Ababyeyi Barasabwa kwita Ku Isuku y’Abana Yo Mu Kanwa

Tariki 24 Werurwe 2024 mu karere ka Kamonyi habereye gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu Kanwa.
Itsanganyamatsiko yuyu mwaka igira iti ‘Mu Kanwa Hazima, Umubiri Muzima’.

Bamwe mu bitabiriye uyu munsi ndetse banapimwe indwara zo mu kanwa bavuga ko bahawe inama zinyuranye bityo bakaba bagiye kongera uburyo bajyaga bakoramo isuku yo mu Kanwa.

Uwingeneye Solange wiga ibijyanye no kubaga amenyo muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko kubufatanye na RBC hamwe n’ abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, bari mugikorwa cyo kwigisha abaturage ihuriro riri hagati y’ubuzima bwo mu kanwa n’ubuzima bw’umubiri busanzwe mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza.

Akomeza Avuga ko ntiba udakoresha iminota hagati 2-3 usukura amenyo Yawe ntacyo ubukoze Kandi ukabikora Byiza mugitondo na nimugoroba Nyuma yo gufata amafunguro.

Yasoje aburira abakoresha agati basukura amenyo ko atari Byiza kuko bishobora kubaviramo kurwara ishinya.

Umukozi muri SOS ufite inshingano zo gufasha abana bato kugira ubuzima bwiza bwo mu kanwa MUKABAHIRE Beatha, avuga ko abana bagera kuri 46% by’abana bafite ibibazo by’amenyo.


MUKABAHIRE Beatha Ati. “Ibigo bigera kuri 13 byahano mu Rwanda twakozemo ubushakashatsi twasanze 46% by’abana bafite ibibazo bitutuka Ku isuku Nye yo mukanwa, kubera izo mpamvu turasaba ababye kwita Ku isuku yo mu Kanwa y’abana.”
Asoza Avuga ko umwana atangira gukorerwa isuku yo mu Kanwa agitangira Kumera amenyo.

By: Uwamaliya Florence

Loading