Mali: Perezida yasheshe urukiko kuko rwananiwe guhosha imvururu

Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita yasheshe urukiko rurinda Itegeko Nshinga nyuma y’iminsi mu gihugu hari imyigaragambyo imusaba kwegura.

Urwo rukiko nirwo rushinjwa kuba nyirabayaza w’iyo myigaragambyo nyuma y’uko rutesheje agaciro iby’agateganyo byavuye mu matora y’Inteko Ishinga Amategejko yabaye muri Werurwe.

Kuri uyu wa Gatanu abantu bane biciwe mu myigaragambyo. Perezida Keita yavuze ko atazihanganira ako kavuyo.

Abatavuga rumwe na Keita bamushinja kunanirwa guhosha ibibazo birimo amakimbirane ashingiye ku ntagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, ihungabana ry’ubukungu n’imvururu zakurikiye amatora.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Keita yavuze ko asheshe manda z’abacamanza b’urukiko rurinda Itegeko Nshinga kugira ngo hashyirweho abashya bazafasha igihugu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *