Afurika y’Epfo:Hagaragaye umuntu urwaye coronavirus

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyemeje ko hari umuntu basanganye coronavirus, akaba ari umugabo w’imyaka 38 uherutse gusura u Butaliyani we n’umugore we.

Uwo muntu yatumye umubare w’abantu bamaze kwandura coronavirus muri Afurika ugera kuri 27.

Minisitiri w’Ubuzima muri Afurika y’Epfo, Zweli Mkhize yavuze ko uwo mugabo wagaragayeho indwara , we n’umugore we n’abana be babiri bavuye mu Butaliyani tariki 1 Werurwe.

Uwo mugabo n’umuganga wamusuzumye bwa mbere bahise bashyirwa mu kato.

Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu yahise yohereza itsinda ry’abaganga mu ntara ya KwaZulu Natal gushakisha abandi bantu bahuye n’uwo murwayi mbere y’uko ajyanwa mu bitaro.

Hari impungenge ku cyorezo cya coronavirus muri Afurika y’Epfo kurusha ahandi muri Afurika kubera kugira abaturage benshi banduye virusi itera Sida, ku buryo bigoye ko imibiri yabo izabasha guhangana na Coronavirus abayanduye nibaba benshi.

Hari abandi baturage ba Afurika y’Epfo bagaragaweho coronavirus bari mu Buyapani. Ubuyobozi buvuga ko bari koroherwa ku buryo bazasubizwa mu gihugu cyabo vuba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *