Indirimbo Murera Yumvikanye Muri Stade Amahoro Iri Gucurangwa

Akavidewo gakomeje guca ibintu Ku mbuga nkoranyambaga kerekana stade Amahoro Aho igeze ivugururwa ariko igiteye Amatsiko nuko humvikanagamo indirimbo Murera Isa nkaho irimo gucurangwa muri stade mw’imbere.

Ivugururwa rya Stade Amahoro rigeze kuri 97% ibyo bigatuma buri munyarwanda wese ahari yumva afite amatsiko yo kuzagera mw’imbere muri stade Amahoro akihera ijisho uburyo yubatsemo budasanzwe.
Nuko rero kera kabaye igihe basozomaga Uko amajwi y’imizindaro bashyize muri stade akora baba bashyizemo indirimbo Murera y’ikipe ikunzwe Kandi Ifite abafana benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze, maze ababonye Ayo mashusho bumva n’indirimbo irimo bacika ururondogoro karava.
Igihe bikimeze gutya kuru kuta rwa X rw’ikipe ya Rayon Sport baba bakojeje ibaba muri wino barandika Ati: “Uburyo bwiza bwo gukora Sound Check (gusuzuma amajwi) ni ugukoresha Indirimbo zubahiriza ibirori…”.
biteganyijwe ko nibura muri Gicurasi 2024 ibikorwa byose bizaba byarangiye, hagategerezwa igihe stade amahoro izatangira gukoresherezwa.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *