Hagaragaye abantu 3 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda…Abantu bane bakize kuri uyu wa Kabiri

Minisitiri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020,yafashe ibipimo 1,449 byagaragaje ko abantu 3 bashya banduye Coronavirus mu gihe abantu 4 aribo bakize.Umubare w’abanduye Coronavirus ugeze ku bantu 150 mu gihe abakize bose ari 84.

Abamaze kwandura iyi ndwara baracyari 150. Umubare w’abamaze gukira kugeza ejo wari 76 uyu munsi hiyongereyeho 4. Ubwo abamaze gukira bose babaye 84 mu gihe abakirwaye ari 66.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :callcenter@rbc.gov.rw.

Kuwa 18 Mata 2020,nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose basabwe kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *