Perezida Kagame yijeje ko muri Afurika u Rwanda ruzabona urukingo rwa Covid-19 mu ba mbere

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bazabone urukingo rwa Coronavirus mu ba mbere ku Mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu inkingo ebyiri nizo zimaze kwemezwa nk’izishobora kwifashishwa mu gukingira Coronavirus ku kigero kiri hejuru ya 90 % . Harimo urwakozwe na Sosiyete Pfizer na BioNTech ndetse n’urwakozwe n’Uruganda rwa Moderna.

Inkingo 14 ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa mu gihe 20 ziri mu cyiciro cya kabiri cy’igeragezwa.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye biri kugura ku bwinshi inkingo ziri gukorwa, gusa agaragaza ko hari ibiri gukorwa ngo u Rwanda rubone urukingo mu gihe cya vuba.

Ati “Ibihugu bikomeye birashaka kwiheraho, nibo bakoze urukingo n’ahandi rwakozwe hose ibyo bihgu biragenda birugura, barafunga ku buryo ibindi bihugu kugira ngo barugire birakomeye.”

“Hari uburyo bwashyizweho, mujya mwumva COVAX ishakisha uburyo urukingo rumaze kuboneka rwazagera no ku bindi bihugu nka Afurika na Aziya, ntibibe ibihugu bikize bigira urwo rukingo. Dufite amahirwe nk’u Rwanda, turakorana n’ibyo bihugu by’i Burayi, turakorana na COVAX.”

U Rwanda rumaze igihe rushimirwa ingamba rwagiye rufata mu guhashya icyorezo cya Coronavirus zirimo gushyiraho uburyo bw’isuku, gukurikirana abahuye n’abanduye, kwita ku barwayi n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bikorwa amahanga abibona ku buryo hari abashobora kubishingiraho bakaruha urukingo vuba.

Ati “Abantu baba babibona, bituma bavuga bati ariko abantu birwanyeho gutya […] mu bantu dukwiriye kwibuka reka dushyiremo n’u Rwanda. Muri Afurika dushobora kuzaba mu ba mbere bazabona urwo rukingo. Ndizera ko mu mezi atatu, ane ya mbere y’umwaka utaha cyangwa se atandatu dushobora kuba twabonye urukingo rugira abo ruramira nubwo baba atari abantu bose.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko nk’ushinzwe gukurikirana iby’ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azazirikana u Rwanda mu gihe hazaba hagezwe ku by’inkingo.

U Rwanda ruri muri gahunda ya COVAX, igamije kuzorohereza ibihugu kugerwaho n’urukingo ubwo ruzaba rubonetse. Ruri no mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzarufasha kugerwaho n’urukingo vuba.

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *