowe na Kim Jong Un ejo kuwa kabiri ku ikoranabuhanga rya video conference.

Uretse icyemezo cyo kutohereza ingabo ku mupaka, igisilikali cya Koreya ya Ruguru cyatangiye kumanura imizindaro mini cyane y’indangururamajwi cyari cyarashyize ku mupaka na Koreya y’Epfo. Koreya ya Ruguru yayikoreshaga mu icengezamatwara ryayo muri Koreya y’Epfo.

Naho minisiteri ya Koreya y’Epfo ishinzwe guhuza Koreya zombi yatangaje ko Koreya ya Ruguru yakuye inyandiko ku mbuga nkoranyambaga inyuzaho icengezamatwara ryayo rigenewe Koreya y’Epfo.

Koreya ya Ruguru ntiyasobanuye impamvu yafashe ibi byemezo. Mu cyumweru gishize ni bwo yari yatangaje ko itegura kohereza abasilikali ku mupaka.

Ejo kuwa kane, ibihugu byombi bizibuka imyaka 70 ishize birwanye. Koreya zombi zarwanye intambara ikaze cyane yahitanye abantu barenga miliyoni eshatu, abenshi b’abasivili, kuva mu 1950 kugera mu 1953. Usibye amasezerano yo guhagarika imirwano, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu bigeze bageraho kugera n’ubu. Bivuze ko bakiri mu ntambara.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *