Kwibuka25: Perezida Macron arashaka ko tariki 07 Mata izajya yubahirizwa mu Bufaransa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohoye itangazo rivuga ko ashaka ko mu Bufaransa, tariki ya 07 Mata uzajya uba umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iryo tangazo yarisohoye kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019, umunsi u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda, muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yihanganisha n’abo mu miryango yabo.

Perezida Macron yavuze ko ashyigikiye ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside, yongeraho ko yifuza ko itariki ya 07 Mata yajya yubahirizwa (no mu Bufaransa) nk’umunsi wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa gatanu tariki 05 Mata 2019, Perezida Macron yakiriye mu biro bye itsinda ryo mu muryango Ibuka France uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu, ukaba ukorera mu Bufaransa.

Icyo gihe Perezida Macron yatangaje ko yashyizeho komisiyo igiye gukora iperereza ryimbitse ku ruhare u Bufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside.

Iryo perereza ngo rizaba rigamije gushyira ukuri kose ku mugaragaro kugira ngo ibibazo byaba biri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa birangizwe nk’uko ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, cyabitangaje.

Iyo komisiyo izahabwa uburenganzira busesuye bwo gusuzuma inyandiko zose n’ibindi bimenyetso u Bufaransa bubitse bivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Perezida Macron ku wa 5 Mata yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Ibuka-France ari kumwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda wamuhagarariye mu bikorwa byo Kwibuka

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *