Ngoma: Habonetse imibiri 44 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu nkengero z’ikiyaga

Mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera giherereye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, habonetse imibiri 42 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, indi ibiri iboneka mu nkengero z’umugezi w’Akagera.

Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020. Imibiri 42 yabonetse mu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi, naho indi ibiri iboneka mu Mudugudu wa Bare mu Kagari ka Rwintashya. Iyi mibiri yose yabonetse nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ubuyobozi bwa Ibuka bufatanyije n’ubw’inzego z’ibanze bagatangira kuyishakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye IGIHE ko batangiye gushakisha iyi mibiri mu minsi ibiri ishize nyuma y’amakuru bahawe n’umuturage ko aho hantu hiciwe abantu benshi.

Ati “ Yabonetse mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, byose tubikesha amakuru agenda atangwa n’abaturage, hari umuturage watanze amakuru ko hariya hantu hashobora kuba hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi tujyayo turashakisha ku munsi wa mbere twabonye imibiri itanu, ejo rero wari umunsi wa kabiri ari nabwo habonetse imibiri 42 igikorwa kirakomeje ngo turebe niba twahabona n’iyindi.”

Gitifu Mbarushimana yakomeje avuga ko kandi mu nkengero z’umugezi w’Akagera naho bahabonye imibiri y’abantu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ku makuru yatanzwe n’umuturage wari urimo gucukura ibumba ryo kubumbamo amatafari akaza kuyibona.

Yasabye abantu bagifite amakuru ku hantu haba hakiri imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi kuyatanga igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro.

Ati “ Icyo tubasaba ni uko abantu bafite amakuru y’ahantu hari imibiri kuyatanga, imyaka 26 ishize rwose abantu bafite amakuru bakayatanze imibiri igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro, turasaba kandi abaturage bose ubufatanye mu gushakisha iyo mibiri ku hantu hamenyekanye.”

Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40 abatuye muri uyu murenge bakaba bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo ngo ibashyingure mu cyubahiro.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *