Kayonza: Mayor Yamaze Urujijo Kubatari Baziko Mu Karere Ka Kayonza Hacukurwa Amabuye Y’Agaciro

Ubuyobozi w’Akarere ka Kayonza buvuga ko bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi aho babaha amahugurwa atandukanye,ibikoresho ndetse no kubafasha kugera ku bigo by’imari kugira ngo babone amafaranga bityo babashe gukora ubuhinzi bugezweho kandi bwifashisha ikoranabuhanga, ndetse birafuza kongera imbaraga mubikorwa by’ubukerarugendo aho usanga bimwe mu bikorwa bafite bikurura abakerarugendo bitaragera kurwego rushimishije kurushaho baka bifuza gutunganya imihanda ndetse n’ibindi bikorwa remezo nko kugeza amazi ku baturage.

Umuyobozi wa Karere ka Kayonza Nyemazi John Bosco

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 23 Werurwe, 2023 cyagarukaga ku ishusho y’Akarere ndetse n’ibyo kamaze kugeraho, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza bwana Nyemanzi John Bosco yavuze ko urubyiruko rw’akarere ka kayonza rurimo kwinjira mu buhinzi nubwo abamaze kubwinjiramo bataraba benshi ariko ko bashima abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa by’ubuhinzi birimo guhugura urubyiruko ndetse no kubegereza ibigo by’imari.
Yavuze kandi ko hari amahirwe ko urubyiriko rw’ako karere ruzitabira ubuhinzi ari rwinshi kuko Akarere ka Kayonza ari akarere kiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Bamwe Mubakora Mubucukuzi Bwamabuye Yagaciro

Mayor kandi yamaze impungenge anamenyesha abari bataziko mu karere ka kayonza hacukurwa amabuye yagaciro ku rwose kuva mu cyera cyane ahasaga nko mu 1940 kayonza bacukuraga amabuye yagaciro, niko kubeshyuza abavuga ko u Rwanda rutagira umutungo kamere ahubwo rujya kuwusahura ko bakwigerera kayonza bakihera ijisho. ngo ndetse yewe kandi bagasura niyo parike iharangwa.

Mayor kandi nanone yibukijwe ibibazo by’abaturage bitacyemutse neza avuga ko agiye kubyikurikiranira mpaka bikemutse.

Imyanya Nyaburanga Iri Mu Karere Ka Kayonza


By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *