OMS yaburiye ko icyorezo cya Coronavirus gishobora kuba kibi cyane kurushaho

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Coronavirus kizaba kibi cyane kurushaho mu gihe za leta zo ku isi zizananirwa kugira icyo zikora gihamye kurushaho.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu byinshi cyane biri kwerekeza mu cyerekezo kitari cyo. Yongeyeho ko umubare w’abanduye coronavirus uri kwiyongera mu bice by’isi aho ingamba zagaragaye ko ziyirwanya zitari gukurikizwa.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere Dr Tedros yakoreye ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, yavuze ko ubutumwa bw’uruvange butangwa n’abategetsi buri gukoma mu nkokora icyizere rubanda yakagiriye inzego z’ubuvuzi mu kugerageza guhagarika iki cyorezo.

Yagize ati “Iyi virusi iracyari umwanzi nimero ya mbere ku muntu, ariko ibikorwa bya leta nyinshi n’abantu ntabwo bigaragaza ibi”.

Dr Tedros yavuze ko ingamba nko guhana intera, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa aho bikwiye, zigomba kwitabwaho bikomeye.

Yashimangiye ko abantu batazasubira mu bihe bya kera bari bamenyereye vuba aha.

Ati “Niba iby’ingenzi bidakurikijwe, hari uburyo bumwe gusa iki cyorezo kizitwara. Kizagenda kiba kibi cyane kurushaho”.

Umugabane w’Amerika ubu ni wo zingiro ry’iki cyorezo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyongereyemo ubwandu, mu gihe hakomeje ubushyamirane hagati y’impuguke mu buvuzi na Perezida Donald Trump.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuzamuka mu bwandu bwa Coronavirus aho abantu 3 361 042 aribo bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 135 582. Kuri uyu wa mbere ubwandu bushya bwabaye 56 100 mu gihe abapfuye bo ari 377.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *